Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, aratangaza ko u Rwanda rubabajwe n’icyemezo Leta y’u Bwongereza yafashe cyo guhagarika inkunga bwateraga ingengo y’imari y’u Rwanda bushingiye ku birego biri muri raporo y’impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; nyamara u Rwanda rutarahwemye kuvuga ko iyo raporo ishingiye ku binyoma n’inyungu za politiki.
Ku wa 30 Ugushyingo 2012 ni bwo u Bwongereza bwatangaje ko butazatanga imfashanyo bwahaga u Rwanda, buvuga ko u Rwanda rushyigikira abarwanya Leta ya Congo Kinshasa (M23).
Nyuma w’icyo cyemezo cy’u Bwongereza, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Leta y’u Rwanda, Minisitiri Mushikiwabo yongeye kugaruka ku kwisubiramo kw’ibirego by’ibinyoma bishinjwa u Rwanda, ati “Ibirego bitari byo, bishingiye ku nyungu za politiki bishinjwa u Rwanda, bishyigikira intego z’abirengagiza inshingano zo guhangana n’ibibazo by’imiyoborere n’umutekano byibasiye Congo mu myaka za mirongo ishize.”
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko kwitirira u Rwanda ibibazo bya Congo bituma ikibazo cya Congo kitumvikana uko kiri, bikabangamira kugera ku muti nyawo wo gukemura amakimbirane ari muri icyo gihugu.
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya n’abashaka igisubizo ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, nk’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR). Avuga ko u Rwanda rushyize imbere kugira umutuzo mu Burasirazuba bwa Congo no mu Karere. Ati “Iki ni cyo cy’ingenzi kuri twe. Tuzakomeza akazi twatangiye na Leta zo mu Karere kacu, kandi twizeye ko Umuryango Mpuzamahanga uzashyigikira iyi nzira kandi ukayitera inkunga.”
Ishami rishinzwe iterambere mpuzamahanga mu Bwongereza DFID rivuga ko ritazatanga miliyoni 21 z’ama ’pounds’ zari kuzaha u Rwanda mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka. Leta y’u Rwanda akaba ari byo igaragaza ko bishingiye ku makuru y’ikinyoma yatanzwe n’impuguke za Loni mu gihe u Rwanda rwarakomeje kugaragaza ko abo Loni yita impuguke hari inyungu za politiki bakurikiye aho kuvuga ukuri.
TANGA IGITEKEREZO