Ubwo Alexis Sánchez yishyuraga igitego bari batsinzwe na Brazil ku mukino basezerewe muri 1/8, umunyamakuru wo muri Chili Jhendelyn Nunez yambitse ubusa igituza cye mu ruhame yerekana amabara agize ibendera rya Chili.
Sánchez yatsinze igitego ku munota wa 32 yishyura icya David Luiz cyatsinzwe ku munota wa 18.
Jhendelyn Nunez wari mu cyumba kigenewe abanyamakuru kuri Estádio Governador Pinto yahisemo kwishimira iki gitego yerekana amabara ya Chili yari ku mwenda w’imbere. Chili yaje (…)
Home > Keywords > Worldcup > Worldcup_udushya
Worldcup_udushya
Articles
-
Igitego cya Sanchez cyambitse ubusa umunyamakuru
29 June 2014, by Mathias Hitimana -
Abategereza imikino y’igikombe cy’Isi bakomeje kwiyambura ubuzima
25 June 2014Mu gihe imikino y’igikombe cy’Isi ikomeje kubera muri Brazil, bamwe mu rubyiruko rukomoka mu Bushinwa batega (betting) ku mikino yabaye bakomeje kwiyambura ubuzima kubera gutsindwa.
Umunyeshuri mu Bushinwa yasimbutse mu nyubako ndende nyuma yo kuribwa arenga ibihumbi 3 by’amadorali yari yategeye mu gikombe cy’Isi.
Uyu munyeshuri wari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye witwa Lin yasimbutse mu nyubako ya karindwi ku ishuri yigagaho nk’uko ikinyamakuru The Times kibivuga.
Umwe mu (…) -
Leta ya Ghana yohereje muri Brazil indege irimo miliyoni 3 $
25 June 2014, by Mathias HitimanaMu gihe byavugwaga ko abakinnyi ba Ghana bashobora kudakina na Portugal kuko batarabona agahimbazamusyi, Leta ya Ghana yoboherereje miliyoni 3 z’amadorali aho bari muri Brazil, aya mafaranga yajyanywe n’indege .
Joseph Yamin wungirije Minisitiri w’imikino muri Ghana yavuze ko Leta yohereje muri Brazil indege irimo amafaranga abakinnyi basabaga kuko bari banze ko bayashyira kuri konti zabo nkuko bisanzwe.
Yagize ati “ Abakinnyi barahita babona amafaranga yabo mu ntoki, kuyohereza mu ndege (…) -
Yakoze urugendo rw’amezi ane kuri moto ajya kureba igikombe cy’Isi
10 June 2014, by Mathias HitimanaUmwongereza w’imyaka 44, Chris Hallett yakoze urugendo rwa Km zirenga ibihumbi 10 kuri moto ajya muri Brazil ahazatangira igikombe cy’Isi kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kamena 2014.
Uru rugendo rwamaze amezi ane, Chris yanyuze mu bihugu 18 kuri 32 bizakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi, asura amakipe mu myitozo n’amwe mu mastade akomeye muri ibyo bihugu.
Chris yinjiye muri Brazil aturutse muri Uruguya tariki ya 5 Kamena akazakomeza urugendo rwe yerekeza i Rio ahacumbitse ikipe y’u (…) -
Umushinwa yapfuye kubera gutegereza imikino y’igikombe cy’Isi
16 June 2014, by Mathias HitimanaUmusore w’Umushinwa w’imyaka 25 yapfuye kuwa Gatanu amaze kureba umukino u Buholnde bwatsinzemo Espagne ibitego 5-, abaganga bavuze ko yazize kumara igihe kinini ataryama ategereje kureba imikino y’igikombe cy’Isi.
Ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua byatangaje ko uyu musore w’imyaka 25 wari utuye mu gace ka Suzhou hafi ya Shanghai abaturanyi bamusanze imbere ya televiziyo ye yashizemo umwuka.
Ibizamini bya muganga bivuga ko uyu musore yishwe n’umunaniro wo kumara igihe kinini (…) -
Kigali: Igikombe cy’Isi cyatumye abagabo bateguza abagore inshingano batazubahiriza
2 June 2014, by ClaudeBamwe mu bagabo bakunda umupira w’amaguru mu Mujyi wa Kigali batangiye guteguza abagore babo kutazubahiriza zimwe mu nshingano kubera imipira y’Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka wa 2014 cyitezwe guhera tariki 12 Kamena 2014.
Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki hagatangira imikino iba ikunzwe n’umubare munini, abagore batewe impungenge n’uko bamwe mu bagabo batangiye kubateguza ibintu byinshi bikunze gukurura amakimbirane nko gutaha nijoro, kudataha bitewe n’imikino ihari n’ibindi.
Bamwe (…) -
Abakinnyi b’u Bufaransa bashatse guhanura indege bakoresheje imipira
16 June 2014, by Mathias HitimanaKapiteni w’u Bufaransa, Hugo Lloris yavuze ko ubwo baterwaga mu myitozo yo kuwa Kabiri n’indege itagira abayiyobora (drone) bahisemo kuyitera imipira ngo bayihanure, biteguraga umukino wa Honduras.
Nyuma yo gutsinda Honduras, Lloris yagarutse kuri iki gikorwa cyabaye bari mu myitozo aho umutoza Didier Deschamps yasabye Ishyirahamwe mpuzamahanga (FIFA) kubikoraho iperereza.
Yagize ati “Ni iterambere. Twari nka kajugujugu nto, tuguruka neza ariko nta muntu ugatwaye ashobora kuba yari muri (…) -
Perezida Barack Obama yitiranyijwe na myugariro w’u Bwongereza
24 June 2014, by Mathias HitimanaIduka ricuruza ibikoresha by’ikipe y’u Bwongereza yari mu gikombe cy’Isi “The Dorset company” ryitiranyije ifoto ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Barack Obama na myugariro w’u Bwongereza na Manchester United, Chris Smalling.
Perezida Obama agaragara ku bikoresho bisaga 2000 bigurishwa na The Dorset company yambaye imyenda y’u Bwongereza.
Kimwe mu bicuruzwa byagaragaraye ni igikombe. Munsi y’ifoto ya Barack Obama ku ndiba y’igikombe handitseho izina rya myugariro w’u Bwongereza (…) -
Messi yahaye impano umwana yirengagije ku mukino wa Bosnia
19 June 2014, by Mathias HitimanaNyuma yo kuvugwa mu itangazamakuru ko yanze gusuhuza umwana uherekeza abakinnyi k’ umukino wahuje Argentina na Bosnia Herzegovina, Lionel Messi yamuhaye impano y’umwenda we.
Kuwa Kabiri, Messi yariyahakanye ko atanze gusuhuza uyu mwana, igikorwa agereranya nk’ubusazi kwanga gukora mu ntoki z’umwana muto. Argentina yatsinze Bosnia ibitego 2-1 harimo n’icya Messi.
Yagize ati“Sinakanga gusuhuza umwana, ikibazo ni uko nshobora kuba ntaramubonye.”
Ikinyamakuru Univision cyanditse ko (…) -
Messi yanze gusuhuza umwana naho Umunya Australia yafungiye undi imishumi y’inkweto
17 June 2014, by Mathias HitimanaUbwo Argentina yiteguraga gukina na Bosnia Herzegovina, Lionel Messi yanze gusuhuza umwana uherekeza abakinnyi mu kibuga wifuje kumukora mu ntoki, mu gihe umukinnyi wa Australia we yafungiye imishumi y’inkweto umwana mbere yo gukina na Chili.
Kapiteni wa Argentina Lionel Messi yaba yarirengagije gusuhuza umwe muri aba bana babaherekeza mu kibuga ku mukino na Bosnia Herzegovina mbere y’uko basohoka mu rwambariro. Uyu mwana yifuje gusuhuza uyu mukinnyi ufite Ballon d’or enye ariko yanga (…)
IGIHE