Nyuma yo guhangana muri Rally de Ngozi, Umurundi Bukera Valery agahigika Umunyarwanda Giancarlo Davite, Abarundi n’Abanyarwanda bongeye guhurira mu isiganwa ry’amamodoka “Rally des Mille Colline” rizatangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7-8 Ukuboza 2013 rikazabera mu karere ka Bugesera.
Iri siganwa ritegurwa na Unity Rally Team Motorsports, imwe mu makipe agize Ishyirahamwe ry’abasiganwa mu madoka mu Rwanda (RAC) ryatewe inkunga na COGEBANQUE, rizitabirwa n’imodoka 15 zizasiganwa (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > home_highlight_rally
home_highlight_rally
Articles
-
Abanyarwanda n’Abarundi barahatana muri Rally des Mille Collines
5 December 2013 -
Rally: Ku munsi wa mbere, Umuleti wa Gianca waje imbere y’Ivubi rya Kwizera
7 December 2013, by Mathias HitimanaNyuma yo kuza imbere ku munsi ubanza wa Rally des Mille Collines yatewe inkunga na COGEBANQUE, Umunyarwanda Giancarlo Davite n’imodoka ye “Umuleti” ashobora kwegukana ikamba ry’umukinnyi mwiza mu gusiganwa mu madoka mu Rwanda mu 2013. Davite yakoresheje iminota 46 n’amasegonda 45 ku ntera ya Km 90.
Giancarlo Davite wari ufatanyije na Sylvia Vindevogel begukanye umwanya wa mbere, bari batwaye imodoka y’umuhondo “Umuleti” bakoresheje iminota 46 n’amasegonda 45 basiga Kwizera Claude na (…) -
Giancarlo na Sylvia bongeye kwegukana umwanya wa mbere muri Rally de Mille Collines
9 December 2013Ku munsi wa kabiri wa Rally des Mille Collines, Giancarlo Davite afatanyije na Sylvia Vindevogel bongeye kuba aba mbere, begukana igikombe cy’umukinnyi mwiza mu gusiganwa mu modoka mu Rwanda mu 2013. Giancarlo avuga ko afite intego yo gutwara igikombe cy’Afurika mu 2014.
Ni isiganwa ryateguwe n’ikipe ya Unity Rally Team, abasiganwa bahagurukaga Rweru bagasoreza Gahembe ku ntera ya Km 73. Umuhanda warimo amakorosi manini akomeye gukata.
Giancarlo Davite na Slyvia Vindevogel, n’Umuleti, (…) -
Umurundi Bukera Valery ntasiganwa muri Rally des Mille Collines itangira saa Saba
7 December 2013, by Mathias HitimanaKu munota wa nyuma nibwo byamenyekanye ko Umurundi, Bukera Valery wari wegukanye isiganwa ry’amamodoka ryabereye i Ngozi mu Burundi, atazitabira Rally des Mille Collines itangira kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2013, saa saba mu karere ka Bugesera.
Rwego Eric, ushinzwe umutekano n’imihanda muri Rally des Mille Collines yabwiye IGIHE ko mu gihe bashyiraga ibyuma bishya batumije muri Kenya ku mudoka ya Bukera byanze gukorana bituma atitabira iri rushanwa ariko mugenzi we, Mohamed (…)
IGIHE