00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Obama yasubitse urugendo rwo muri pariki muri Tanzania

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 14 June 2013 saa 08:30
Yasuwe :

Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ku wa gatutu w’iki Cyumweru ko uruzinduko rwa Perezida Barrack Obama n’umufasha we bari kuzagirira muri Pariki yo muri Tanzania rwasubitswe.
Ikinyamakuru The Washington Post kivuga ko mu itegurwa ry’urugendo rwa Obama hirengagijwe ko hagombaga imbaraga zihambaye mu rwego rwo kumurindira umutekano, ingengo y’imari yagombaga kurugendaho ikaba itarateguwe neza.
Icyo kinyamakuru cyo muri Amerika kigira giti “Muri uru rugendo hagombaga (…)

Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ku wa gatutu w’iki Cyumweru ko uruzinduko rwa Perezida Barrack Obama n’umufasha we bari kuzagirira muri Pariki yo muri Tanzania rwasubitswe.

Ikinyamakuru The Washington Post kivuga ko mu itegurwa ry’urugendo rwa Obama hirengagijwe ko hagombaga imbaraga zihambaye mu rwego rwo kumurindira umutekano, ingengo y’imari yagombaga kurugendaho ikaba itarateguwe neza.

Icyo kinyamakuru cyo muri Amerika kigira giti “Muri uru rugendo hagombaga gutegurwa ikipe ikomeye ya bamudahusha izahangana n’inyamanswa nk’ibisamagwe, intare n’izindi igihe zizaba zizuye umugara”.

Impapuro The Washington Post cyashyikirijwe n’umwe mu bateguye urugendo rwe mu bihugu bya Senegal, Tanzania na Afurika y’Epfo zagaragazaga ibikenewe mu rugendo rwe ariko ntizigaragaza umubare w’amafaranga ruzatwara.

Kivuga ko urwo rugendo rwasubitswe kuwa Gatatu ubwo ibiro bya Perezidansi byabazwaga impamvu y’urugendo rwa Obama muri pariki yo muri Tanzania ndetse n’amafaranga ruzatwara.

Washington Post ivuga ko urugendo rwa Obama muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara rwari gutwara hagati y’amadorari y’Amerika miliyoni 60 na miliyoni 100 ugereranije n’izindi ngendo zisa narwo zagiye zikorwa mbere.

Gusa Obama nubwo atagisuye iyo pariki ya Tanzania ngo azerekeza mu kirwa cya Robben giherereye muri Afurika y’Epfo, aho umukambwe w’intwari, Nelson Mandela, warwanyije ivanguraruhu rya Apartheid, yafungiwe n’abazungu.

Umutekano uzaba ucunzwe bikaze

Hazabanza kohorezwa amagana y’intasi mu rwego rwo gutegura urwo ruzinduko, ubwato bw’intambara burimo ibikoresho byose by’ubuvuzi na serivisi zishinzwe guhangana n’ihungabana zizashyirwa ku nkengero z’inkombe.

Imodoka za gisirikare nazo zizoherezwa mu bihugu bitatu bituranye n’icyo kirwa azazanwa n’indege z’ubwikorezi za gisirikare, zizaba zitwaje n’ibikoresho bidatoborwa n’amasasu bizashyirwa kuri Hoteli Obama azaba arimo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .