FDLR mu marembera nyuma y’ifatwa mpiri rya Lt Col Museme Festus wari ushinzwe iperereza

Yanditswe na Twarabanye Venuste
Kuya 21 Mata 2020 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC zikomeje gushegesha umutwe wa FDLR nyuma yo kuwambura agace kari ibyiringiro byawo ka Kazaroho no gufata mpiri Lt.Col Museme Festus wari Umuyobozi wungirije w’iperereza.

Muri iyi mirwano yabaye ku Cyumweru tariki 19 Mata 2020 yaguyemo abarwanyi 22 ba FDLR.

Mu cyumweru gishize nibwo imirwano ikomeye yongeye kubura hagati ya FARDC n’inyeshyamba za FDLR, mu bikorwa by’ingabo z’igihugu byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro.

Izo nyeshyamba kugeza ubu zimaze gutakaza abarenga 118 naho abagera kuri 67 bishyikiriza ingabo z’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, amakuru akavuga ko abandi bahungiye muri Uganda mu nkambi za Cyaka ya I na Rwamanja.

Ni imirwano yasize ibirindiro bikuru bya FDLR biri ahitwa Kazaroho na Tongo, muri Teritwari ya Rutshuru, inkambi y’ahitwa Mayi ya Chumvi na Biruma mu byose biri mu maboko ya FARDC.

Gutakaza Kazaroho ni nk’aho ntaho FDLR isigaye. Mu myaka itanu ishize ubwo ibirindiro bikuru bya FDLR byatwikwaga n’Inyeshyamba z’Abandandi zizwi nka Mai Mai Candayira, zikayirukana mu birindiro byayo ahitwa Bulewusa muri Teritwari ya Lubero, yahise ijya muri Rutshuru ishinga ibirindiro muri Kazaroho.

Aho niho FDLR yari imaze guhanga ubuzima kuko mu mugezi wa Milindi, uhakikije yakuragamo umusaruro w’uburobyi bwinjiza 40% by’amafaranga yinjiza. Mu ishyamba riri muri Pariki ya Nyamuragira niho FDLR yatwikiraga amakara ku buryo 45% byayo yagemurwaga i Goma.

Hari bariyeri FDLR yasoresherezagaho abahinzi b’abanye-Congo yabaga ahitwa ku Rusovu yinjizaga ibihumbi 8 by’amadorari ku munsi, hakiyongeraho amasambu yahingwagamo imyaka nk’ibigori, ibishyimbo n’urumogi kuri hegitari ibihumbi bitatu. Kazaroho yari yegereye ibigo nderabuzima bya Kabizo na Tongo basahuragaho imiti ubundi bakahivuriza.

Uyu mutwe wa FDLR ukuriwe na Gen Rumuri Byiringiro Victor washatse kwigerezaho ngo wongere kwisubiza ibirindiro byabo ariko biba iby’ubusa.

Ku Cyumweru taliki ya 19 Mata mu ma saa kumi z’umugoroba, imirwano ya mbere yabereye mu gace k’ahitwa Kabarozi ubwo FDLR yashakaga gufata bugwate imodoka yari igemuriye ingabo za FARDC ibiribwa mu mirwano yamaze iminota 45.

Imirwano yahise yubura FARDC yica abarwanyi batatu ba FDLR, ibambura n’imbunda eshatu, imwe yo mu bwoko bwa PKM n’ebyiri zo mu bwoko bwa AK47. FDLR yashakaga ibiribwa kuko FARDC yabafungiye inzira zose babikuragamo.

Imirwano yakomereje mu nkengero z’ishyamba za Kazaroho, uturutse ahitwa Kawunga, ubwo inyeshyamba za FDLR zibarizwa muri Batayo ya Sinayi zageragezaga kwisubiza Kazaroho zigasakirana n’umutwe udasanzwe w’ingabo za Congo ‘Hibou Special Force’ mu mirwano yamaze amasaha ane.

FADLR yakubiswe inshuro ndetse Lt.Col Museme Festus wari ubayoboye afatwa mpiri n’izi ngabo, abandi barwanyi 18 bahasiga ubuzima, inkomere eshanu zikaba zarishyikirije MONUSCO ahitwa Kiwanja.

FDLR yatewe n’ubundi irimo umwuka mubi wo kutumvikana kuko bamwe bagaragazaga ko binjiza amafaranga menshi ariko ntibamenye aho bajya.

Umwe mu bahoze muri uwo mutwe uri mu kigo cya Monusco ahitwa Kiwanja aherutse kuvuga ko FDLR yatakaje ibyiringiro.

Ati “Murabona ko aba basaza badashaka kurekura ngo haze ibitekerezo. Urebye nka Gen Byiringiro yirirwana ishapule mu ntoki asaba Bikira Mariya kumutsindira urugamba, undi mujenerali dufite navuga nk’uwitwa Gen. Powete ni umusaza ufite nk’imyaka 75 arwara igicuri, ahora asusumira, mbese aba ofisiye benshi dufite barashaje.”

Umutwe wa FDLR umaze imyaka irenga 20 urwanira mu mashyamba ya Congo. Igihe FDLR yashingwaga yari ifite abarwanyi barenga 7000, ubu isigaranye abatarenga 700 nabo abagera kuri 60% bakora akazi ko kurinda aba ofisiye bakuru.

Hari nka Gen.Omega urindwa n’abarwanyi 180, Gen Byiringiro Victor urindwa na 130. Abandi birirwa mu gusoresha, gutwika amakara, gusatura imbaho, guhinga no gucukura amabuye y’agaciro.

Umutwe wa FDLR ni umwe mu yazahajwe cyane n’ibitero bya FARDC byubuwe umwaka ushize bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro.

Muri Mata 2019 nibwo inkuru yabaye kimomo ko Dr Ignace Murwanashyaka wayoboraga FDLR yaguye muri gereza atarangije igifungo cy’imyaka 13 yakatiwe, maze urwamutwaye rutangira kototera abamukoreye mu ngata.

Hari hashize iminsi hafashwe Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Lt. Col Abega Kamara wari ushinzwe iperereza muri FDLR na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo, batawe muri yombi mu Ukuboza 2018 ku mupaka wa Bunagana bavuye muri Uganda mu nama yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Muri Nzeri 2019 uwari Umuyobozi wa FDLR ushinzwe ibya gisirikare, Gen Mudacumura Sylvestre yarishwe mu mirwano bagabweho n’ingabo za Congo.

Gen. Mudacumura yishwe nyuma y’uko mu 2016, Major Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur wari ukuriye abamurindaga, yafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Mu Ukuboza 2019 hafashwe mpiri uwari umuyobozi mukuru wungirije w’umutwe udasanzwe w’inyeshyamba za FDLR (FDLR-CRAP).

FDLR iri mu marembera nyuma y'ifatwa mpiri rya Lt Col Museme Festus uje nyuma y'abandi bayobozi bagiye bicwa abandi bagafatwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .