Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda buranenga cyane ibikubiye muri raporo iri gukwirakwizwa mu bitangazamakuru ndetse bukanemeza ko igamije kuyobya rubanda bitewe no kuyitirira itsinda ICGRL ry’ubugenzuzi ku bibera ku mipaka (EJMV/Expanded Joint Verification Mechanism) biteye urujijo kuko yakabaye isinyweho n’ibihugu by’akarere birimo n’u Rwanda.
Nyuma y’aho ku wa 11 Kamena 2014 habaye imirwano hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’iz’u Rwanda, RDF, u Rwanda rwahise rusaba ku mugaragaro ko hakorwa iperereza kuri gashoza ntambara, ndetse hakanamenyekana izingiro ry’icyateye imirwano.
Guhera mu minsi mike ishize ibitangazamakuru mpuzamahanga bitandukanye byakwirakwije amakuru atandukanye agaragaza bimwe mu byitirirwaga kuba raporo ya EJMV arimo n’agaragaza ko imirambo y’abasirikare ba FARDC barashwe mu mirwano bashobora kuba barishwe mu bundi buryo bakaraswa amasasu nyuma.
RDF ivuga ko inyandiko ivugwa ko yakozwe na EJVM ubwayo iyobya. Inyandiko za EJVM ni inyandiko zishyizweho umukono n’ibihugu byose zikohererezwa komite y’umutekano ya ICGLR, ariko nk’uko RDF ibisobanura sibyo byakozwe ugendeye ku nyandiko zikomeje gukwirakwizwa mu itangazamakuru.
RDF isobanura neza ko iyo nyandiko ikubiyemo ibinyoma mu bintu bitandukanye. Hatangwa urugero ko amashusho ya Google atariyo agaragaza imipaka. Ku bw’ibi wifashishije ikarita igaragaza udusozi twa Kanyesheja I&II usanga Kanyesheja ya II iri ku butaka bw’u Rwanda.
Kwifashisha ubwo buryo bwa Google Earth byatumye EJVM ishobora kuba yarakoze amakosa bityo amakuru ari muri iyo raporo ikaba yarasohotse mu buryo RDF yemeza ko butanoze kuko byari bikiri ibanga (leaking report) kandi yuzuyemo amakosa ku buryo bugaragara.
RDF ikomeza isobanura ko igikorwa cyo gutangaza ibikubiye muri raporo mbere y’igihe binyuranyije n’imirongo ngenderwaho ya ICGLR, kandi ntacyo byafasha mu gukemura ibibazo by’umutekano ndetse no kurema ubwumvikane, bwanabaye inkingi yatumye abakuru b’ibihugu bya ICGLR bashyiraho EJVM.
RDF yemeza ko nta makimbirane ari ku mupaka w’u Rwanda na Congo nk’uko bigaragara muri raporo ya EJVM. Iyo bibaho byagombaga gukemurwa n’urwego rw’Afurika Yunze Ubumwe (UA) rushinzwe imipaka nk’uko rubikora rukurikije uburyo bukoreshwa.
RDF yemeza ko yiteguye gutanga amakuru y’impamo agaragaza ibimenyetso byizewe by’uko imirwano yagenze.
TANGA IGITEKEREZO