Itsinda ry’Abadepite b’Aba-Socialiste banaharanira Demokarasi mu Nteko Ishinga Amategeko ya EU, baherutse guterana, bahuriza ijwi hamwe basaba ko Rusesabagina afungurwa.
Depite Kathleen Van Brempt yavuze ko Paul Rusesabagina ari umuturage w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse ko ari “inshingano zacu guharanira uburenganzira bwe bw’ibanze”.
Kathleen Van Brempt w’imyaka 51 akomoka mu Bubiligi. Mu Nteko ya EU ashinzwe ubucuruzi, gutwara ibintu n’uburenganzira bwa muntu. Yavuze ko uburenzira bw’ibanze bwa Rusesabagina bwavogerewe n’ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mugenzi we, Carlos Zorrinho w’imyaka 62 ukomoka muri Portugal we yavuze ko Paul Rusesabagina yagize uruhare mu kurokora ubuzima bw’abantu benshi mu Rwanda, ariko ubu yabayeho nk’umuntu wirengagijwe.
Ati “ EU ntishobora kwiyunga kuri Guverinoma y’u Rwanda”. Yashimangiye ko ahubwo Inteko Ishinga Amategeko ya EU ikwiriye kurengera uburenganzira bwa Rusesabagina igaharanira ko abona ubutabera nyabwo n’ubuvuzi bukwiriye kuko arwaye.
Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga, bahise bagaruka kuri aba badepite, babereka uburyo bari kuvugira umuntu wagize uruhare mu rupfu rw’inzirakarengane icyenda, ibikorwa bye bikangiza imitungo y’abanyarwanda bikanatuma benshi babaho mu bwoba.
Martin Ngoga uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, yavuze ko amategeko akoreshwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya EU aba badepite bishingikirije, yemera ko uwakorewe icyaha akwiriye ubutabera.
Ati “Biratangaje uburyo inzirakarengane nta mwanya zihabwa mu mbwirwaruhame zanyu, zitanitabwaho.”
Lonzen Rugira we yavuze ko bitumvikana ukuntu aba badepite bari kuvuganira Rusesabagina ku mpamvu bise iz’ubutabazi ariko bakirengagiza uburenganzira ubutabera bw’inzirakarengane icyenda zazize ibikorwe bye n’abavandimwe babo.
Ambasaderi Nduhungirehe Olivier uhagarariye u Rwanda mu Buholandi, we yavuze ko Rusesabagina ari umuturage w’u Rwanda nk’igihugu yavukiyemo, wari umuyobozi wa MRCD Ubumwe yise “umutwe w’iterabwoba wakunze kwigamba gushaka gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda’.
Yabwiye abo badepite ko Rusesabagina atari umuturage w’igihugu na kimwe cya EU ahubwo ko ari Umunyarwanda. Ati “Yahamwe n’ibyaha yakozwe, atakoreye muri EU ahubwo mu Rwanda abikoreye Abanyarwanda”.
Uwitwa Placidas R. Nkerabigwi we yibajije niba aba badepite mbere yo kuvuga ibi, barabanje gusesengura neza imiterere y’urubanza rwa Rusesabagina ku buryo barugiraho amakuru ahagije.
Aba badepite bahuriza ku kuba bavuga ko Rusesabagina yafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akanahamywa n’ibyaha mu buryo bufutamye, ahubwo bagasaba ko yarekurwa.
All major intruments applicable in #EuropeanParliament on whose floor you are standing, recognize rights of Victims of Violent Crimes as " a standard of criminal Justice". It is out of order that Victims have no place in your statement and Considerations. https://t.co/ZupLpQz4C8
— Martin K.Ngoga (@martin_ngoga) October 7, 2021
You stoodby when Rusesabagina unleashed terror on innocent Rwandans. You never condemned him or hold him accountable but instead, you shielded him. Who do you think should speak for the victims of Rusesabagina's actions?
@kvanbrempt @eu_eeas @czorrinho
pic.twitter.com/xNirSHEa37 https://t.co/hF44JpxI7U— Edwin Musoni (@EdwinMusoni) October 7, 2021
Well said. As if they want to recolonize #Rwanda through @rusesabagina's terror group #FLN, genocide fugitives and their indoctrinated sons and daughters. https://t.co/kJHRXhrpID
— Tom Ndahiro (@TomNdahiro) October 8, 2021
Paul #Rusesabagina is a Rwandan citizen by birth, who was Chair of @MRCDUbumwe, a Rwandan terrorist organization, which had vowed to overthrow, not an #EU Government, but the @RwandaGov! He was convicted of crimes committed, not in EU, but in #Rwanda against Rwandan citizens! https://t.co/ftsLAkwKEC pic.twitter.com/JiW3uqHlHn
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) October 7, 2021
Rusesabagina Admits his crimes and he said that he regrets the attacks that claimed the lives of innocent Rwandans in the southwestern rwanda ,how can you call humanitarian to release him!? which right violeted!? pic.twitter.com/fMYZW8B9Ue
— Ngabonziza🇷🇼 (@Rushema_thierry) October 7, 2021

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!