Ntiduheranwe n’igicucu cy’urupfu kuko Imana ntijya ikererwa!

Yanditswe na Padiri Victor Amerika
Kuya 29 Werurwe 2020 saa 10:31
Yasuwe :
0 0

Muri iki gihe cyo guhangana n’icyorezo gikomeye cya Coronavirus, ahantu benshi ubuzima busa nk’ubwahagaze. Mu mibereho isanzwe ya buri muntu hari ibyapfuye, ndetse na we ubwe hari aho yapfuye. Abantu bikingiranye mu nzu, biragoye kumva ijwi ry’umuturanyi, abantu baracecetse bameze nk’abapfuye.

Twiheranwa n’igicucu cy’urupfu. Iri jambo Nyagasani yaduteguriye ridukore ku mutima. Aragira ati “Ngiye gukingura imva zanyu mbavanemo mwebwe muryango wanjye, maze nzabagarure ku butaka bwanyu” (Reba Ezk 37, 12-14).

Nyagasani araduhumuriza, ngo agiye kuza adutabare maze atugarure mu byacu twavanywemo n’iki cyorezo kimeze nk’icyadutwaye bunyago.

Muri uko gutegereza ubutabazi bw’Imana, hari icyo dusabwa nk’uko tugiye kubizirikana twifashishije ivanjili ya Yezu azura Mucuti we Lazaro (Yh 11, 1 -45).

Imana ntijya ikererwa: Mu gihe Lazaro yapfaga, Yezu ntiyari ahari, baramushatse baramubura. Aho abonekeye abavandimwe b’uwapfuye (Marita na Mariya) baramubwira bati “Watinze, iyo uba hano Musaza wacu ntaba yarapfuye”.(Yh 11, 21.32). Nyamara nyuma yaje kumuzura, arongera abaho kuko Imana itajya ikererwa!

Nitugira ukwemera, tuzabona ikuzo ry’Imana: Marita abwira Yezu ati “Nubwo yapfuye bwose ariko n’ubu ngubu nzi ko icyo wasaba Imana cyose yakiguha. Ninjye zuka n’ubugingo; unyemera n’aho yaba yarapfuye azabaho” (Reba Yh 11, 22-25).

Ahandi Yezu aramubwira ati “ ariko sinakubwiye ko niwemera urabona ikuzo ry’Imana”. Aho Kugira ngo twicare dutegereje ibitangaza gusa, duce bugufi, maze nk’intumwa za Yezu tumusabe tugira tuti “Nyagasani, twongerere Ukwemera” (Reba Lk 17, 5-6).

Twibuke gukura mu nzira ibyatuma Nyagasani atatutugeraho ngo adutabare: Igihe Yezu ageze mu rugo, yabasabye kumwereka aho bamushyize no gukuraho ibuye (Yh 11, 33-39). Natwe Nyagasani aradusaba gukuraho ibidukingiriza kumubona: Icyaha, ubwoba, gushidikanya, agahinda, umutima utabona abakene n’ibindi.

Tumenye ko ibidashobokera abana b’abantu imbere y’Imana bishoboka: Igihe Yezu abasabye gukuraho ibuye ripfutse imva y’uwapfuye, Marita yaragize ati “ntibishoboka ndetse ubu aranuka kuko uyu munsi ari uwa kane” (Reba Yh 11, 39). Bavandimwe, natwe dushobora kugira duti “Ntacyo wakora Nyagasani, kuko byararangiye dore hashize amezi atatu bamwe, abandi ibyumweru bibiri ntawe ugera hanze”. Twongere twibuke ko Imana itabara nk’abantu, iyo isaha yo gutabarwa igeze Imana iratabara kuko ntijya ikererwa.

Twibuke gushimira Imana mu bihe byose: Bamaze gukuraho ibuye, Yezu ntiyahise yihutira gukora igitangaza cyo kuzura Lazoro ahubwo yarabanje azamura amaboko ashimira se uri mu Ijuru agira ati “Ndagushimira Dawe kuko wanyumvise kandi nsanzwe nzi ko unyumva”. (Reba Yh 11, 41-42). Natwe dushyire amizero yacu yose mu Mana.

Twiringire Imana kandi dufite icyizere gikomeye cyo gutabarwa ariko muri uko gutegereza, duhinduke tureke kugengwa n’umubiri ahubwo tugengwe na Roho w’Imana nk’uko Pawulo abitwibutsa (Rom 8, 8-9). Nk’uko Zaburi ya 130 ibidufashamo duce bugufi dusabe Imana imbabazi tugira tuti “Nyagasani tubabarire kuko uramutse witaye ku byaha byacu ntawarokoka, ariko rero tuzi ko usanganywe imbabazi kugira ngo tuguhoranire icyubahiro.”

Mana nziza, ngwino udukure mu mva zacu twikingiranyemo: imva z’urwango, imva z’ubugome, imva z’ishyari no kwikuza, imva z’icyaha n’ibyago, imva z’agahinda n’ishavu, imva z’ubwigunge n’ubwoba maze nk’uko wabirahiriye kuva kera utugarure ku butaka bwacu. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu. Amen

Padiri Victor Amerika

Muri ibi bihe turasabwa kujya kure y'ibidutandukanya n'Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .