Papa Francis yasubitse umwiherero kubera ibicurane

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 1 Werurwe 2020 saa 09:21
Yasuwe :
0 0

Papa Francis kuri iki Cyumweru yatangaje ko yahagaritse umwiherero w’amasengesho yateganyaga kugirira mu Majyepfo y’i Roma kubera ko arwaye ibicurane.

Uyu mukambwe w’imyaka 83 yabwiye abakiristu bari bateraniye i Vatican mu rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero, ko uwo mwiherero w’iminsi itandatu yateganyaga atakiwugiyemo.

Yagize ati “Kubw’amahirwe make, ibicurane byambujije kuzawujyamo uyu mwaka.”

Gusubika uyu mwiherero Papa yagombaga gutangira kuri iki Cyumweru, bije mu gihe u Butaliyani buhanganye n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhitana benshi ku Isi.

Kugeza kuri iki Cyumweru, abantu basaga igihumbi bari bamaze kugaragaraho ibimenyetso by’iyo ndwara mu Butaliyani.

Papa nawe byari byatangiye guhwihwiswa ko yanduye coronavirus nyuma yo kugaragara abira ibyunzwe mu ruhame, ariko ubuyobozi bwa Vatican bwabinyomoje.

Umuvugizi wa Papa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko nta kibazo gikanganye Papa afite, ko ari uburwayi busanzwe.

AFP ivuga ko Papa yagaragaye i Vatican akomeye nubwo yakoroye inshuro ebyiri ubwo yari imbere y’imbaga y’abakirisitu.

Abantu 29 bamaze gupfa mu Butaliyani mu gihe abandi 105 bari kwitabwaho n’abaganga mu buryo bwihariye.

Papa Francis yavuze ko yasubitse umwiherero yagombaga kujyamo kubera ibicurane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .