Mu gutangiza inama y’igihugu y’umushyikirano ya 11, yabanjirijwe n’umunota wo kwibuka umukambwe Nelson Mandela waraye atavarutse, Perezida Paul Kagame yashimangiye ko kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere, gukorana n’amahanga ari ngombwa.
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe Abanyarwanda barimo guharanira kwihesha agaciro, hadakwiye kugira ibibatandukanya, ahubwo ibihari byose bikwiye kubahuza.
Yagize ati: "Uko tumeze kose, twaba twemera kimwe cyangwa atari byo, ibyo byose ntabwo (…)
Home > Keywords > IGIHE_Homepage_Management > home_lnews_umushyikirano
home_lnews_umushyikirano
Articles
-
Niyo twakorana ingufu zingana gute, ntitwatera imbere tudafatanyije n’amahanga - Kagame
6 December 2013 -
EWSA yatanguranwe n’"Umushyikirano” ikuraho amafaranga y’ubukode bwa mubazi
29 November 2013, by Mathias HitimanaNyuma y’igihe kitari gito abakiriya b’Ikigo cy’igihugu cy’Ingufu, Isuku n’Isukura(EWSA) binubira amafaranga bakatwa y’ubukode bwa mubazi y’amashanyarazi buri kwezi, ikibazo cyagarutsweho mu nama y’"Umushyikirano” w’umwaka ushize, iki kigo cyatangaje ko gikuyeho amafaranga y’ubwo bukode mbere gato ko undi “Mushyikirano” ugera.
Mu “Mushyikirano”uheruka, uba uyobowe na Perezida wa Repuburika, hari hifujwe ko ko umuntu yagura mubazi igashyirwa ku nzu ye, ya mafaranga 500 yakatwaga buri (…) -
Ibyo bamwe mu baturage bifuza ko byigwaho mu Mushyikirano wa 2013
5 December 2013Mu gihe hategerejwe inama y’Igihugu y’ Umushyikirano ku wa 6-7 Ukuboza 2013, abaturage barabona ko hakiri byinshi bikwiye guhindurwa mu buhinzi, ubuzima, uburezi, ubucuruzi no mu mikoreshereze ya politiki nshya ku baturage mu kubaka Ubunyarwanda bufite aho bushingiye.
IGIHE yabajije abaturage icyo bifuza ku muhuro w’abayobozi babo bijyanye n’inkingi shingiro mu kuzamura iterambere rirambye, bemeza ko nubwo aho u Rwanda rugeze mu bukungu hagarararira buri wese, hakiri ibyemezo bibafatirwa (…) -
Ibitangaje byaranze isozwa ry’Inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 11
7 December 2013Umunsi wa kabiri ari nawo wanyuma wasozaga Inama y’igihugu y’umushyikirano ya 11 kuri uyu wa 07 Ukuboza 2013, nawo wagize udushya twawo twawubonetsemo nk’uko byari byanagenze ku munsi wa mbere wo gutangiza iyi Nama.
1. Abafite ubumuga bwo kutumva bibutswe
Mu gukurikirana iyi nama, abatumva n’abatavuga nabo bibutswe bashyirirwaho umuntu ugenewe gusemura mu mvugo y’amarenga bumva nk’uko bari babisabiwe ku munsi wa mbere w’inama ejo hashize kuwa Gatanu tariki 07 Ukuboza 2013. Uyu munsi nabo (…) -
Perezida Kagame yatunze agatoki EWSA kutubahiriza ibyo yasabwe umwaka ushize
6 December 2013Mu nama y’umushyikirano ya 11, umwe mu baturage yatanze ikibazo avuga ko nubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, amashanyarazi n’isukura (EWSA), cyakuyeho amafaranga yishyurwaga buri kwezi kuri mubazi y’amashanyarazi, igiciro cy’amasharazi cyiyongereye.
Umuyobozi mukuru wa EWSA, Ntare Karitanyi yabiteye utwatsi, avuga ko ibi batabikoze ahubwo ngo ubwo wasanga ari umuntu umwe byabayeho, bityo avuga ko uwo byabayeho yakwegera icyo kigo bakagikemura. Kuri icyo kibazo, Perezida (…) -
Ikibazo cy’itangwa ry’inguzanyo mu Mwarimu SACCO cyagarutsweho
6 December 2013, by Mathias HitimanaKuba umwarimu kubona amafaranga y’inguzanyo mu Kigega Umwarimu SACCO bikigoranye, ndetse hamwe mu gihugu ugasanga ibi bigo bitarahagera ni bimwe mu bibazo byabajijwe mu nama ya 11 y’Igihugu y’Umushyikiranoya 11 iteraniye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, iyobowe na Perezida wa Repubulika.
Mu butumwa bwagiraga buti “Kugira ngo mwarimu abone amafaranga biracyagoranye, nugiye kuyabona, arasaba miliyoni 3 ugasanga bamuhaye miliyoni 1.5 gusa, kandi nayo akaza bitinze, ibi turabona ari (…) -
Uko Inama ya 11 y’Umushyikirano yagenze ku munsi wayo wa mbere
6 December 2013, by Rene Anthere RwanyangeInama y’igihugu y’Umushyikirano iteranye ku nshuro yayo ya 11 yashyizweho n’Itegeko Nshinga ryo mu mwaka wa 2003, nk’uburyo bw’Abanyarwanda bagomba kwishakira ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite.
Iyoborwa na Perezida wa Repubulika, ihuza abantu b’ingeri zitandukanye barimo abagize Guverinoma, abagize Inteko ishinga amategeko, abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano, abahagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga, abagize Sosiyete sivile n’urwego rw’abikorera, abanyamakuru, abayobozi b’inzego (…) -
Imyanzuro y’umushyikirano wa 2011 yagezweho hejuru ya 90%
13 December 2012, by Nsabimana EmileMu nama ya 10 y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa 13 Ukuboza 2012, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Habumuremyi Pierre Damien, yagaragaje ko imyanzuro yo mu mushyikirano wa cyenda yagezweho ku rugero ruri hejuru ya 90%.
Inama y’umushyikirano ya cyenda yari yafashe imyanzuro 27 yagombaga gushyirwa mu bikorwa n’inzego zitandukanye mu Rwanda.
Minisitiri w’Intebe yavuze ko iki kigero gishimishije.
Imwe muri iyo myanzuro harimo ko hagomba kunozwa uburyo bwo kwimura abaturage ku bikorwa (…) -
Ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama ya 10 y’igihugu y’umushyikirano
6 December 2013, by Rene Anthere RwanyangeInama ya 10 y’igihugu y’umushyikirano yateranye ku wa 13-14 Ukuboza 2012, yafashe imyanzuro 23 yavuyemo ibikorwa 39, 30 muri yo yamaze gushyirwa mu bikorwa na ho 9 yatangiye gukorwa.
Kuri uyu wa 6 Ukuboza 2013, mu nama ya 11 y’igihugu y’umushyikirano, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi yatangaje raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yavuye mu nama ya 10 y’igihugu y’umushyikirano. Atangaza ko umushyikirano ari umwihariko w’u Rwanda ikaba n’ikimenyetso gikomeye cy’urubuga (…) -
Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kutemerera Abanyamahanga kubagenera umwambaro
7 December 2013Mu nama y’igihugu y’umushyikirano yaberaga mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ku nshuro ya 11, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyarwanda ko ari bo bonyine bafite uruhare rwa mbere mu kumenya icyo bakeneye, ariko nabo bagakora bashaka gutera imbere, aho gutegereza ko amahanga ari yo azabagenera ibyo ashatse.
Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yagarutse cyane cyane kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, avuga ko abantu bose bakagombye kuyumva, ariko ahamya ko kugira ngo umuntu koko abe ari (…)
IGIHE