00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aline Gahongayire yakebuye abibwira ko abahanzi ba ‘Gospel’ badakwiriye gukorera amafaranga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Ukwakira 2021 saa 10:22
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Aline Gahongayire wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yataramiye abakurikiye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival nyuma ya Israel Mbonyi waherukaga wo muri iki cyiciro.

Iri serukiramuco riri kuba ku nshuro ya gatatu, ryanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Gahongayire yabanje kuganirizwa n’umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba Luckman Nzeyimana uzwi nka Lucky. Yamubajije ukuntu yasobanura umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Undi mu gusubiza yagize ati “Umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana wambereye ishuri, ikindi byambereye ubuzima. Iyo ndi hano mba numva aricyo nahamagariwe.”

Yabajijwe abavuga ko umuziki wo kuramya Imana abawukora badakwiriye kuwujyamo bashaka amafaranga, avuga ko atari byo.

Ati “Habaho ivugabutumwa ry’ubutumwa bwiza ndetse hakaba n’uruganda rw’ivugabutumwa bwiza. Nahamagawe nk’umuramyi ariko ugomba kugira ubwenge, ibyo ukora niba bikunze ni umuziki. Sinzi impamvu ntagomba kwinjiza amafaranga cyane ko mba ntanga ubutumwa bw’amahoro n’ibyiringiro, sinibaza impamvu ntagomba kubona umusaruro kandi ndabyemerewe.”

Yabajijwe ubuhamya afite mu muziki, avuga ko ikintu gikomeye ari uko yagerageje kwihanganira ibibi.

Ati “Mfite ubuhamya bw’ibyiza ariko ntabwo bipfa kuza. Ibicantege ni byinshi. Natangiye ndi umukobwa muto ariko iyo nza gucika intege uyu munsi ntabwo mba ndi hano. Ibyo nahuriyemo nabyo byose ndashima Imana ko byampaye imbaraga zo kuba nshikamye n’undi wese namushishikariza kujyamo kuko nta kibi kirimo.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana uri gutera imbere bitewe n’uko usigaye ucurangwa ahantu hose, ndetse n’abawukora bagatumwa mu bitaramo bitandukanye.

Yagiriye inama abakobwa bashaka kwinjira muri uyu muziki ko bakwiriye kugira intego.

Ati “Icya mbere ni ukudacika intege. Iyo uzi icyo ushaka cyangwa aho ujya uhazi ntabwo uyoba. Iyo ufite ubwoba barakwandika ugasubira inyuma. Iyo ufite ikinyabupfura mbona bikunda. Ni uguhagurukana ubwenge n’ubuhanga.”

Gahongayire yaririmbye indirimbo zirimo iyo yise ‘Iyabivuze’, ‘Hari impamvu’, ‘Umukiza wanjye’, ‘Naramaramaje’, ‘Izindi mbaraga’, ‘Nzakomeza’ n’izindi.

Yabaye uwa 14 waririmbye muri Iwacu Muzika Festival 2021. Yaje akurikira abandi barimo Platini P, Masamba Intore na Mariya Yohana bafatanyije na RDF Military Band, Mani Martin, Cyusa Ibrahim, Peace Jolis, Naason na Edouce Softman, Bruce Melodie, Israel Mbonyi, Bushali na Aime Bluestone, Yverry , igitaramo cyo kunamira cyo kunamira Jay Polly, Marina na Calvin Mbanda, Makanyaga , Niyo Bosco na Symphony Band ndetse na Uncle Austin.

Gahongayire n'abamufashije ku rubyiniro bafashije benshi guhimbaza Imana
Gahongayire ni umwe mu bahanzi b'abahanga mu muziki wo kuramya Imana
Gahongayire ni umwe mu bahanzikazi bahagaze neza
Gahongayire yabaye umuhanzi wa kabiri uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uririmbye muri ibi bitaramo
Gahongayire yabaye uwa 14 waririmbye muri Iwacu Muzika Festival 2021
Gahongayire yavuze ko umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana umaze gutera imbere
Umuramyi Serge Rugamba ni umwe mu bafashije Gahongayire ku rubyiniro
Uyu muhanzikazi yatangiye umuziki akiri muto
Uyu muhanzikazi yavuze ko umuziki wamubereye ishuri
Gahongayire yavuze ko abakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bakeneye kuwubyaza umusaruro nk'abandi bahanzi bose

Amafoto: BJC/ EAP


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .