00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CAVICO yatangije ishuri rizafasha abashaka kwiga ubudozi bugezweho

Koperative y’Abanyabugeni n’Abanyabukorikori ‘CAVICO’ yatangije ishuri ry’ubudozi rifasha abashaka kwiga kudoda bwa mbere no guhugura abashaka kwiyungura ubumenyi muri uwo mwuga.

Craft Adventure Village Cooperative (CAVICO) ni koperative yatangiye muri Nzeri 2020 nyuma yo guhabwa ubuzima gatozi n’Ishyirahamwe ry’Amakoperative mu Rwanda (RCA).

CAVICO ibarizwamo abanyamuryango 36 bakora ibihangano by’ubugeni n’ubukorikori bijyanye n’Umuco Nyarwanda.

Umuhoza Christine ushinzwe Iyamamazabikorwa muri CAVICO, yavuze ko batangije ishuri ry’ubudozi kugira ngo bafashe abashaka kumenya kudoda no guhugura abakeneye kumenya kudoda ubwoko butandukanye mu byiciro bifuza.

Ati “Ni ishuri ryigisha ubudozi [atelier de couture] ndetse rikanadodera abakiliya baza barigana bashaka kudodesha. Ahanini icyo rigamije cyane ni uguhugura abakozi. Turigisha abiga kudoda, kuva ku muntu ugitangira kwiga kudoda, uwo yiga amezi atandatu. Hari n’icyiciro cya kabiri cy’abantu bashaka kwihugura, ni ukuvuga abari basanzwe bazi kudoda ariko hari ibindi bashaka kumenya kudoda ariko bitewe n’urwego bari bariho.”

Yakomeje agira ati “Dufite abarimu babizi kandi bafite impano yo kwigisha, bazi kudoda ubwoko butandukanye. N’abashaka kuza kudodesha ubwoko butandukanye, turabadodera.”

Abajijwe icyo bafasha abo bigishize, Umuhoza yavuze ko abatangiye kwiga kudoda bwa mbere bazajya bahabwa impamyabumenyi zigaragaza ko bize ubudozi nyuma yo kumara ayo mezi atandatu.

Ati “Abo bagitangira ni bo tumaze gutekerezaho, abagitangira bwa mbere bo turateganya kubaha ‘certificat’ ariko icyo cyiciro cya kabiri cy’abashaka kwihugura no kwiyongera ubundi bumenyi, abo ngabo nta zindi ‘certificat’ bahabwa ku zo basanganywe uretse kongererwa ubumenyi.”

Uyu muyobozi yavuze ko kandi impamvu bashyize imbaraga mu kwigisha no guhugura abashaka gukora ubudozi ari uko n’u Rwanda rukataje mu guteza imbere ibikorerwa mu Gihugu “Made in Rwanda”.

Ati “CAVICO byose yari ibifite, ihuriyemo ibikorwa byinshi byaba ubugeni, gushushanya, imyuga no kudoda ariko twasanze gucuruza bidahagije, dusanga twakungura n’abandi ubumenyi.”

“Hano hanze hari abana batagize amahirwe yo kurangiza kwiga n’abataragize amahirwe yo kugera mu mashuri, dusanga na bo tubunguye ubundi bumenyi byaba byiza, CAVICO ikagira andi mashami cyangwa igafasha abana b’Abanyarwanda kuko urabona ko Made in Rwanda iri ku isonga. Tugerageza kuborohereza mu buryo bwo kwishyura. Ntabwo ari abana gusa, n’abantu bakuru turabafasha.”

Yakomeje agita ati “Hari abamaze gutangira, twabanje guhera ku banyamuryango bari barize ibindi, ariko bakumva ko bakwiyongeraho ubwo bumenyi. Ni bo twahereyeho ngo bige bajye bacuruza ibyo bakora, ariko turacyakira n’abanyeshuri bashaka kwiga.”

Abashaka kwiga mu ishuri ry’ubudozi ryatangijwe na CAVICO biyandikishiriza ku cyicaro cyayo mu Mujyi wa Kigali rwagati mu gihe ubuyobozi bw’iyi koperative bufite intego yo kuyagura ikazagira n’amashami mu zindi ntara zigize u Rwanda.

Ati “Mu Ntara hari abataragize amahirwe yo kwiga nk’uko babyifuza, twatekereje ko tuyishyize no mu Ntara, CAVICO ikahagera, byaba byiza no kuri ba bandi batabasha kugera i Kigali. Hari n’amahirwe ko abo tuzigisha ari nabo twaheraho mu kubaka ayo mashami yandi.”

Mu byo CAVICO yibandaho mu budozi harimo ibikapu, amashati n’amapantalo y’abagabo, amakanzu, imyenda yo gutahana ubukwe, ibitambaro byo gutegura ku meza n’ibindi bitandukanye.

Ati “Tudoda ubwoko butandukanye bitewe n’ibigezweho, natwe tujyana n’ibihe, buri mwaka duhindura uburyo tudoda, tukibanda kuri style yo muri Afurika kuko hari abanyamahanga baza batugana.”

Iyi koperative igira kandi ibicuruzwa bitandukanye cyane ibikorwa n’abanyamuryango bayo barimo abanyabugeni n’abanyabukorikori nk’uko byagarutsweho na Perezida wayo, Mugisha.

Yavuze ko kandi abanyeshuri bazigisha bazabagumana, bakabaha akazi.

Ati “Abo tuzigisha kudoda ubwoko butandukanye tuzabagamuna kuko turateganya kwagura amashami hirya no hino mu gihugu.”

Twizeyimana Marc ukoresha imbuga nkoranyambaga yavuze ko ibikorwa n’ibicuruza byose bya CAVICO bishyirwa ku mbuga nkoranyambaga zayo ndetse no ku rubuga rwa Iwacu.rw.

Ati “Ibikorwa byacu twagerageje kubyagura mu kubyamamaza dukoresheje ikoranabuhanga dukoreshe imbuga nkoranyambaga kuko byorohera abantu kubibona, bakamenya ibyo dukora. Ubundi ukeneye izo serivisi akaba yatugana. Bashobora kuduhamagara kuri 0788445619 no kuri 0788607259.”

“Dukoresha Facebook (Cavico Rwanda), Instagram (Cavico Rwanda), Twitter (Cavico Rwanda) na YouTube aho tugenda dushyiraho ibisobanuro bitandukanye n’ibyo dukora umunsi ku munsi. Kuri YouTube dushyira bimwe mu byakozwe n’abanyamuryango bacu, bakabisobanura kugira ngo umukiliya aze kugura ikintu akizi neza.”

Yavuze ko kandi uretse imbuga nkoranyambaga, ibicuruzwa bya CAVICO biboneka ku rubuga rwa Iwacu.rw (cyangwa application ya Iwacu), aho iyo umuntu arugezeho ashaka CAVICO akabona bimwe mu bikorwa byayo.

Ati “Iyo unyuze kuri Iwacu bakugezaho ibicuruzwa byacu, ariko natwe iyo hari icyo ushimye utubwira aho uri tukakikugezaho. Iyo ugiye muri Google ukandikamo CAVICO Rwanda uhita ubona ikarita y’aho turi.”

Bokungu Mongo Hebreu ukorera muri CAVICO, yavuze ko ibikoresho bya kera bacuruza ari iby’abasekuruza bakoreshaga ndetse hari n’ibishya bikorwa hagendewe ku misusire y’ibya kera.

Ati “Ntabwo biba byarakozwe uyu munsi, tubikomora ku batubanjirije, ni ibyo bakoreshaga kandi tugomba gukomeza gusigasira ayo mateka. Bigaragaza amateka y’umuryango, urugero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buri bwoko bugira ibikoresho byabwo byihariye.”

Umwe mu bakora mu bijyanye no gushushanya muri CAVICO, Habyarimana Peter, yavuze ko bimwe mu bishushanyo bibandaho ari ibijyanye n’umuco Nyarwanda ndetse kuri ubu bashobora guhaza isoko bafite.

Ati “Dufite ibikoresho bizima kandi bifatika, dukoresha amarangi agezweho kandi twahaza isoko kuko dufite ibikoresho. Iyo twe dukora atari ibyo abakiliya badusabye, twibanda ku bijyanye n’umuco wacu Nyarwanda birimo inka, ababyinnyi, inanga, imiduri n’ibindi, ariko bitavuze ko umuntu ufite ikindi kintu kiri ku mutima we ashaka, adashobora gutanga komande.”

Yakomeje agira ati “Ibyo dukora iyo ukibibona biragukurura, igishushanyo cyacu ukikibona uracyifuza kuko ni umutako ubereye gushyira mu nzu, ahantu runaka, ukabona urahabereye.”

Iyi Koperative ikorera mu Mujyi wa Kigali winjiriye ku muhanda w’ahahoze hitwa kwa Gasasira cyangwa munsi y’ahahoze Ecole Belge ku muhanda w’ibitaka.

Amafoto agaragaza ibikorwa bitandukanye bya CAVICO:


Special pages
. . . . . .