Nitwa RWEMA NGABO Yves, inzira y’ubu buki twayitangiye mu mwaka wa 2003 ubwo twigaga mu mashuri yisumbuye kuri ESEKI/Kigoma mu mwaka wa gatanu ishami ry’ubumenyamuntu nibwo nagize amahirwe yo guhura n’umukobwa KALIZA Angelique twitaga ANGE yari umudiventiste ukomeye cyane akaba mwiza ku buryo ntabasha gusobanura ubwitonzi , uti rukuruzi yaje gute ? Umudiventiste wanjye rero yaje guhura n’ikibazo umwarimu witwaga RUZIRABWOBA watwigishaga amateka mu gihembwe cya kabiri yasezeye bitunguranye (…)
Home > Keywords > Valentine_2014 > valentine_winner
valentine_winner
Articles
-
Burya nawe yarankundaga
12 February 2015 -
Nugururiwe n’inyange
15 February 2015…Nahise nzinukwa gukunda, ndetse niyemeza guca ukubiri n’umukobwa uwo ari we wese, gusa ntibyari binyoroheye kubera aho nari ntuye. Mu minsi ibiri yakurikiyeho nahise mbona ibaruwa ya minisiteri y’ubuzima inyimurira gukora ahandi guhera tariki ya 13/09/2012. Aho bari banyohereje hari mu cyaro ugereranije n’aho nari ntuye,numva nduhutse umutwaro kuko navaga mu rugo saa kumi n’ebyiri z’igitondo nkahagaruka saa tatu z’umugoroba abakobwa bavuye mu nzira. Kuko nari umunyeshuri muri kaminuza, mu (…)
-
Urukundo Rwashinze imizi nirwogere
10 February 2015Hari mu masaha ya mugitondo, abantu bari urujya nuruza bajya kumurongo bitegura gukora ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, izuba ryari ryinshi kubera n’umunaniro wo guhagarara umwanya munini,nagiye gushaka aho naba nikinze akazuba gato.
Mu minota mite haje imodoka nziza cyane iparika hafi yaho nari nicaye, nanjye nayihanze amaso, nari mfite amatsiko yo kureba umuntu uyisohokamo,ngiye kubona mbona havuyemo umusore wambaye neza w’igihagararo n’uburanga utagira uko asa. (…)
IGIHE