00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ibiki bituma duteshuka ku masezerano ya Batisimu?

Yanditswe na Padiri Victor Amerika
Kuya 10 Mutarama 2021 saa 08:59
Yasuwe :
0 0

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe! Uyu munsi turahimbaza Umunsi mukuru wa Batisimu ya Nyagasani. Ni Umunsi duhimbaza nyuma yo kwishimira ivuka ry’Umwana Yezu no gufatira urugero ku mibereho y’urugo rutagatifu rwa Yezu, Yozefu na Mariya. Bitubere urugero natwe rwo kwihutira gutura Imana urubyaro rwacu turwegurira Nyiribiremwa mu Isakramentu rya Batisimu.

Muri iyi nyigisho ndifuza ko tuzirikana ku bintu bine by’ingenzi birimo igisobanuro cya Batisimu ya Nyagasani n’iyacu, amasezerano yacu ya Batisimu, ibituma duteshuka ku masezerano ya Batisimu n’Icyizere n’ihumure ryacu nk’abana b’Imana.

Igisobanuro cya Batisimu ya Nyagasani n’iyacu

Ubusanzwe Ijambo “Batisimu” riva ku nshinga y’ikigereki “baptizein” bivuga “Kwibiza” cyangwa “Gusukura”. Ni ukuvuga ko Batisimu rero ari igikorwa cyo kwisukura.

Yezu Kristu rero ntaho yari yanduye ngo abe yari akeneye kwisukura, ariko Yemeye guhabwa Batisimu ya Yohani yo gukizwa ibyaha kandi ari intungane kuko yari Imana Nsa! Mu kwicisha bugufi yemeye kwakira iyo Batisimu (reba Fil 2, 7; Mt 3,13). Byose yabikoze kubera twe kugira ngo acire inzira benemuntu twese ngo tube abana b’Imana kandi tuzaronke ubugingo bw’iteka:

- “Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizihira”

- “Ndakubwiza ukuri ntushobora kwinjira mu bugungo bw’iteka utavutse ubwa kabiri” (Yh 3,5).

Batisimu rero ya Yezu Kristu ari nayo natwe duhabwa ubu ni itugira abana b’Imana yishimira kibyeyi.

Amasezerano yacu ya Batisimu

“Igihe mubatijwe, mwabambanywe na Kristu, kandi muzukana na we, kuko mwemeye ububasha bw’Imana yamuzuye mu bapfuye” (reba Kol 2,12; Rom 6,11). Muri Batisimu tugirana isano na Kristu bityo tukagirana isezerano na we.

Kwanga icyaha

Wakwibaza uti ‘Ese kubaho muri iyi si ya none umuntu adakora icyaha birashoboka?’. Yego, birashoboka ariko biragoye!

Biragoye kuko turi mu isi y’umwijima, mu isi icurika icyiza kikaba kibi mu maso y’abantu ariko rero nk’ababatijwe dusabwa kuba ku isi ariko tutari ab’isi. Kandi n’iyo twagwa duharanire kubyuka.

Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu ati “Muri Ubu buzima nzagwa mbyuke nkomeze urugendo”! Pawulo mutagatifu na we ati “Mpora nifuza gukora icyiza ariko ikibi kikantanga imbere”!Tumenye ko intwali iva ku rugamba!

Gukurikira Yezu Kristu

Isomo rya kabiri ry’uyu munsi riti “Umuntu wese wemera ko Yezu ari Kristu, yabyawe n’Imana”! Ese kumukurikira biroroshye kuri iki gihe?

Oya, biragoye kuko bidusaba byinshi birimo Kumumenya, Kumukunda, Kumwizera, Kwigomwa ibindi, kumukurikira nta kindi dukurikiye usibye umukiro wacu n’uwa benemuntu.

Tumenye ko ntawamukurikiye uzakorwa n’ikimwaro! Kandi azagororerwa kare jana!

Kwamamaza Yezu Kristu

Zaburi y’uyu munsi iti“Nimushimire Uhoraho ibyiza yakoze, mumwamamaze mu mahanga yose”! Iyo umuntu abatizwa, asezerana kandi kwamamaza Kristu mu bantu. Bityo agahabwa ubutumwa bwo kumwamamaza ashize amanga! Ese biroroshye kwamamaza Kristu muri iyi si isa nk’itagikeneye kumva iby’Imana (Old fashion)!

Oya, ariko ni ngombwa kuko ni nacyo twaremewe! None se nyine Kristu bamumenya bate ntawamwamamaje! Usibye ko nitutanabikora ibindi biremwa ngo bizabikora (Inyoni, amabuye.....). Ubwo rero uwabatijwe utamamaza Kristu arushwa agaciro n’inyoni zo mu Kirere n’amabuye y’igasozi.

Tumenye ko kumwamamaza ntacyo byongera ku buhangange bwe ahubwo ari twe byungukira ingabire zidukiza.

Ni ibiki bituma duteshuka ku masezerano ya Batisimu?

Bavandimwe, Umunsi ku munsi duhangayikishwa na byinshi! Duterwa ubwoba n’ejo hazaza ndetse bigatuma igihe cyacu tukimarira mu gushakisha imibereho. Tukabyibushya icyubahiro gishira akanya gato (Reba imyaka yo kubaho: zab 90, 10ss), Tugahangayikishwa n’ibidutunga ndetse n’ibyo twambara!

Buri munsi tugatakambira Imana tuti “Ifunguro ridutunga uriduhe none”! Ni muri iryo hihibikana rero duteshuka ku masezerano yacu ya Batisimu. Tukarangwa no kwikunda no kwihugiraho bikabije, utwitambitse tugahangana.

Tumenye ko icyaha gisumba ibindi ari ugusuzugura Imana tugashaka kwirwanaho no kwirwanirira. Mbese tugashaka kubaho ubuzima twishakiye tutayobowe n’ugushaka kw’Imana (Reba icyaha cya mbere kwa Adamu na Eva).

Icyizere n’ihumure by’abana b’Imana

Nyagasani ati“Yemwe abarushye n’abaremerewe, nimungane ninjye uzabaruhura”!
Bavandimwe, natwe turarushye kandi turananiwe! Turuhijwe no kutagera kubyo twifuza. Turuhijwe n’ubwoba bw’ejo hazaza , turuhijwe n’ihungabana duterwa n’indwara z’ibyorezo, turuhijwe no kutabona icyo kurya, icyo twambara ndetse n’aho dutura twifuza!

Bavandimwe, amasomo y’uyu munsi yuzuye ihumure.

- “Yemwe abafite inyota nimuze munywe kandi murye ku buntu”! Yoooo! Iraguha ntimugura! Reba Imana iramutse iduhaye factures z’ibyo yadukoreye! Reba abari gupfa Kubera kubura umwuka w’isaha imwe ariko yo yawuduhaye imyaka n’imyaka!

- “Mwihangayikishwa n’uko ejo muzamera: nimurebe inyoni zo mu kirere ntizibiba, ntizisarura ariko nta n’imwe yicwa n’inzara! Nimurebe indabo zo mu gasozi! Ntiziboha ariko na Salomoni ntiyigeze yambara neza nka rumwe muri zo”! (Reba Mt 6, 25-27).

Umwanzuro

Bavandimwe, dukure umunezero wacu mu byubahiro by’isi, dore ko bishira vuba! Dukure gushakira umunezero wacu mu biribwa n’ibinyobwa biryohera by’akanya gato ahubwo duharanire ko amazina yacu yakwandikwa mu gitabo cy’ubugingo, aho imungu zitagera ngo zonone , aho ibyorezo bitagera, aho inzara n’inyota bitaba! Ahataba igihombo ukundi!

Ibyo tuzabigeraho rero neza ari uko dukomeye kuri ya masezerano twagiranye n’Imana igihe twemeraga ko tuzayibera abana nayo ikatubera umubyeyi, igihe twabatizwaga dusezerana kwanga icyaha, gukurikira Yezu Kristu no kumwamamaza. Twihatire guhora duteze amatwi ugushaka kw’Imana kuri twe kandi twihatira gukurikiza amategeko yayo bityo tuzagire ubuzima busendereye.

Nyagasani Yezu abane namwe!

Padiri Victor AMERIKA


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .