‘2KD Gift shop’ yashyize igorora abayigana itangiza urubuga rwa internet izana n’ibicuruzwa bidasanzwe

Iduka ricuruza imitako rya ‘2KD Gift shop’ ryatangije urubuga rwa internet, rinashyira igorora abakomeje kurigana rizana ibicuruzwa bishya kandi ryorohereza n’abakiliya baryo ku buryo bwo kubigezwaho.

Iri duka rimaze kwigarurira benshi bakunda imitako mu Mujyi wa Kigali mu gihe cy’umwaka gusa rimaze ritangiye.

Iyo urisuye utangazwa n’uburyo abantu baba banyuranamo barigana bifuza kuryoherwa n’imitako myiza nyuma yo kumenya ko rifite ibanga mu kudabagiza abakiliya baryo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa 2KD Gift Shop, Muzana Carine, yavuze ko nyuma yo kugira ababagana benshi bazanye ibindi bicuruzwa byihariye.

Ati “Twagize abakiliya benshi bishimiye imitako yacu ariko tugira n’abandi bagiye badusaba ko twabazanira imitako batabonye harimo imitako yo ku nkuta , ibitambaro by’ameza ndetse n’imiteguro igezweho yitwa Center peaces ijya kumeza yo mu ruganiriro. Sibyo gusa kandi bamwe mubatugana twagiye tubafasha kubereka uburyo bataka inzu zabo.”

Yakomeje avuga ko bafite ibishya byinshi "buri munsi hari byinshi twiga kandi tukishimira kubisangiza abakiliya bacu".

Ubu ‘2KD Gift shop’ ifite facebook page yishimiwe na benshi ituma bumva ibitekerezo by’abakiliya babo; https://m.facebook.com/2KD-GIFT-SHOP-310485986287075/

Ubu kandi bashyizeho urubuga rwa internet ruzatuma ababagana babona amafoto n’amashusho yose n’ibindi bishya bafite mu iduka. Icyihariye, kuri uru rubuga abakiliya bazaba bashobora kubavugisha bagahita basubizwa ako kanya hifashishijwe live chat. Urwo rubuga warujyaho ukanze aha http://2kdinteriordecors.rw/

Muzana yakomeje avuga ko umukiliya wa ‘2KD Gift shop’ afatwa nk’umwami kuko iyo aguze umutako bawumushyira ndetse bakanamufasha kuwutaka mu nzu.

Ati “Muri serivisi dutanga harimo ko umukiliya ashobora kutubwira umutako ashaka uwo ariwo wose tukawumushyira kandi tukamufasha kuwutegura ntayandi mafaranga yishyuye. Dufite ububiko bushya burimo imitako y’umwihariko idahenze kandi myiza icyo nababwira bose tubahaye ikaze abifuza kutugana.”

Iduka rya 2KD Gift Shop riherereye mu Mujyi wa Kigali muri CHIC mu nyubako ibanza (GROUND FLOOR), mu muryango ukurikiranye n’iguriro ry’Abashinwa, winjiriye hagati ya Banki ya Kigali na Cogebanque.

Ushobora kubahamagara kuri +250 788 894 240, ‎+250 788 454 320 na +250 783 404 856, cyangwa ukabandikira kuri [email protected] Wanamenya byinshi ku bicuruzwa bishya bazanye unyuze kuri Instagram yabo: IG: 2kdcadeaux.

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza