Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC) yifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, imurika ubushakashatsi bwiswe “Media Performance Index”, bugaragaza uko buri gitangazamakuru gikora, bikazabifasha kwicara bikisuzuma.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo Illuminatio Consultancy and training Center Ltd muri Mata uyu mwaka, bwari bugamije kureba uko buri gitangazamakuru mu Rwanda gikora mu buryo bwo gufasha abaturage kwiteza imbere, n’ubunyamwuga buri gitangazamakuru gifite.
Mugisha (…)
Home > Keywords > MHC > MHC_homenews
MHC_homenews
Articles
-
MHC yatangiye igikorwa cyo kumenya uko buri gitangazamakuru gihagaze mu Rwanda
11 June 2014, by Mathias Hitimana -
Sobanukirwa n’Ishami rishinzwe Iterambere ry’itangazamakuru n’Ubunyamwuga mu Nama Nkuru y’itangazamakuru ( MHC)
14 June 2014, by ShabaInshingano z’ingenzi ishami rishinzwe iterambere ry’itangazamakuru n’ubuyamwuga mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru zifite zirimo, Kubaka ubushobozi bw’itangazamakuru, gushyiraho ubufatanye hagati y’itangazamakuru n’ibindi bigo hagamijwe kongera ubushobozi bw’ibitangazamakuru, gukomeza ubushakashatsi mu itangazamakuru harebwa inzitizi zigihari, kongera ubumenyi bw’itangazamakuru ritanga ibyo abasomyi bakeneye kandi bifite indangagaciro, umuco n’ibindi.
Mu rwego rwo kubahiriza inshingano iri (…) -
MHC irategura gusesengura icyatuma inkuru zicukumbuye mu itangazamaku zakorwa neza
1 July 2014, by Mathias HitimanaInama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) yaganiriye n’inzobere ziri mu mwuga w’itangazamakuru n’abarimu barygisha muri kaminuza, hasesengurwa ibyafasha mu guteza imbere iryandika, hakanarebwa ko inkuru zisesenguye zandikwa mu binyamakuru ziza koko zifite ireme, hemezwa ko habaho amahugurwa.
Ikigamijwe mu gutegura aya mahugurwa azaba guhera muri Mutarama umwaka utaha, ni ukureba icyo abanyamakuru bakeneye kijyanye n’ibyo bakora. Mugisha Emmanuel ushinzwe guteza imbere itangazamakuru no kubaka (…) -
Ishami ry’ubushakashatsi muri MHC ryageze ku ki?
15 June 2014, by Mathias HitimanaKuva mu mwaka wa 2013 ubwo urwego rw’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda(MHC) rwahindurirwaga imirimo, rukava mu gukora rugenzura itangazamakuru ahubwo rugahabwa inshingano zo guteza imbere itangazamakuru, ishami ry’ubushakashatsi ry’uru rwego naryo ryashyizweho ngo ibibazo bikiboneka muri uyu mwuga hagaragazwe imvo n’imvano yabyo.
Ishami ry’ubushakashatsi muri MHC ryashinzwe mu mwaka wa 2013, bisohoka mu igazete ya leta yo muri Gashyantare umwaka 2013.
Mu kumenya icyo imikorere (…) -
Sobanukirwa byinshi utari uzi ku Nama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (MHC)
23 June 2014, by Mathias HitimanaInama Nkuru y’Itangazamakuru ni Urwego rwigenga rushinzwe kubaka ubushobozi bw’Itangazamakuru mu Rwanda. Inama Nkuru y’Itangazamakuru (Media High Council), yashyizweho mu mwaka wa 2002 n’itegeko ry’itangazamakuru nomero yaryo ya 18/2002 ryo kuwa 11/05/2002 mu ngingo yaryo ya 73, riza kwemezwa n’itegeko teka rya Perezida wa Repubulika mu nomero yaryo ya 99/01 ryo kuwa 12/11/ 2002.
Inshingano nyamukuru z’Inama Nkuru y’Itangazamakuru zari kurengera , kugenzura no guteza imbere (…)
IGIHE