Minisitiri w’Abubanyi n’Amahanga akaba n’Umvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ko umubano n’amahanga umeze neza, uretse umutwe wa FDLR ukomeza kwifashishwa na yo mu guhungabanya umutekano w’igihugu.
Min. Mushikiwabo yatangarije Abadepite bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga uko politiki y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ihagaze, kuri uyu wa kabiri tariki 12 Mutarama 2015
Yagaragaje ko ikibazo cya FDLR gikomeje kwirengagizwa nubwo kidahangayikishije bikomeye u Rwanda muri rusange, uretse kuba uyu mutwe “wifashishwa n’uwo ari we wese ushaka kugirira nabi u Rwanda.”

Yanagaragaje ko u Rwanda rudahwema kwereka amahanga ko hari ikibazo gikomeye ariko ntabyumve; gusa ngo nta gucika intege kuko ashobora kuzabyumva.
Leta y’u Rwanda ntihwema kandi kwerekana ko ikibazo gikomeye cyane ari uko hari izindi mbaraga zitigaragaza zihabwa FDLR, bishimangirwa n’uko nta mbaraga zifatika zishyirwa mu kurandura uyu mutwe urimo abashinjwa gukora Jenoside mu Rwanda, ibyaha by’intambara n’ibyibasiriye inyoko muntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Na none kandi yanavuse kuri politiki ya FDLR iri hasi cyane, aho bifashisha politiki yo guhembera ingengabitekerezo ya Jenooside.
Mushikiwabo yagarutse ku bindi bibazo yabajijwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko birimo uruhare rw’imiryango y’iterambere ry’ubukungu u Rwanda rwinjiyemo, nk’uwa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).
Yavuze ko kuba u Rwanda ruhurira n’ibindi bihugu Muhora wa Ruguru, ari kimwe mu bizihutisha iterambere rishingiye ku bwikorezi, ingufu z’amashanyarazi n’umutekano.
Yanagarutse kandi ku bushobozi Ethiopia ifite bwo guha umuriro w’amashanyarazi akarere kose, yerekana ko iyi ari ari inzira y’imibanire y’ibihugu mu by’ubukungu yakubakirwaho umutekano.
Minisitiri yanagarutse kuk kuba ururimi rw’Igifaransa rwaragiye rugabanya umurego hamwe n’imiryango ibihugu bihuriye mu kurukoresha, avuga ko aho u Rwanda rufite inyungu nyinshi ari uko rwigisha indimi z’amahanga nyinshi zishoboka.
TANGA IGITEKEREZO