Ishimwe rya Apôtre Dr. Paul Gitwaza wahawe igihembo cy’imiyoborere muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ugushyingo 2019 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Umushumba w’Itorero Zion Temple Celebration Center ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yahawe igihembo cy’Imiyoborere nk’umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu bwiyunge n’isanamitima mu Rwanda binyuze mu gukira ibikomere no kubabarira.

Ni igihembo yahawe n’Ikigo cya Corning cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho uyu mugabo w’imyaka 48 amaze iminsi.

Corning Inc. ni Ikigo gikomeye ku Isi mu bijyanye n’ikoranabuhanga rijyanye n’inganda n’ubushakashatsi; gitanga buri mwaka ibihembo biri mu byiciro bitandukanye byitwa “Leadership Series Award”.

Mu byagendeweho iki kigo kijya guhemba Dr. Paul Gitwaza ni gahunda yatangije ya ‘Africa Haguruka Urabagirane’ imaze imyaka 20.

Africa Haguruka yashibutse mu iyerekwa Dr. Paul Gitwaza yagize mu 2000, yabaye umuyoboro wo kuzamura iterambere ry’Umugabane wa Afurika no guhembura abawutuye binyuze mu ijambo ry’Imana.

Corning Inc. ivuga ko ‘Africa Haguruka’ yagize uruhare rukomeye mu kumvisha abaturage ko gusenga bitababuza kugira uruhare muri Siyansi n’Ikoranabuhanga ari nayo nkingi iki kigo gifite abakozi barenga ibihumbi 50 ku Isi cyubakiyeho.

Akimara guhabwa iki gihembo ku wa 25 Ukwakira 2019, Dr. Paul Gitwaza yabwiye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Ndashaka gushimira Imana kuri uyu munsi udasanzwe nakiriyeho Igihembo cy’Imiyoborere nahawe n’Ikigo cya Corning cya Siyansi n’Ikoranabuhanga i New York. Ndabashimira mwese ku bw’amasengesho yanyu n’inkunga byampaye imbaraga zo gukomeza gukorera Imana hamwe n’ubwenge no kuyubaha.”

Corning Leadership Award ni igihembo gihabwa umuntu wabaye urugero rwiza mu miyoborere kandi igatanga umusaruro mu bo ayobora.

Kuva mu myaka 20, igiterane cya Africa Haguruka cyaragutse ndetse kinahindura ubuzima bwa benshi binyuze mu masomo, impanuro n’ijambo ry’ubwenge rigitangirwamo.

Africa Haguruka kuva yatangizwa mu 2000 yitabiriwe n’abavugabutumwa bakomeye ku Isi barimo Dr. Bill Winston ufite Itorero muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryitwa Living Word Christian Center, rifite abakirisitu barenga ibihumbi 22. Harimo kandi Sunday Adelaja umuvugabutumwa ukomeye ndetse akaba umwe mu bavuga rikijyana muri Ukraine. Afite itorero rifite abayoboke basaga ibihumbi 100 muri Ukraine n’amashami arenga 1000 ku Isi hose.

Aba ni bamwe mu bavugabutumwa bigisha ijambo ry’Imana ariko bakarihuza no kwigisha abantu kwikura mu bukene binyuze mu nzira ziboneye.

Bamwe mu bitabira iki giterane bavuga ko bungukiyemo byinshi ahanini bijyanye no kumenya icyo Imana ibashakaho ku Isi bakabihuza n’ubuzima busanzwe.

Paul Gitwaza amaze iminsi muri Leta ya Texas aho itorero rya Zion Temple riri kubaka icyicaro cyaryo gikuru.

Apôtre Dr. Paul Gitwaza yahawe igihembo cy’imiyoborere muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .