00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo gusinyana n’ikigo cyo muri USA, Gahongayire yasubiyemo indirimbo “Hari impamvu pe”

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kamena 2021 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi uri mu bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yasohoye indirimbo “Hari impamvu pe” yanditse, akanasohora mu myaka 11 ishize.

“Hari impamvu pe” ni indirimbo igizwe n’iminota ine n’amasegonda umunani, iri mu ndimi ebyiri zirimo Ikinyarwanda n’agace gato karirimbwa mu Cyongereza.

Gahongayire aheruka kwinjira mu mikoranire na Watchfire Music, Ikigo cy’Abanyamerika gicuruza umuziki kikaba kiyobowe n’umunyamuziki Julia Wade, uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Lauv’.

Kuva mu 2006, Watchfire Music ikorana n’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi ndetse icuruza indirimbo, igategura ibitaramo byagutse, ikaba inafite ishami rizitunganya.

Amasezerano Gahongayire yasinyanye na Watchfire Music afite agaciro ka miliyoni zigera kuri 50 Frw. Uyu muhanzi yagurishije album enye muri zirindwi afite. Iki kigo kikimara kugura izi album cyakozemo imwe ndetse buri ndirimbo iyigize ihabwa amagambo ayisobanura mu Cyongereza.

Nyuma yo kwinjira muri iyi mikoranire, Gahongayire yasohoye indirimbo “Hari impamvu pe”. Yayishyize hanze bwa mbere mu 2009; irimo ubutumwa bukangurira abantu gushima Imana nubwo banyura mu bikomeye.

Iyi ndirimbo ifite amateka yihariye kuko ariyo ya mbere uyu muhanzikazi uri mu bubashywe mu muziki uhimbaza Imana, yasohoye indirimbo yiyandikiye.

Kuva icyo gihe yayigiriyeho umugisha ndetse izamura izina rye mu ruhando rw’umuziki uhimbaza Imana, aho ari umwe mu bubashywe kubera ibihangano bitandukanye yasohoye bigahembura imitima ya benshi.

Nyuma yo gusinyana n’ikigo cy’Abanyamerika gicuruza umuziki, Gahongayire yasubiyemo indirimbo “Hari impamvu pe” imaze imyaka 11 isohotse

Gahongayire yavuze ko nyuma y’imyaka 11 yasohoye iyi ndirimbo iri kumwe n’amashusho yayo nyuma yo kubisabwa n’abakunzi b’ibihangano bye.

Yagize ati “Indirimbo turirimba ntizisaza. Imicurangire ishobora gusigara inyuma ariko ijambo ry’Imana ntirisaza. Indirimbo yongeye kumbera nshya, kuko uko biri kose hari impamvu nyinshi zo gushimana Imana.’’

Yakomeje ati “Nabisabwe n’abantu benshi nanjye nsanga iri mu murongo ndimo wo kugwiza amashimwe. Nayikoze nyuma y’indirimbo nka ‘Ndanyuzwe’ navuga ko biri mu murongo umwe.’’

“Hari impamvu pe” yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Santana mu gihe amashusho yayo yafashwe na Doux wo muri PRAY VISUALS.

Mu bandi bayirambitseho ikiganza harimo Rugamba Serge [Music Director], Peace Hoziana na Aline Apendeki bafashije mu kuririmba, Makeup yakozwe na Trendy Shadow, yambitswe na Ben Fashion na Alga Fashion mu gihe amafoto yafashwe n’abarimo Musinga Patrick uvukana na Papi Clever.

Gahongayire ubusanzwe akorera umuziki muri Kina Music kwa Producer Ishimwe Clement. Yavuze ko indirimbo ye nshya yayikoze yamuhaye uburenganzira ndetse yanyuzwe n’uburyo yakoranye n’abantu bafatanyije.

Izina ry’uyu muhanzi ryazamuwe n’indirimbo zirimo “Hari impamvu pe”, “Iyabivuze”, “Ndanyuzwe”, “Warampishe”, “Nta banga”, ‘‘Nzakomeza’’ n’izindi. Amaze gukora album zirindwi zirimo iyo yise “New Woman” aheruka kumurika ku wa 27 Ukwakira 2017.

Gahongayire ubarizwa muri Moriah Entertainment ari gukora kuri album izaba iriho abahanzi batandukanye, ateganya kumurika muri uyu mwaka. Mu yindi mishinga afite harimo ijyanye n’ibikorwa by’ubugiraneza byo gufasha abatishoboye anyuza mu muryango we Ndineza Foundation.

Gahongayire yavuze ko indirimbo yayikoze nyuma yo kubisabwa n'abakunzi b'umuziki uhimbaza Imana
Gahongayire ubarizwa muri Moriah Entertainment ari gukora kuri album ye ya munani izaba iriho abahanzi batandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .