Urubyiruko ruravuga imyato inyigisho rukura mu muryango Ayina Think Tank

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko rwahawe amasomo anyuze mu biganiro n’inyigisho za Ayina Think Tank, rurahamya ko rwagutse mu bitekerezo rukumva n’umuco wo kugira inshingano no kwiha intego mu buzima.

Umuryango, Ayina Think Tank washinzwe n’Umunya-Bénin, Damien Mouzoun, ukorera i Kigali mu Rwanda, Port-Louis mu birwa bya Maurice na Accra muri Ghana.

Mouzoun yawushinze afite intego yo gufasha abana, ingimbi n’abangavu, urubyiruko n’abakuze bo muri Afurika, kugira indoto binyuze mu gusangira ubumenyi n’ubunararibonye.

By’umwihariko ingimbi n’abangavu, ubahugura ku myitwarire ikwiye kuranga ikiremwamuntu hifashishijwe ibitekerezo by’abahanga n’ubumenyi bakura mu ishuri.

Mu myaka itandatu umuryango Ayina Think Tank umaze mu Rwanda, umaze guhugura urubyiruko rugera kuri 600.

IGIHE yasuye Mouzoun mu isomero rye i Remera. Yari kumwe n’abagera kuri batandatu, bari mu kiganiro mpaka ku myemerere y’Idini ya Islam.

Mu kiganiro bagiranye na IGIHE bavuze ko inyigisho bahabwa zabafashije guhindura byinshi mu buzima birimo imitekerereze, kugira intego, gushaka ibisubizo by’ibibazo bibakikije n’ibindi.

Patrick Karekezi, wakurikiye ibiganiro n’inyigisho uko zari ziteganyijwe, yavuze ko ubu yumva muri we afite imbaraga zo kuganira ku bitekerezo by’abahanga mu by’imibereho na Politiki.

Mugenzi we Iradukunda Benoît yavuze ko Ayina Think Tank, yababereye ishuri bigiyemo uko Isi iteye no kuba umusemburo w’amahoro.

Ati “Hano muri Think Tank ni mu ishuri ry’ubuzima. Twahamenyeye uburyo isi iteye no kuba umusemburo w’amahoro ku Isi no muri Afurika.”

Iradukunda na bagenzi be babiri bihaye gahunda yo gusura no kuganiriza abana bo mu kigo cyo kwa Gisimba giherereye mu Mujyi wa Kigali.

Iyo babasuye, bungurana ibitekerezo bijyanye n’uburyo umuntu yakura yihesha agaciro, kandi akibeshaho ndetse bakaganira no ku mishinga bashyikiriza abaterankunga.

Iradukunda yavuze ko igitekerezo cyo gukora icyo gikorwa bagifatiye ku byo bungukiye mu biganiro byo muri Ayina Think Tank.

Ni nyuma yo gusanga ubutumwa bwa muntu ku Isi ari ugukora ibikorwa bifatika bizana amahoro kandi bigakemura ibibazo bimukikije.

Umunya- Côte d’Ivoire, wiga muri Kaminuza ya ALU ishami rya Kigali (African Leadership University), Sylla Ibrahim, avuga ko inyigisho yahawe zibanze ku bahanga n’impirimbanyi barimo; Nelson Mandela, Sankara, Kwame N’Krumah, Mahatma Gandhi n’abandi zunganira cyane ibyo baba barasomye n’ubumenyi bakura mu mashuri.

Ati “Kuri njye, Ayina Think Tank ni ishuri ry’ubuzima ry’ukuri.”

Damien Mouzoun yavuze ko kuri we, icy’ingenzi ari ugutoza umwana w’umunyafurika umurongo w’ibitekerezo uzatuma akura yumva ko agomba kugira inshingano no kwiha intego mu buzima ku buryo azigirira akamaro.

Ati “Ndashimira cyane ababyeyi bampaye abana babo. Ku bwanjye, sinshobora kugereranya umurimo wakozwe, icyakora, ababyeyi nibo banshimira ku byo ubona bambwira ko hari impinduka nziza mu myitwarire y’abana babo. Bampa impano z’amafaranga kandi bakanshimira.”

Umuryango Ayina Think Tank, utangaza ko ugiye kwagura ibikorwa, ugakora amahuriro y’ibiganiro mpaka mu bigo ndangamuco n’amashuri, ni ku bufatanye uzagirana n’inzego zifite umuco mu nshingano.

Uyu muryango urategenya gukora ubushakashatsi ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda, kugira ngo bizawufashe gutanga ibisubizo mu kubaka umuco w’amahoro no gufasha urubyiruko mu buryo bwuzuye.

Damien Mouzoun (uwa kabiri uturutse ibumoso) ni we washinze umuryango Ayina Think Tank

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .