Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 8 Mutarama 2021 nyuma y’igihe yari amaze arwariye COVID-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Urupfu rwe rwaturutse ku bibazo by’ubuzima yasigiwe n’iki cyorezo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Werurwe 2021, nibwo habaye umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma no kumushyingura mu cyubahiro, mu Karere ka Rusizi ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro.
Centre Ibanga ry’Amahoro, ni agasozi gaherereye mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi mu Burengerazuba. Ni muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Paruwasi Nkanka, Santarari Muhari. Ni agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25 ndetse hari ibikorwa yagizemo uruhare.
Ibikorwa byo gusengera abarwayi bagakira indwara zitandukanye zirimo ibyorezo n’izindi zabaga zarabaye akarande, Padiri Ubald ntabwo yabikoreraga mu Rwanda gusa kuko n’umunsi yandura Coronavirus ari nayo yaje kugeza ku rupfu rwe yari amaze iminsi muri Amerika mu bikorwa by’amasengesho.
Uretse muri Amerika, Padiri Ubald yatumirwaga henshi mu bihugu by’amahanga mu bikorwa byo gusengera abarwayi no kubibutsa ko abantu bose ari bene mugabo umwe bakwiye kubana mu mahoro n’urukundo.
Ni nayo mpamvu umuhango wo kumuherekeza iyo bitaza kuba icyorezo cya COVID-19, wari kwitabirwa n’ingeri nyinshi z’abantu baturutse imihanda yose haba mu Rwanda no hanze yaho
IGIHE ibinyujije mu itsinda rigari ry’abanyamakuru bari ku gasozi kazwi nko ku ‘Ibanga ry’Amahoro’, irakugezaho uko imihango ijyanye no guherekeza bwa nyuma Padiri Ubald iragenda.
KURIKIRA IGIKORWA CYO GUSEZERA BWA NYUMA NO GUSHYINGURA MU CYUBAHIRO PADIRI UBALD
09:30: Abantu batandukanye by’umwihariko abatuye muri ibi bice bigize Paruwasi ya Mushaka no hirya no hino mu Karere ka Rusizi bari kugenda basezera kuri Padiri Ubald ariko nk’uko amabwiriza yo kwirinda icyorezo abiteganya bari kumara kumusezera bagataha.
Abajya kumusezera barimo abitwaje indabo bari gushyira iruhande rw’isanduku irimo umubiri wa Padiri Ubald ndetse nk’uko bigenda mu mahame y’Abakirisitu Gatolika bari kubanza kunama bakamusabira umugisha kugira ngo Imana imutuze aheza.
Kuva ahagana saa moya za mu gitondo Kiliziya yubatse kuri Centre Ibanga ry’Amahoro, yari ifunguye ari naho umurambo wa Padiri Ubald warajwe uvanywe i Kigali nyuma y’igitambo cya Misa cyo kumusezeraho cyabereye muri Paruwasi Regina Pacis kiyobowe na Antoine Cardinal Kambanda.
Abantu bazindukiye kuri Centre Ibanga ry’Amahoro, gusezera bwa nyuma kuri Padiri Ubald benshi mu batuye muri ibi bice bafata nk’umubyeyi wabatoje ubumwe n’ubwiyunge no kubana mu mahoro.











Amafoto: Niyonzima Moise
Video: Mbabazi Jean de Dieu
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!