00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishyari kuri Gen Kazura riri mu biteye Nigeria gukura ingabo muri Mali?

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 31 Nyakanga 2013 saa 08:16
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatatu ingabo zisaga 1,000 zikomoka muri Nigeria zigize umutwe wa Loni ubungabunga amahoro muri Mali (MINUSMA) ziratangira gukurwa muri Mali nyuma y’icyemezo cyafashwe na Perezida Goodluck Jonathan, aho ku ikubitiro byavugwaga ko impamvu yo gukuramo akazo karenge ari uko Nigeria igeramiwe n’intagondwa z’abayisilamu zikomeje kuyogoza icyo gihugu, ariko kuri ubu ishyari kuri Gen Kazura naryo riri kunugwanugwaho kuba imwe mu mpamvu.
Mu gihe byari byatangajwe ko impamvu Guverinoma ya (...)

Kuri uyu wa gatatu ingabo zisaga 1,000 zikomoka muri Nigeria zigize umutwe wa Loni ubungabunga amahoro muri Mali (MINUSMA) ziratangira gukurwa muri Mali nyuma y’icyemezo cyafashwe na Perezida Goodluck Jonathan, aho ku ikubitiro byavugwaga ko impamvu yo gukuramo akazo karenge ari uko Nigeria igeramiwe n’intagondwa z’abayisilamu zikomeje kuyogoza icyo gihugu, ariko kuri ubu ishyari kuri Gen Kazura naryo riri kunugwanugwaho kuba imwe mu mpamvu.

Mu gihe byari byatangajwe ko impamvu Guverinoma ya Nigeria yafashe icyemezo cyo gukura ingabo zayo muri Mali bitewe n’uko mu gihugu zikomokamo hari ikibazo gikomeye cy’umutekano mucye uterwa n’intwagondwa zigendera ku matwara ya kiyisilamu zo mu mutwe wa Boko-Haram, kuva mu minsi ishize amakuru yakomeje gusakara ko kuba impamvu nyayo ari uko Nigeria yashatse kugaragaza kuba itishimiye itorwa ry’Umunyarwanda Gen Kazura Jean Bosco ku buyobozi bwa Minusma, mu gihe u Rwanda nta musirikare warwo wundi n’umwe uri muri icyo gihugu, kandi Nigeria ihafite abasaga 1000.

Mu kwezi gushize Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, yahisemo Umunyarwanda Gen Kazura kuba umuyobozi wa MINUSMA, nyuma y’uko uyu yitwaye neza mu bizamini byatanzwe kuri bamwe mu bifuzwagaho kuyobora uyu mutwe w’ingabo. Icyo Gen Kazura bivugwa ko yabyitwayemo neza cyane kurenza bagenzi be barimo n’uwo muri Nigeria, birangira hemejwe uzamwungiriza ukomoka muri iki gihugu, Maj Gen Shehu Abdulkadir wari usanzwe ukuriye umutwe wabanjirije uwa Loni mu kubungabunga amahoro muri Mali (AFISMA) kuva mu ishingwa ryawo, wigijweyo nubwo yari mu bari bahanganye na Kazura.

Kuba rero Maj Gen Shehu Abdulkadir yari umuyobozi w’umutwe w’ingabo z’Afurika zashyiriweho kubungabunga amahoro muri Loni kuva mu ishingwa ryawo muri Mutarama 2013, ariko hajya gutorwa uzayobora umutwe w’ingabo za Loni MINUSMA wari ugiye gusimbura AFISMA, Umunyarwanda Gen Kazura akaza imbere kandi nta n’ingabo z’u Rwanda ziri muri Mali. Nk’igihugu kinafite ingabo zisaga 1000 muri Mali, Nigeria biravugwa ko cyagize ishyari no kuba umusirikare ugikomokamo atari we wahawe umwanya Gen Kazura yegukanye.

Ubusanzwe Nigeria ni cyo gihugu cya kane gifite ingabo nyinshi mu mitwe ya Loni ibungabunga amahoro ku Isi, ariko si kenshi gihabwa inshingano zo kuyobora iyo mitwe muri ibyo bihugu, mu gihe u Rwanda rwakunze guhabwa imyanya nk’iyo y’ubuyobozi mu ntara ya Darfur.

Ubusanzwe umutwe w’ingabo za Loni zibungabunga amahoro muri Mali biteganyijwe ko uzaba ugizwe n’abasirikare 12,600 mu mpera z’uyu mwaka, ariko kuri ubu uracyagizwe n’umubare uri munsi y’ibihumbi bitanu, gusa Nigeria iri mu bihugu byitangiye uwo mutwe cyane; bityo amakuru akaba avuga ko icyo gihugu kitumva ukuntu umunyarwanda yayobora umutwe ugizwe ahanini n’ingabo za Nigeria.

Byatangajwe ko mbere gato y’itangazwa ku mugaragaro ry’itorwa rya Gen Kazura ku buyobozi bwa MINUSMA Nigeria yari yabirwanyije cyane yandikira Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, ariko ntiyakomwa mu nkokora ku cyemezo cyari cyamaze gufatwa.

Hagati aho ariko intagondwa zo mu mutwe wa Boko Haram ugengera ku matwara ya kiyisilamu ukomeje guteza umutekano muke muri Nigeria, aho usanga wateze ibisasu ahantu hatandukanye, kuri ubu ukaba umaze kwivugana abatari bake, ku buryo bamwe babona koko ko iki gihugu cyari gikwiye kwita ku bibazo by’umutekano gifite imbere muri cyo, kuruta kujya kubungabunga amahoro ahandi ku isi.

Gen Kazura na Perezida wa Nigeria, Goodluck Jonathan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .