00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda n’u Rwanda byemeranyije guhana amakuru ku mitwe yitwaje intwaro

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 February 2015 saa 10:38
Yasuwe :

Igisirikare cya Uganda (UPDF) n’ingabo z’u Rwanda (RDF) byasinyanye amasezerano yo guhanahana amakuru ku mitwe yitwaje intaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibangamiye umutekano w’ibi bihugu byombi.
Nk’uko tubikesha Daily Monitor, aya masezerano yasinyiwe mu Karere ka Kabare muri Uganda hagati y’umuyobozi wa Division ya kabiri muri UPDF, Brig. Gen Peter Elwelu na Brig Gen. Emmy Ruvusha wa RDF mu cyumweru gishize nyuma y’inama yahuje abayobozi b’ingabo z’ibi (…)

Igisirikare cya Uganda (UPDF) n’ingabo z’u Rwanda (RDF) byasinyanye amasezerano yo guhanahana amakuru ku mitwe yitwaje intaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ibangamiye umutekano w’ibi bihugu byombi.

Nk’uko tubikesha Daily Monitor, aya masezerano yasinyiwe mu Karere ka Kabare muri Uganda hagati y’umuyobozi wa Division ya kabiri muri UPDF, Brig. Gen Peter Elwelu na Brig Gen. Emmy Ruvusha wa RDF mu cyumweru gishize nyuma y’inama yahuje abayobozi b’ingabo z’ibi bihugu.

Aya masezerano yasinywe mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ifite imbogamizi ku mutekano ziterwa n’umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Uganda na yo ikaba ihanganye n’ibibazo biterwa n’Umutwe wa ADF- Nalu.

Iyi mitwe yombi ihangayikishije ibi bihugu yabonye ubuhungiro muri RDC aho inavugwaho gukora ibyaha by’Intambara n’ibindi byibasiriye inyoko muntu.

Brig.Gen Peter Elwelu wa UPDF na Brig Gen. Emmy Ruvusha wa RDF

Nyuma y’amasezerano, Brig. Gen Elwelu wa Uganda yagize ati “Twemeranyije gushyiraho urwego rw’ubutasi duhuriyeho, aho amakuru y’iyi mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda na Uganda azajya akusanywa vuba hahagarikwe ibikorwa byo gukomeza kwinjiza amaraso mashya.”

Yakomeje agira ati “Na none kandi twemeranyije ku bijyanye no gufasha abimukira b’Abanyarwanda bavuga ko baje gushaka akazi muri Uganda bikarangira babonye urwaho rwo kwinjira muri FDLR. Ikindi, twemeranyije ku gukangurira abaturiye imipaka kuba maso bakajya batanga amakuru y’abinjira muri ibi bihugu mu buryo butemewe.”

Ku ruhande rw’u Rwanda, Big. Gen Ruvusha yavuze ko iyi mitwe ikomeza kwisuganya ariko imbogamizi ikaba ari uko u Rwanda na Uganda bitarabona uburenganzira bwo kwinjira muri RDC ikarandurwa burundu.

Yongeyeho ko kuri ubu inzira iboneye ari uko ibihugu byombi byakorera hamwe bigahana amakuru kugira ngo inzitizi zo kuba iyi mitwe ikomeza kubona amaraso mashya zive mu nzira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .