00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruratashya Kigeli, amaboko aheze mu kirere!

Yanditswe na

Albert Rudatsimburwa

Kuya 14 December 2014 saa 11:28
Yasuwe :

Nta rwango na ruke ruri hagati ya Kigeli (wa V Ndahindurwa) wahoze ari Umwami w’u Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame, nubwo hariho impuha zibivuga ukundi. Umwami Kigeli, ari na we wa nyuma w’u Rwanda, ni umwe mu bimye ingoma bakayimaraho igihe kigufi cyane. Yahunze igihugu (Abanyarwanda babyita kubunda) mu mwaka wa 1960, Dominiko Mbonyumutwa aba Perezida, anatoresha Kamarampaka yo gukuraho burundu ingoma ya cyami. Magingo aya, inkuru ni ikimenyabose ko uburyo uyu Mwami abayeho (…)

Nta rwango na ruke ruri hagati ya Kigeli (wa V Ndahindurwa) wahoze ari Umwami w’u Rwanda na Perezida warwo Paul Kagame, nubwo hariho impuha zibivuga ukundi.

Umwami Kigeli, ari na we wa nyuma w’u Rwanda, ni umwe mu bimye ingoma bakayimaraho igihe kigufi cyane. Yahunze igihugu (Abanyarwanda babyita kubunda) mu mwaka wa 1960, Dominiko Mbonyumutwa aba Perezida, anatoresha Kamarampaka yo gukuraho burundu ingoma ya cyami.

Magingo aya, inkuru ni ikimenyabose ko uburyo uyu Mwami abayeho buhabanye cyane n’ubuzima bw’icyubahiro buteye ishema nk’ubw’umwami nyirizina yahoranye.

Mu nyandiko “Umwami utagira igihugu”, yanditswe na Ariel Sabar (Washingtonian 27/03/2013) yagaragaje imibereho mibi cyane y’umwami ubara ubucyeye, ubeshejweho no gufashwa kubona igaburo rimurenza umunsi asabirije, aho atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’imyaka isaga mirongo itanu mu buhunzi, ni iyihe mpamvu nyakuri yaba ibuza Umwami w’u Rwanda kugaruka muri gakondo? Ese yaba ari kimwe n’abandi Banyarwanda bose bumva ko bagomba gutaha ari uko babyibukijwe? Ese yazemererwa gukomeza kwitwa “Umwami” byibuze nk’izina ry’icyubahiro?

Ibi ni ibibazo nibaza nsesengura

Mu iperereza ryanjye mu gihe nari narumvise abajujura ko haba hari amakimbirane hagati ya Republika n’Umwami Kigeli, nasanze ayo makimbirane avugwa ari ntayo, ahubwo byanyeretse umwami ushaje, ugirwa inama mbi zitari iz’abiru kandi ureba inyungu ze bwite,

Kenshi usanga abavuga impuha bavuga ayabo kandi menshi, byagera ku gitotsi cyaba kiri hagati y’ubuyobozi na Kigeli byose bigakama kuko ayo makimbirane avugwa nta shingiro afite. Ahubwo ikiri cyo ni uko hashize imyaka igera kuri ibiri Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo Umwami atahe mu cyubahiro.

Amakuru yizewe dukesha Komite ishinzwe itahuka ry’umwami Kigeli, mu biganiro bagiranye, Kigeli ubwe yashimishijwe cyane n’igitekerezo cyo kugarurwa mu rwa Gasabo, bityo atahe ndetse asanganizwe ibisabo mu rwamuhetse.

Bitandukanye n’uko bamwe babyibwira, gutaha kwe kugamije kubahiriza urwego rukomeye rw’amateka ahagarariye. Biteganyijwe ko azahabwa inzu y’agatangaza yitegeye Nyanza ahahoze Umurwa w’u Rwanda kandi akagira n’ibyo agenerwa mu buryo buhoraho. Amakuru nahawe n’ababikurikiranira hafi, anyizeza ko gutahuka k’umwami Kigeli V kwashobokaga cyane rwose kandi ko kwari kwegereje.

Ubwo gahunda yo gutaha k’umwami Kigeli yari hafi kurangizwa, itsinda riyobowe na Pastor Ezra Mpyisi wahoze ari Umujyanama w’Umwami Mutara III Rudahigwa ryakoze urugendo rijya gusura Kigeli, ariko basanga ibyemejwe mbere byose byarahindutse, Umwami yari yarahanaguye mu mutwe urugendo rwo gutaha i Rwanda.

Nk’uko bihamywa na Komite ishinzwe itahuka ry’Umwami Kigeli, we ubwe yivugira ko igihugu gituranyi cy’u Rwanda cyabaye intandaro yo kwisubiraho ku cyemezo cye cyo gutahuka.

Inzira ndende y’ubwiyunge no kwibohora mu Banyarwanda irimo no kwiyunga n’amateka y’igihugu, n’ubwo byagiye bibamo inzitizi nyinshi uko biri kose hari aho bigeze. Iki ni cyo u Rwanda rwifuje kugeraho ubwo rwashakaga gusubiza icyubahiro Umwami, bikanabashisha kuramba urwego n’abazavuka bazigiraho byinshi.

Kuba umwami yarahindukiye ku ijambo, agahitamo kwigumira mu buhungiro aho agenerwa ifunguro n’amahanga iwabo zikamwa zose amata yuzuye ibisabo, bihabanye cyane n’ibyo umuntu wese yakwiyumvisha, kuko bidakwiye urwego rwe.

Ku myaka 78, uretse no kuba ariwe Mwami w’Umunyafurika umaze imyaka myinshi mu buhunzi ndetse akaba ari we wamaze igihe kirekire yitwa Umwami kurenza abamubanjirije, kuki yakwibuza amahirwe ntagereranywa yo gusubira mu gihugu cye gakondo?

Ese ubundi umwami Kigeli yaba yifuza kuba inkingi-mbonera ya politiki y’Akarere (Ibiyaga Bigari) aho kuba umwami ufasha igihugu cye kwiyubaka cyiyunga n’amateka yacyo, ngo kibashe kugira ahazaza heza?

Aho niho bimbanye urujijo ...

Albert Rudatsimburwa
Umwanditsi
Umusesenguzi wa Politiki yo mu Biyaga Bigari


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .