Willy M. Gakunzi yashyize hanze indirimbo ‘‘Mu mababa yawe’’ yanditse mu myaka icyenda

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 22 Werurwe 2020 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Willy Makuza Gakunzi ukorera umuziki muri Canada yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘‘Mu mababa yawe’’ ifite amateka yihariye kuko yayanditse mu gihe cy’imyaka icyenda.

‘‘Mu mababa yawe’’ ni indirimbo ifite iminota itandatu n’amasegonda 49, amajwi yayo yakozwe na Kibwe Thomas mu gihe amashusho yatunganyijwe na William Muyuku.

Gakunzi Willy wayanditse asanzwe atuye muri Canada, aho anakorera ibikorwa birimo n’iby’umuziki uhimbaza Imana.

Uyu muhanzi ni we washinze Umuryango Heart of Worship in Action Foundation ufite icyicaro muri Canada, ariko ibikorwa byawo byo gufasha abatishoboye bikorerwa mu Rwanda aho watangijwe mu 2019.

Uyu muryango washinzwe mu 2004 ufite intego yo gushyigikira ibikorwa bigamije guhindura ubuzima bwa benshi binyuze mu kubaka no kongerera ubushobozi bw’abari muri sosiyete runaka.

Gakunzi yasohoye “Mu mababa’’, indirimbo afata nk’isengesho ry’umutima we, inakubiyemo ubutumwa bw’ihumure ku Isi. Yayanditse mu byiciro bitandukanye kuko byamufashe imyaka icyenda.

Yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yatangiye kuyandika akiri ku ntebe y’ishuri. Ati “Umugoroba umwe ndi mu gihe cyo kwegerana n’Imana, ubwo nasomaga ijambo riri muri Zaburi 91, numvise hari injyana ije mu mutima wanjye. Nahise ntangira kwandika amagambo y’indirimbo. Yaje ifite imbaraga zidasanzwe ku buryo kuva icyo gihe yahindutse isengesho ry’umutima wanjye.’’

Nyuma y’imyaka icyenda nibwo Gakunzi yanditse igice cya kabiri cy’iyo ndirimbo.

Inganzo yacyo yashibutse mu gihe cy’amasengesho yo mu rugo rwe, bivuye ku mugore we Gatera Estelle [witabye Imana ku wa 8 Ugushyingo 2018], waririmbaga undi na we akandika ayo magambo. Gatera yanditse iyo nyikirizo ariko ntihagira ibindi bitero byandikwa kugeza asoje urugendo rwe ku Isi.

Gakunzi yakomeje avuga ko “Imana yashyize ku mutima wanjye umukoro wo kusa ikivi no gushyira mu bikorwa imigambi yose itarasohoye irimo no gushyira hanze indirimbo.’’

“Mu mababa yawe’’ ni indirimbo ya kabiri mu zizasohorwa muri uwo mushinga.

Yakomeje ati “Ubwo nasubiraga mu bubiko ngo mpitemo indirimbo zizajya kuri album, nabonye ibice bibiri by’indirimbo. Nafashe gitari ntangira kubiririmba byombi ndetse iza no kuba nziza mu buryo ntatekerezaga. Imana yateguraga umutima wanjye mu buryo ntatekerezaga.’’

Gakunzi avuga ko atigeze yibwira ko umunsi umwe azasohora indirimbo atari kumwe n’umugore we.

Yagize ati “Sinari nzi ko iyi ndirimbo izajya hanze, umugore wanjye yaratabarutse. Imana ni yo yari izi impamvu yaduhaye iyi ndirimbo.

Willy Gakunzi yasabye abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana kugira indirimbo “Mu mababa yawe’’, isengesho ryabo rya buri munsi. Iki gihangano kuri ubu kigaragara ku mbuga zicuruza muzika zirimo YouTube, iTunes, Apple Music na Spotify.

Gakunzi ahamya ko ashishikazwa no kubaka ubushobozi bw’abantu by’umwihariko urubyiruko n’abadafite ubushobozi bagahindurirwa imibereho

Gakunzi afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu, International Economics and Business, yakuye muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi. Anafite icyemezo nk’umuhanga mu gutegura igenamigambi (Functional Business Architect) yakuye mu Ishuri rya CEVORA na Kaminuza ya Antwerp mu Bubiligi.

Gakunzi afite ubunararibonye mu gukorana n’ibigo by’imari mu bice bitandukanye ku Isi. Mu nshingano ze abifasha gushaka no gushyiraho uburyo bwo guhangana n’ibyago byatuma bigwa mu gihombo.

Uyu mugabo afatanya izi nshingano no kwandika indirimbo akaba n’umuramyi. Yashinze amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana ku Isi.

Willy M. Gakunzi yashyize hanze indirimbo ‘‘Mu mababa yawe’’ yanditse afatanyije n'umugore we witabye Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .