Uburakari bw’Abanyafurika nyuma y’isesengura ry’u Bufaransa ritega iminsi abayobozi babo kubera Coronavirus

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 14 Mata 2020 saa 01:37
Yasuwe :
0 0

Umwuka si mwiza hagati ya Afurika n’u Bufaransa, nyuma y’inyandiko igaruka ku isesengura rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, igaragaza ko Coronavirus izasiga ubutegetsi budashoboye muri Afurika buvuyeho.

Iyo nyandiko yiswe ‘L’effet pangolin: la tempête qui vient en Afrique ?’. yasohotse kuwa 24 Werurwe, ivuga ko u Bufaransa bukwiriye gushaka uko bushyigikira abandi bayobozi bashya batanga icyizere muri Afurika, bazafasha Afurika kwigobotora ibibazo bya Coronavirus nyuma y’uko ubutegetsi budashoboye buzaba bumaze guhirima.

Iyi nyandiko yitiriwe ‘Effet Pangolin’ hashingiwe ku makuru atandukanye avuga ko Coronavirus yaturutse ku nyamaswa izwi nk’igisamujyonjyo (Pangolin) gikunze kuba mu bihugu bya Afurika no muri Aziya.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yateguriwe iyo nyandiko n’ikigo CAPS, gifasha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa mu busesenguzi no gufata ingamba ku bibazo bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Iyo nyandiko yohererejwe abadipolomate n’abakora mu nzego z’ubutasi z’u Bufaransa muri Afurika. Yaje kubacikira muri Ambasade y’u Bufaransa muri Niger, ijya hanze.

U Bufaransa buvuga ko coronavirus izagaragaza neza ubushobozi buke bwa za Leta zo muri Afurika.

Hari aho bagira bati “ Muri Afurika by’umwihariko, bizaba ikibazo gikomeye kizibasira benshi cyane kizabashegesha igihe kinini kandi kigasiga gihanuye ubutegetsi budashinga (muri Sahel) no muri Afurika yo hagati.”

“Leta zizagaragaza uburyo nta bubasha bwo kurinda abaturage bazo zifite. Iki cyorezo gishobora kuba urubanza rwa nyuma hagati y’abaturage na za Leta zananiwe guhangana n’ingaruka z’ubukungu, politiki n’umutekano.”

Iyo nyandiko ivuga ko kunanirwa guhangana na Coronavirus k’ubutegetsi bwo muri Afurika, kuzakurikirwa no kwivumbura kw’abaturage.

Bavuga ko muri Afurika y’Iburengerazuba, ubukungu buzagwa kubera gushyira imbaraga mu guhashya Coronavirus, abaturage babure uko bajya gukora, imibereho yabo ibe mibi bitume bivumbura.

Afurika yo hagati, aho ubukungu bushingiye kuri peteroli bizagira ingaruka ku bihugu nka Cameroun, Gabon na Congo Brazzaville. Ngo ibiciro bya peteroli bizagwa maze ubushobozi bwo kwita ku baturage bubure.

Inyandiko y’Abafaransa ivuga ko imyivumbagatanyo muri Afurika izahera mu bice by’imijyi. Bagira bati “Mu byumweru bike uburyo bwo kugeza ibyangombwa nkenerwa mu nsisiro bizakomera mu buryo butatu: Amazi, ibiribwa n’umuriro. Kwivumbura mu mijyi bishobora gutangira kugaragara. Niho hazatangirira imyivumbagatanyo y’abaturage.”

Kuba Leta zo muri Afurika zitanga amakuru atizewe kuri Coronavirus, nabyo Abafaransa bavuga ko bizaba impamvu izahirika ubutegetsi kuko ibihuha biziyongera, kubigenzura bikananira za Leta.

Abanyafurika barakaye

Iyo nyandiko abayikoze batanze n’umuti, ko u Bufaransa bukwiriye gutegura abantu b’inzobere bazafasha mu gushyira Afurika ku murongo igihe ibibazo bizaba bivutse.

Hari aho bagira bati “Ni ugufatirana uko kunanirwa kw’abayobozi ba Afurika, hafashwa abandi banyafurika bizewe bari kuzamuka kugira ngo bashyire abaturage ku murongo kubera ingaruka zizasigwa na COVID-19.”

Ibyavuye mu nyandiko y’Abafaransa, byababaje benshi mu banyafurika ndetse batanga ibitekerezo bitandukanye bigaragaza ko u Bufaransa bwibeshye kuri Afurika.

Hari umudipolomate wabwiye Jeune Afrique ko buri gihe “abakozi ba Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, bahora bashaka icyahungabanya ubutegetsi bwo muri Afurika iyo hari ikibazo kibaye.”

Jean-Claude Gakosso, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Brazzaville we yavuze ko abayobozi ba Afurika nta mwanya bafite wo guta kuri iyo nyandiko.

Ati “Abayobozi ba Afurika bafite byinshi byo gukora muri ibi bihe kurusha kuvuga ku nyandiko z’abantu runaka cyangwa se Minisiteri runaka.”

No muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa, abakoramo ntibemeranya n’ibyatangajwe muri iyo nyandiko, kuko hari abagaragaza ko ibogamye.

Umwe mu bakozi ba Perezidansi y’u Bufaransa yagize ati “ Iriya nyandiko ni ibitekerezo biteganya, kandi hari inyandiko nkayo nyinshi. Hari abatanga ibitekerezo bitanga icyizere abandi bagatanga ibidatanga icyizere. Ibyo biduha kumva ibintu mu buryo butandukanye ariko ntibivuze ko aribyo tugenderaho.”

Kuwa 3 Mata, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yagiranye inama hifashishje ikoranabuhanga n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika, hashakwa ingamba zo guhashya coronavirus.

Iyo nama yarimo abayobozi arimo Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keïta, inyandiko igaragaza “nk’igihugu kidashoboye”. Jeune Afrique yavuze ko iyo nyandiko itigeze iganirwaho mu biganiro bya Macron n’abayobozi bo muri Afurika.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka MPS riri ku butegetsi muri Tchad, Jean-Bernard Padaré yavuze ko Abafaransa bibeshya cyane kuko ingaruka za Coronavirus zizashegesha u Burayi cyane kurusha Afurika.

Ati “Biriya ni ibyemeza ko muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Bufaransa, basuzugura ibihugu byose byo mu gace ka Sahel. Ikibabaje kuri bo, ni uko COVID-19 izangiza byinshi mu Burayi kurusha Afurika. Buriya butumwa ni icyaha gikomeye, ntacyo burafasha mu kunga Abanyafurika n’u Bufaransa.”

Inzobere mu itangazamakuru Hamd H wo muri Algeria, yavuze ko mu gihe abanyaburayi barajwe ishinga no gutega imitego Afurika, yo iri kurushaho kunoza umubano n’abafatanyabikorwa ba nyabo, barimo u Bushinwa.

Yagize ati “Abadipolomate banyu ntibazi na gato ibiri kuba muri Afurika. Barakibereye mu kinyejana cya 20 […] Ukwigira ababyeyi ba Afurika kw’abanditse iriya nyandiko ntacyo birabafasha mu kumva neza ibiri kuhabera. Ahubwo iki cyorezo kirafasha ibihugu bya Afurika gukomeza umubano wabwo n’abafatanyabikorwa bayo bizewe nk’u Bushinwa n’u Budage ku isonga.”

Tariki 8 Mata, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Jean-Yves Le Drian yavuze ko na we atameranywa n’abakoze iyo nyandiko.

Perezida Emmanuel Macron (uwa gatatu ibumoso) ubwo yari mu nama n'abakuru b'ibihugu byo mu gace ka Sahel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .