Aline Gahongayire yasubiyemo indirimbo ya Alexis Dusabe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Mata 2021 saa 02:16
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya Imana, Aline Gahongayire afatanyije na Serge Rugamba basubiyemo indirimbo ya Alexis Dusabe yitwa ‘Umwami Yesu’ imaze imyaka isaga icyenda igiye hanze.

Mu kiganiro Gahongayire yagiranye na IGIHE yavuze ko yasubiyemo iyi ndirimbo kubera ko ayikunda cyane.

Ati “Indirimbo yanditswe na Alexis Dusabe imaze imyaka isaga icyenda. Ni indirimbo nakunze kera ndi muto hanyuma negera Alexis Dusabe nk’umuntu w’umunyabigwi mu muziki musaba ko nayikora arabyemera. Ni indirimbo ifite ubutumwa bw’ibihe byose.”

Uyu muhanzikazi yemeza ko yageze aho akabona bidakwiriye ko yakora iyi ndirimbo wenyine ahitamo kwifashisha Serge Rugamba basanzwe bakorana mu buzima bwa buri munsi mu bijyanye na muzika.

Ati “Nararebye mbona ntakwiriye kuyikora njyenyine ndavuga nti reka nyifatanye na Rugamba Serge usanzwe amfasha mu muziki. Impamvu ariwe nahisemo turakorana cyane. Ino ndirimbo nshaka ko iba inzira y’Imana y’uko abantu bongera kuryoherwa n’agakiza.”

Gahongayire yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa ‘Ndanyuzwe’, ‘Nta banga’, ‘Nzakomeza’, ‘Iyabivuze’, ‘Warampishe’ n’izindi zitandukanye. Yavutse ku wa 12 Ukuboza 1986, aheruka kumurika album ye ya karindwi yise “New Woman” ku wa 27 Ukwakira 2017.

Uretse kuririmba azwiho kuba ari umuhanzi ukunda gufasha ndetse mu 2018 uyu muhanzikazi yatangije ibitaramo yise ‘Ineza Tour’ byari bifite intego yo guhimbaza Imana no gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye binyuze mu Muryango ‘‘Ineza Foundation”.

Serge Gasasira Rugamba bakoranye asanzwe ari umuhanzi w’umuhanga ndetse ni n’umucuranzi wa Piano, anafasha abantu mu bijyanye n’imiririmbire.

Aline Gahongayire ni umwe mu baririmbyi bamaze igihe mu muziki wo kuramya Imana
Aline Gahongayire yakozwe ku mutima n'iyi ndirimbo yita iy'ibihe byose ahitamo kuyisubiramo
Gahongayire na Serge Rugamba basubiranyemo iyi ndirimbo
Mu mashusho y'iyi ndirimbo Gahongayire agaragaramo yakozwe ku mutima n'amagambo ayigize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .