Alex Come Again Bar Ltd ku isonga mu mafunguro n’ibinyobwa bifite umwihariko

Alex Come Again Bar Ltd yiyemeje guhora ku isonga mu gufata neza abayigana mu ruhurirane rw’ibinyobwa n’ibiribwa byihariye, birimo inyama z’akabenzi kirahirwa n’abahasokera no kwiyakira mu runyurane rw’umuziki uvangwavangwa n’ababigize umwuga.

Muri aka kabari kandi abashaka kureba umupira bawureba nk’abibereye ku kibuga.

Nta gushidikanya ko niba ukunda gusohoka cyangwa kuganira n’abanyabirori n’abakunda kwidagarura, mu matwi yawe hanyuzemo ijambo ‘Come Again’ imaze gufungura amashami i Remera na Kicukiro kubera umwihariko mu gufata neza abakiliya, mu ruhurirane rw’ibinyobwa n’ibiribwa byihariye.

Uretse kuba muri Alex Come Again Bar Ltd ariho honyine wasanga akabenzi keza gateguranye ubuhanga bw’abamaze kuba inararibonye mu kugategura, banagira ifunguro rya mu gitondo riryoshye kandi ryuzuye intungamubiri.

Iri funguro ryaho riteguranye ubuhanga ntabwo warifata ryonyine wahageze kuko haba boyilo nziza , hakiyongeraho agatogo na Kisangani byihariye ku buryohe budasanzwe.

Hari kandi inyama z’ihene n’ifi zokeje, n’iy’ururimi yihariye mu buryohe, impumuro, isuku n’ibirungo utasanga ahandi. Mu bindi biribwa bikunzwe n’abakunze gusohokera aha hantu harimo umushishito, inkoko, Fast Food, ifi na zingaro.

Alex Come Again ntabwo yubatse izina kuri ibyo gusa kuko ariho honyine usanga ibirayi n’igitoki byokeje mu buryo bwa gihanga. Hari boyilo y’Inkoko, igisafuriya n’ikidari uzasanga buri wese wahasohokeye yirahira.

Ni ahantu heza ho ushobora gusohokana n’inshuti yawe imwe ikunda kacumbari ikaza gutaha ikwirahira, bikaba akarusho ibaye ikunda umureti w’umwimerere cyangwa udasanzwe.

Muri Alex Come Again Bar Ltd uhasanga n’ibinyobwa binyura umuhogo w’abakunda agasembuye birimo Liqueur z’ubwoko bwose, inzoga zisanzwe ndetse n’ibinyobwa bidasembuye. Bafite kandi n’ubunararibonye mu guteka icyayi kiryoshye cy’ubwoko butandukanye.

Aha niho hantu uwaraye nabi akaramukana umunaniro n’amavunane kubera inzoga yaraye anyweye (hangover) azindukira bakamwondora agasubirana ubuzima bitemewe n’indyo nziza, isosi n’inyama bitekanye ubuhanga bimusubiza ku murongo.

Ku bizihiza iminsi mikuru y’amavuko, mu gihe bateguje mbere ko bazahakorera ibirori (booking) baragabanyirizwa mu rwego rwo kubafasha kunezerwa.

Ntushobora kwicwa n’irungu cyane cyane mu mpera z’icyumweru kuko bakunda gutumira abahanzi bafite ubuhanga mu gusubiramo indirimbo zikunzwe, bizwi nka Karaoke.

Alex Come Again Bar Ltd niho honyine usanga ibyumba bigari byo gukoreramo inama z’ubukwe, ibirori by’isabukuru n’indi minsi mikuru.

Ishami rikuru rya Alex Come Again Bar Ltd riherereye i Remera mu Giporoso, iruhande rwa Banki y’Abaturage mu gihe ishami ryayo rindi riherereye Kicukiro munsi y’ibiro by’akarere. Ushobora no kubahamagara kuri 0788 309 806 mu gihe wifuza ko bagutegurira kimwe muri ayo mafunguro cyangwa ushaka icyumba cyo gukoreramo ibirori. Bakora amasaha 24/24.

Bafite ahantu heza abantu bashobora kuganirira mu muhezo
Bafite abakozi bakirana ababagana urugwiro
Bafite ahantu heza abantu bashobora kuganirira mu muhezo
Bafite ibirahure byiza bishimisha abanyweramo
Bagira akabenzi keza utasanga ahandi
Come Again igira inkoko yokeje mu buryo bwihariye
Come Again ifite amashami i Remera na Kicukiro
Haba hari akayaga n'amahumbezi byishimirwa n'abahasohokera
Hari ibyo kunywa by'ubwoko bwose
Haboneka ibyo kunywa bisembuye n'ibidasembuye
Ifite ahantu hisanzuye abantu bashobora gusangirira ntacyo bikanga, basaba ibyo bifuza byose
Come Again uwahageze ataha aharangira abandi
Televiziyo za rutura zihari zerekana imikino y'ubwoko bwose
umuntu afata icyo kunywa cyangwa icyo kurya areba umupira

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza