Tumaini Byinshi uba muri Amerika yatanze ihumure mu ndirimbo ‘‘Abafite ikimenyetso’’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Werurwe 2020 saa 07:23
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi ukorera umuziki uhimbaza Imana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Tumaini Byinshi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘‘Abafite ikimenyetso’’, ikubiyemo ubutumwa buhumuriza abihebye.

Tumaini Byinshi ari mu bahanzi bafite izina mu muziki wo kuramya bawukorera hanze y’u Rwanda. Azwi mu ndirimbo zirimo “Ibanga ry’akarago” yahuriyemo na Bosco Nshuti uri mu bafite igikundiro, “Ndabihamya”, “Nzakwamamaza” n’izindi.

Amashusho ya “Abafite ikimenyetso’’, Byinshi yashyize hanze ni ay’indirimbo yagiye hanze mu mwaka ushize wa 2019.

“Abafite ikimenyetso’’ ni indirimbo ifite iminota itanu n’amasegonda 52, amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Bruce mu gihe amashusho yafashwe na Happy Pro. Byinshi yayanditse ari mu bihe byiza byo gusenga no kwegerana n’Imana.

Ni indirimbo yumvikanamo amagambo avuga ko “Ku bw’imihigo myinshi mwahize ko mutazacogora, nubwo amashyo yashira mu biraro mwizere isezerano. Nubwo ba nyir’icumbi bavuga ko yadutaye, ariko abafite ikimenyetso bizere isezerano.’’

Byinshi Tumaini yabwiye IGIHE ko indirimbo ye ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure ku bafite imitima yihebye.

Yakomeje ati ‘‘Ubutumwa buri muri iyi ndirimbo ni ubwihumure, burahumuriza Itorero rya Kirisitu. Nahisemo gutambutsa ubu butumwa muri iki gihe cyane ko aricyo Imana yashimye ko mbikora ngo mpumurize itorero.’’

Byinshi ari mu mushinga wo gutegura album izaba igizwe n’indirimo umunani. Murizo amaze gukora enye. Ati ‘‘Muri uyu mwaka niteguye gukora cyane.’’

Uyu muhanzi w’imyaka 28 y’amavuko ni Umunyarwanda wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Amaze imyaka isaga ine muri Amerika aho akorera umuziki. Yatangiye kuririmba akiri muto, atangiriye muri korali, ni umwanditsi mwiza w’indirimbo kuko aho yanyuze muri korali yarazandikiraga.

Byinshi yasabye abakunzi b’ibihangano bye n’ibihimbaza Imana muri rusange kurushaho kwegera Imana no gushyigikira umurimo w’Imana kuko bazahabwa ingororano.

Umuhanzi Tumaini Byinshi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ihumure mu ndirimbo ye yise ‘‘Abafite ikimenyetso’’
Byinshi ari mu bahanzi bafite ahazaza mu muziki uhimbaza Imana by'umwihariko mu Banyarwanda bawukorera hanze y'igihugu
Byinshi amaze imyaka isaga itanu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .