Itorero Angilikani ry’ u Rwanda riri gushaka miliyoni 115 zo gushyigikira diyosezi nshya ya Karongi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 24 Gashyantare 2020 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Itorero Angilikani ry’u Rwanda ryatangiye ubukangurambaga bwo gushaka amafaranga yo gushyigikira diyosezi nshya ya Karongi izatangira imirimo muri Gicurasi uyu mwaka.

Iri torero ryagaragaje ko rikeneye nibura miliyoni 115 Frw zo gushyigikira imirimo y’iyo diyosezi nshya mu gihe cy’imyaka itatu, kugira ngo nayo itangire kwibeshaho.

Kuri uyu wa Gatandatu, iryo torero ryatangije ubukangurambaga bwiswe ‘25 Km walking Challenge in Suppot of Karongi Missionary Diocese’ mu rugendo rw’ibirometero 25. Abarwitabiriye bagiye n’amaguru guhera i Nyanza mu Karere ka Kicukiro kugera i Nyamata mu karere ka Bugesera.

Intego y’urwo rugendo kwari ugukusanya ubushobozi bwo gushyigikira Diyosezi nshya ya Karongi izatangizwa tariki ya 31 Gicurasi uyu mwaka.

Ni urugendo rw’amasaha atanu rwatangijwe n’Umwepisikopi Mukuru w’itorero Angilikani ry’u Rwanda Dr.Laurent Mbanda , rukitabirwa n’abakristo b’itorero Angilikani.

Iri torero rigaragaza ko mu mwaka wa mbere wa Diyosezi ya Karongi hakenewe byibura 86,000,000 Frw. Buri Diyosezi ya Angilikani mu zisanzweho yiyemeje gutanga 3. 500.000 Frw.

Ayo mafaranga azafasha mu gushaka imodoka y’Umwepiskopi, Umushahara we, gukodesha inzu mu gihe Diyoseze itaragira inyubako zayo, ibikoresho by’ibanze byo mu biro, gufasha za paruwasi n’amakanisa, gusana no kubaka insengero zitujuje ibisabwa, kwigisha no guhugura abapasitoro.

Rev.Prof .Ndikumana Viateur, umwe mu bitabiriye urugendo rwo gushakira amikoro Diyosezi ya Karongi yagize ati " Uru rugendo rwatunejeje, ni urugendo rw’amateka rugaragaza ubumwe mu gukora umurimo w’Imana. Biratwereka ko tuzagera kure nidufashanya kandi tugatahiriza umugozi umwe mu kubaka ubwami bw’Imana.”

Rev.Rukundo Jean Pierre Methode watowe n’inama y’Abepisikopi kuzayobora Diyosezi nshya ya Karongi , yavuze ko Diyosezi ya Karongi niboneka izafasha gukomeza iyogezabutumwa rikagera kuri benshi.

Yagize ati “Iyo Diyosezi izunganira abandi bari basanzwe bakora muri kariya gace mu kwamamaza Inkuru nziza y’ Agakiza ka Yesu no kuzana Iterambere ryuzuye, dore ko kariya gace ka Nyamasheke, na Rutsiro turi mu duce tubarizwamo abaturage bakennye kurusha abandi mu Rwanda.”

Umwepisikopi Mukuru w’itorero Angilikani ry’u Rwanda Dr.Laurent Mbanda, yavuze ko bakeneye inkunga yo gushyigikira Diyosezi nshya ya Karongi, no gutegura umunsi nyirizina wo kuyitaha.

Yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu hakusanyijwe miliyoni zirenga enye, bakaba bagiye no gukomereza mu zindi Diyosezi kugira ngo amafaranga akenewe aboneke.

Diyosezi nshya ya Karongi izaba ifite imbibi z’icyahoze ari perefegitura ya Kibuye, ubu ikaba igizwe na Paruwase 9 zabarizwaga muri Diyosezi ya Kivu.

Musenyeri Mbanda n'umufasha we bitabiriye urugendo rwo gushakira inkunga Diyosezi ya Karongi
Bamwe mu bitabiriye urugendo rwo gushyigikira Diyosezi nshya ya Karongi
Angilikani ikeneye miliyoni zisaga 100 zo gufasha diyosezi ya Karongi mu gihe cy'imyaka itatu
Abakoze urugendo bavuye i Nyanza ya Kicukiro kugeza i Nyamata mu Bugesera
Umwepisikopi Mukuru w'itorero Angilikani ry'u Rwanda Dr.Laurent Mbanda, ni umwe mu bitabiriye urugendo rwo gukusanya inkunga
Prof Mbanda yavuze ko kuri uyu wa Gatandatu hakusanyijwe miliyoni zirenga enye, bakaba bagiye no gukomereza mu zindi Diyosezi kugira ngo amafaranga akenewe aboneke

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .