Uwifuza kugura cyangwa kugurisha imigabane gusura urubuga rwa BPR maze agakuraho amafishi yo gusaba kugura cyangwa kugurisha cyangwa ihuza (Link) ikurikira: BPR Buy and Sell Shares Page. Abanyamigabane bujuje neza amafishi yabigenewe, aharekejwe n’ibibaranga, bazajya bayashyikiriza BPR Bank Rwanda Plc bayanyujije kuri imeli [email protected] cyangwa ku Ishami ribegereye, nyuma yo kugenzura amakuru yatanzwe, BPR izajya iyashyikiriza BK Capital izajya ifasha nk’umuhuza hagati y’uwasabye kugura n’uwasabye kugurisha imigabane.
Umunyamigabane wifuza kugura cyangwa kugurisha, ahitamo igiciro kiri hagati ya 2.371 Frw na 2.906 Frw havuyemo 10% y’umusoro, icyakora ashabora no gusaba ko BK Capital imuhitiramo igiciro cyiza cyatanzwe n’abifuje kugura cyangwa kugurisha.
Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda Plc, Mutesi Patience, avuga ko iyi gahunda igamije korohereza abanyamigabane babyifuza kugurisha cyangwa kongera imigabane yabo mu buryo bunyuze mu mucyo.
Ati “Tumaze imyaka igera muri itatu dukorana n’abanyamigabane, cyane cyane ababahagarariye, ngo tumenye ibibazo bafite. Muri icyo gihe kandi ni bwo twakoze ibikorwa byo kubarura abanyamigabane, aho basabwaga kuzuza amakuru y’imyirondoro yabo ndetse n’aho baherereye. Hari abagiye rero batugaragariza ko bifuza kugurisha imigabane yabo ariko kugeza ubu byari bitarashoboka.”
Mu byatumaga bidashoboka harimo ko BPR Bank Rwanda Plc itari yatangira gukorera ku isoko ry’imari n’imigabane. Ikindi ni uko hari hatarashyirwaho uburyo bunoze bwo gufasha mu gikorwa cy’igura n’igurisha ry’imigabane.
Yagize ati “Muri BPR dufite abanyamigabane bari mu byiciro bibiri, hari umunyamigabane mukuru (KCB Group Plc) ufite imigabane ingana na 87,56%, hakaba n’abanyamigabane bo mu Rwanda bafite 12,44%, bakaba bafite imigabane mike ariko ba nyirayo bakaba ari benshi. Ikindi kibazo twahuraga na cyo abo banyamigabane bo mu Rwanda abanshi ntitubasha kubabona ngo buzuze imyirondoro yabo tukaba tugikomeje kubashaka”
Pascal Nyiringango uhagarariye abanyamigabane bo mu Rwanda mu Nama y’Ubutegetsi ya BPR Bank Rwanda Plc yasobanuye ko abenshi mu banyamigabane batabizi ko ari abanyamigabane, abandi babizi badashyira umwete mu kwibaruza.
Ati “Abenshi ntibazi ko ari abanyamigabane kuko bahindutse bo iyi banki ibaye banki y’ubucuruzi abantu bose bari abanyamuryango ba banki z’abaturage bose babaye abanyamigabane. Hari n’abandi ariko babizi ko ari abanyamigabane ariko kubera ubuke bw’ imigabane yabo ntibibatera umwete wo kwibaruza.”
Nyamara ashingiye ku mikorere ya Banki, intambwe yateye ndetse n’icyerekezo ifite, asanga abanyamigabane bo mu Rwanda barabigizemo uruhare rukomeye nk’abanyamigabane ariko kandi nk’abakiliya, bari bakwiye rero guharanira gukungukira ku ibyo byiza.
Yaboneho gusaba uwumva wese yari afite konti muri imwe muri Banki y’Abaturage mbere y’itariki 31 Nyakanga 2007, ko yakwegera Ishami rimwegereye yitwaje ikigaragaza ko yari afitemo konti, bakamubarura.
Perezida w’ihuriro ry’abanyamigabane bo mu Rwanda, Mukwiye Romuald, asobanura ko ukurikije intambwe ishimishije banki yateye mu kwiyubaka no gukora yunguka uhereye 2024 bahabwa inyungu ku migabane kandi zishimishije ugereranyije n’ibindi bigo bitanga inyungu ku migabane kw’isoko ryo mu Rwanda, agaragagaza ko kuyigiramo imigabane atari amahirwe umuntu yarakwiriye kwivutsa, cyakora kubabona ariyo mahitamo yanyuma, abanyamigabane bagenzi babo bahita bayibagurira kugira ngo bongera imigabane basanganwe.
Ugize icyo yifuza kubaza cyangwa gusobanuza kubijyanye no kugura cyangwa kugurisha imigabane yahamagara BK Capital kuri nimero 0788143434/0788143141 cyangwa akohereza ubutumwa bugufi/Whatsapp kuri nimero 0798284430, ashabora no kwandika kuri email: [email protected]









