Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yamagana imvugo y’ibihugu bimwe na bimwe ndetse n’imiryango itandukanye ko, umutwe wa FDLR ugizwe n’ibyiciro bibiri bitandukanye kandi ari umutwe umwe ufite aho uhuriye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu kiganiro cyihariye Minisitiri Mushikiwabo yagiranye na Radiyo Rwanda, yasobanuye ko umutwe wa FDLR atari ikigero cy’abari uwo mutwe cyangwa imyaka bawumazemo, ahubwo ari ingengabitekerezo ya Jenoside n’umugambi wo guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda bafite.
Muri iki kiganiro cyahitishijwe ku Cyumweru tariki 22 Kamena 2014 kivuga ku bijyanye n’uko ububanyi n’amahanga bw’u Rwanda buhagaze mu myaka 20 ishize nyuma ya Jenoside, Mushikiwabo yashimangiye impamvu abagize umutwe wa FDLR badakwiye kugabwamo ibice nk’uko amahanga n’indi miryango akenshi iba ibifitemo inyungu za Politiki yabivuze.
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “FDLR si abantu, ni imitekerereze y’abari muri uwo mutwe… FDLR ifite aho ihurira na Jenoside. Sinzi niba twumva ibintu kimwe, ikibazo cya FDLR ya kera n’iy’ubu ni imitekerereze ya bamwe ariko idafite aho ishingiye”.
Yakomeje ashimangira ko uburyo bwo gufasha abagize FDLR yaba abahunze nyuma yo gukora Jenoside mu 1994, abana babo cyangwa abinjiyemo nyuma ari bumwe kandi butazahinduka. Yagize ati “ Politiki ni imwe kuva kera ntabwo izahinduka…”
Yasobanuye ko iyi politiki imaze igihe yarashyizweho ni ugusubiza abagize uyu mutwe mu buzima busanzwe mu gihe biyemeje gtahuka ku bushake, nyuma yo gucishwa mu ngando i Mutobo.
Iki kiganiro gihise nyuma y’ikiganiro Minisitiri yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki 20 Kamena agasobanura icyo u Rwanda rwita ikinamico ku gushyira intwaro hasi kwa FDLR.
Yasobanuye ko u Rwanda rwishimira igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kwa FDLR kuko ari byo rwaharaniye kuva kera ndetse ko iyi gahunda yatangiye gushyirwamo imbaraga ubwo hashyirwagaho uburyo bakirwamo, bagasubizwa mu buzima busanzwe n’ibindi bijyana nabyo bimaze gufasha abari abarwanyi basaga ibihumbi 11 bamaze usubizwa mu buzima busanzwe.
Ikinamico ngo ni kuba muri iyi minsi FDLR ishyira intwaro hasi, ukumva bahamagaje amahanga n’imiryango itandukanye hanyuma bagashyirwa mu bigo, bivuze ko hadutse ubundi buryo bwo kubasubiza mu buzima busanzwe.
Yagize ati “Gushyira intwaro hasi byo ni byiza, icyo tutumvise neza ni ibintu bimeze nka sinema byo gutegura kwakira abantu, ibyo ntabwo twabyumvise neza kuko ubundi FDLR iyo ishatse gutaha ni ibintu byoroshye cyane, aho bataha mu gihugu barahazi”.
Leta y’u Rwanda ishimangira ko nta bundi buryo ishobora kwemera atari ubwo isanzwe yarashyizeho bufasha kumenya abanyarwanda binjijwe mu gihugu cyabo nyuma yo guhabwa inyigisho zo kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu ntekerezo zabo.
Amafoto ya FDLR/ Aljazeera
TANGA IGITEKEREZO