Imitwe ya Politiki irenga 200 ku Isi yahamagariye ibihugu gushyira hamwe bikarandura COVID-19

Yanditswe na Habimana James
Kuya 3 Mata 2020 saa 02:40
Yasuwe :
0 0

Ishyaka ry’aba-Communiste mu Bushinwa n’indi mitwe ya politiki 230 yo mu bihugu bisaga 100, yasohoye itangazo rihamagarira ibihugu byose gufatanyiriza hamwe kugira ngo bitsinde icyorezo cya Coronavirus.

Iyi mitwe ya politiki isohoye iri tangazo mu gihe kuri uyu wa Gatanu ku Isi habarurwa abantu 1016401 bamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus, aba bakaba biganjemo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kugeza ubu kandi abagera 245559 mu gihe abamaze gupfa muri rusange ari 53160.

Iyi mitwe ya politiki ivuga ko iki ari icyorezo kireba Isi yose muri rusange, bityo ko ibihugu bigomba gushyira hamwe niba bikeneye kugitsinda.

Ni ku nshuro ya mbere amashyaka atandukanye ku Isi ahuriza hamwe, akavuga ko ibihugu bikwiye kurwanya ibyorezo biba byibasiye Isi.

Muri iri tangazo, iyi Imitwe ya Politiki yavuze ko uyu munsi Coronavirus imaze kuba icyorezo kibasiye Isi, kikaba kirimo kubangamira mu buryo bukomeye ubuzima bwa muntu, amahoro y’Isi n’ibikorwa by’iterambere.

Iyi mitwe ya Politiki yabanje kunamira buri wese harimo abaganga n’abandi bapfuye kubera iki cyorezo na buri wese urimo kugirwaho ingaruka na Covid-19.

Ivuga ko “Mu gihe Covid-19 yaba idakumiriwe hakiri kare, izagira ingaruka zikomeye ku buzuma bwa muntu, imibereho y’abaturage n’ibindi, bizagira ingaruka zikomeye ku mibereho ya muntu ndetse n’iterambere ry’ibihugu utaretse n’ubufatanye bw’ibihugu.”

Yakanguriye ibihugu byose gushyira imbere ubuzima bwa muntu, kurengera ubuzima bw’abari mu kaga imbere ya byose no gushyiraho ingamba zikomeye kugira ngo iki cyorezo gihashywe.

Iyi mitwe ya politiki kandi igira iti “Dushyigikiye ko ibihugu bishyiraho ingamba zifatika n’uburyo buhamye bwo gutsinda Coronavirus, iterambere ry’ikoranabuhanga ririho uyu munsi rigomba gukoreshwa kugira ngo hashakwe igisubizo nyakuri.”

Abagize iyi mitwe ya politiki bagaragaza ko abantu bose mu bihugu bitandukanye bagomba gukurikiza amabwirizwa yashyizweho n’ingamba zo kwirinda.

Bagira bati “Turahamagarira ibihugu byose ko mu gihe bafashe ingamba zo kurandura iki cyorezo, banashyiraho uburyo buhamye bwo gufasha mu bikorwa by’iterambere, bagashyiraho uburyo bufatika bufasha abatishoboye n’ibigo bikiri bito muri ibi bihe.”

Iyi mitwe ya Politiki yahamagariye ibihugu byose gushyiraho uburyo mpuzamahanga buhuriweho, bufasha mu guhangana n’ibiciro ku masoko n’ibindi, gufasha ibikorwa by’ubucuruzi kugira ngo harwanywe ko Isi yazahura n’ihungabana ry’ubukungu.

Basabye kandi ko hakomeza kubaho kungurana ibitekerezo no gufashanya, ku buryo igihugu gifite ibikoresho runaka gifasha ikindi mu kurengera abafite ibibazo bya coronavirus.

Abagize aya mashyaka bagize bati “Tuzi neza ko iki cyorezo nta mupaka kigira, nta gihugu cyahangana n’ingaruka z’iki cyorezo cyonyine, ibihugu bigomba gushyira imbere uburyo bw’ubufatanye.”

Bashimiye kandi igihugu cy’u Bushinwa uburyo cyarwanyije iki cyorezo kimwe n’ibindi, bagishimira ko cyatanze ubumenyi ku bindi bihugu by’uburyo bwiza bwo kurwanya Coronavirus.

Bagize bati “Turashimira cyane ibihugu birimo u Bushinwa uburyo byakoreye mu mucyo no gutanga amakuru, gutanga ubumenyi mu guhangana n’iki cyorezo ariko cyane cyane no gutanga imiti n’ibindi bikenerwa ku bihgugu byugarijwe cyane.”

Abagize aya mashyaka kandi bashimiye inama yahuje ibihugu bikize ku Isi bihuriye mu muryango wa G20, uburyo byiyemeje guhangana na Coronavirus.

Iyi mitwe ya politiki kandi yamaganye uburyo bwose bwabaho bwibasira igihugu runaka muri ibi bihe, ubwoko runaka, inahamagarira ibihugu byose kurengera ubuzima bw’abakora mu bikorwa by’ubuvuzi no kwita ku banyamahanga babirimo, harimo n’abanyeshuri babyigamo.

Iyi mitwe ya politiki ivuga ko ibihe Isi irimo uyu munsi ari iby’igihe gito, ko umuryango mpuzamahanga nukomeza gushyira hamwe iki cyorezo kizatsindwa.

Imitwe ya politiki irenga 200 yasabye ibihugu gushyira imbaraga mu kurandura Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .