Korali Elayono y’i Remera yasohoye indirimbo nshya ivuga ku mirimo y’Imana

Yanditswe na Niyonzima Moïse
Kuya 5 Werurwe 2021 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Korali Elayono ikorera umurimo w’ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo zihimbaza Imana yo muri ADEPR Remera, iri gukora cyane mu kubwiriza ubutumwa bwiza bw’inkuru ya Yesu Kirisitu, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa buvuga ku mirimo y’Imana.

Indirimbo nshya ya Korali Elayono yitwa ‘Imirimo’. Yashyizwe hanze nyuma y’ukwezi kumwe hatangajwe umushinga wo gusohora izigize album ya kabiri.

Mu magambo ayigize, abaririmbyi ba Korali Elayono bumvikana bahamagarira abantu bose ‘kureba imirimo y’Imana.’

Umuyobozi w’Abaririmbyi muri Korali Elayono, Mutoni Josiane, yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo itanga ubutumwa bushimangira gukomera kw’Imana kubera imirimo ikora itangaje.

Yagize ati “Igitekerezo cy’indirimbo gishingiye ku gukomera kw’Imana. Kuko uwubaha Imana imukorera imirimo itangaje, hari ibitashobokaga ariko kubera ko urinzwe n’Imana ikagira uko ibigenza neza. Yubakiye ku nkuru y’ibyo Imana igukorera na we ukabona bitangaje, utabikekaga.’’

Yakomeje avuga ko muri Korali Elayono hari ibyo babonaga bigoranye ariko Imana igaca inzira.

Ati “Ibihe byose iyo turebye Imirimo Imana idukorera, tubona ihambaye kuko ku bwacu ntacyo twakwishoboza. Uhereye kera warebaga ahazaza ha korali ukabona ntaho ariko Imana yahinduye amateka kubera kuyihanga amaso.’’

Korali Elayono yasohoye indirimbo ya kabiri y’amashusho mu zigera ku icumi ziri kuri album ya kabiri iteganya guha abakunzi n’incuti z’ibihangano byabo.

Korali Elayono y’i Remera yasohoye indirimbo nshya ivuga ku mirimo y’Imana
Iyi korali iri mu zikunzwe muri ADEPR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .