DND Developers yagabanyirije 10% abashaka kwigurira inzu zayo mu minsi mikuru

Ikigo DND Developers Ltd cyatangaje ko cyagabanyijeho 10% ku muntu ushaka gutunga inzu ye bwite muri uku kwezi k’Ukuboza.

DND Developers Ltd ni Sosiyete y’Ubwubatsi ikorera mu Rwanda, yashinzwe mu 2015. Ifite intego yo guteza imbere igihugu, ibinyujije mu gushyigikira ibijyanye n’imiturire myiza kandi ihendutse.

Iki kigo gikorera i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigalil, kimaze kubaka inzu nyinshi zigerekeranye (Apartments) kandi zihendutse ugereranyije n’izindi zubatse mu gace ziherereyemo ka Nyarutarama mu karere ka Gasabo.

Kuri ubu iki kigo kiri kubaka icyiciro cya Gatatu cy’inzu 23 nyuma y’uko iza mbere n’iza kabiri zose zamaze kugurwa.

Umwihariko w’ibanze w’izo nyubako nshyashya, ni uko zijyanye n’icyerekezo ndetse zikaba zubatse mu buryo zifasha mu kubungabunga ibidukikije no kudahumanya ikirere.

Muri izo nzu iziciriritse ziri kubakwa zifite ibyumba bitatu. Hari kandi n’inzu zagenewe guturamo n’abashaka kwisanzura zizwi nka ‘Villas’ aho zo ziri mu gipangu cyazo zifite ibyangombwa birimo n’aho kwidagadurira, ubusitani, ihahiro rito ndetse n’ahaparika imodoka.

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa DND Developers Ltd, Eng. Daniel Mehari, yatangaje ko mu myaka hafi itatu, bamaze kubaka inzu 34 kandi hafi ya zose zamaze kugurwa, niyo mpamvu ubu batangiye icyiciro cya Gatatu kizarangira muri Gashyantare 2020 kikaba kigizwe n’inzu 23.

Yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza gufatanya n’abakiriya bacu muri iyi minsi mikuru, ubu twagabanyije 10% muri uku kwezi k’Ukuboza ku muntu wese uzatugana ashaka kwigurira inzu, nk’ubu inzu yaguraga amadorali ibihumbi 110, ubu muri uku kwezi ni amadorali ibihumbi 100, iyaguraga amadorali ibihumbi 75 ubu yageze ku madorali ibihumbi 67.5.”

Yakomeje agira ati “Icyo dutandukaniyeho n’ibindi bigo by’ubwubatsi ni uko twagerageje gukoresha neza ubutaka, murabizi u Rwanda ni igihugu gito ntabwo buri muntu wese yabona ubutaka bunini, twe dufite inzu zigezweho ariko zubatswe ahantu hato. Iyo urebye mu mishinga yacu twe twubatse izi nzu 34 ku butaka buto, nk’ubu tumaze kubaka kuri metero kare 3500, abantu bari muri Kigali barabizi ko ushobora kubaka inzu imwe ikajya kuri metero kare ibihumbi bibiri cyangwa kimwe.”

Avuga ko kuva batangiye kubaka inzu abantu bazishimiye kuko ari nziza kandi zihendutse, mu gihe ziri ku butaka bwiza nk’ubwa Nyarutarama.

Ati “Imigabo n’imigambi yacu ni ugutanga itandukaniro, tukaba ikigo gifite itandukaniro.”

Inzu ifite ibyumba bitatu, ahaparikwa imodoka ebyiri n’ibindi byangombwa, izajya igura amadorali ibihumbi 110, ifite ibyumba bine n’ibindi bikenerwa byose yo izajya igurwa ibihumbi 160 by’amadorali.

Eng. Daniel Mehari agira ati “Icyo tubwira abantu ni uko baza bagashima izi nzu bakigurira, cyangwa n’iyo utagura ukabwira mugenzi wawe akaza akagura.”

Ushaka kugura inzu ashobora kwishyura ako kanya, yakwishyura kandi mu mezi atatu cyangwa ane no kugeza ku mezi 12.

Wifuza ibisobanuro birambuye cyangwa ushaka kwigurira imwe mu nzu DND ziri Nyarutarama ku muhanda KG314 st, wabahamagara kuri +250789664020 cyangwa ukabandikira kuri [email protected] Ushobora no gusura urubuga www.dnddevelopers.com.

DND Developers imaze kubaka inzu nyinshi zigerekeranye (Apartmenmu ts) kandi zihendutse ugereranyije n’izindi zubatse mu gace ziherereyemo ka Nyarutarama karere ka Gasabo
Umwihariko w’inzu za DND ni uko zijyanye n’icyerekezo ndetse zikaba zubatse mu buryo zifasha mu kubungabunga ibidukikije no kudahumanya ikirere.
Hari n'inzu ziciriritse ziri kubakwa zifite ibyumba bitatu
Izi nzu kandi zubatse ku buso buto ugereranyije n'uko abandi bakunze kubaka
DND ifite inzu zagenewe guturamo n’abashaka kwisanzura zizwi nka ‘Villas’ aho zo ziri mu gipangu cyazo zifite ibyangombwa birimo n’aho kwidagadurira, ubusitani, ihahiro rito ndetse n’ahaparika imodoka.
Ushaka kugura inzu ya DND Developers ashobora kwishyura ako kanya, yakwishyura kandi mu mezi atatu cyangwa ane no kugeza ku mezi 12
DND iri kubaka icyiciro cya Gatatu cy’inzu 23 nyuma y’uko iza mbere n’iza kabiri zose zamaze kugurwa

Kwamamaza