Leta ni ukuboko k’Uwiteka, kuba yarashyizeho abayobozi si ikibazo -Pasiteri Ndayizeye uyoboye inzibacyuho ya ADEPR

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 08:47
Yasuwe :
0 0

Pasiteri Ndayizeye Isaie uyoboye komite y’inzibacyuho ya ADEPR asanga kuba Leta yarafashe iya mbere mu gukemura ibibazo byari byugarije itorero bidakwiye gufatwa nk’ikibazo kuko Leta na yo ari ukuboko k’Uwiteka.

Mu minsi ishize Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwafashe icyemezo cyo gukuraho inzego zose z’ubuyobozi za ADEPR zirimo Biro Nyobozi, Inteko rusange, Inama y’ubuyobozi na Komite Nkemura mpamaka.

Ibi byakozwe nyuma y’uko abayobozi ba RGB nk’urwego rufite Amadini n’Amatorero mu nshingano bari bamaze iminsi babona ibibazo byari byugarije iri torero akenshi byari bishingiye ku miyoborere itanoze y’itorero.

Nyuma y’uko RGB ikuyeho abari abayobozi mu nzego zitandukanye igashyiraho Komite y’inzibacyuho, hari abantu babifashe nko gucika intege kwa ADEPR ku rwego ruhanitse.

Ku ruhande rw’Umuyobozi w’Inzibacyuho, Pasiteri Isaie Ndayizeye, we abona kuba RGB yarakemuye ibibazo by’itorero nta byacitse yabayeho kuko ngo Leta na yo ari ukuboko k’Uwiteka nk’uko aherutse kubitangaza mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishize.

Icyo gihe Pasiteri Ndayizeye yagize ati “Reka mbanze mbabwire ko Leta ari ukuboko k’Uwiteka, nta muntu ukwiye gutekereza ko kuba Leta yaratekereje ikintu cyiza ari ikibazo, kubera ko Leta ifite mu nyungu kubona ko ibintu ari ibyiza. Kuba Leta yafasha amatorero si ikibazo kuko na yo ari mu gihugu.”

Gusa na none ku rundi ruhande, uyu mupasiteri avuga ko batifuza ko Leta yajya ihora izanwa muri ADEPR no gukemura ibibazo gusa, ahubwo ngo barashaka guhindura imikorere ku buryo Leta yajya ijya muri iri torero ishaka kureba ibisubizo rigeraho.

Ati “Icyo tutifuza ni uko Leta yajya iza ari uko havutse ibibazo, ntabwo tubyifuza kuko ubona ko akenshi iza hari ibibazo runaka byavutse, icyo ni cyo tutifuza […] turifuza kuba igisubizo mu buryo buhoraho.”

Biteguye kwigira ku makosa y’abababanjirije

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko amakosa yaranze ADEPR adakwiye gukomeza kuyiranga, ahubwo ngo bagiye kwicara hanyuma bakore isesengura ryimbitse maze bahere ku makosa yakozwe n’abababanjirije bayigireho bubake ejo heza ha ADEPR.

Ati “Ni byiza kwigira ku makosa yagiye abaho, ntawifuza gukosa ariko ikosa ni ukutigira ku makosa. Amahirwe ni ukwigira ku bitaragenze neza, tureba icyagenze nabi, icyabiteye kugira ngo ibyo ntibizagarukeho.”

Umuyobozi w’Inzibacyuho, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yabwiye abanyamakuru ko hari ibintu bine bagiye kwibandaho kugira ngo babashe gutanga umusaruro w’impinduka bitezweho muri iki gihe cy’inzibacyuho y’umwaka umwe.

Muri ibyo harimo gusenga Imana, guha umwanya abantu bakabagezaho ibitekerezo n’ibyifuzo, gusesengura imvano y’amateka mabi yaranze ADEPR no gukora igenzura (Audit) mu buryo bunyuranye.

Pasiteri Ndayizeye Isaie uyoboye komite y’inzibacyuho ya ADEPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .