eMall ni igisubizo cy’Abanyarwanda muri ibi bihe bya covid-19

Urubuga Nyarwanda ruhuza abaguzi n’abagurisha www.emall.rw rwakuyeho ikiguzi ku bafite ibicuruzwa bifuza gucururizaho ndetse rugabanya igiciro cyo kugeza ibicuruzwa ku bakiliya, mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda muri ibi bihe bari mu ngo zabo birinda Coronavirus.

Umuyobozi wa eMall, Maniragena Epimaque, yabwiye IGIHE ko bahinduye ibiciro ku bagura n’abagurisha kugira ngo Abanyarwanda babashe gushyira ku isoko no kugura ibyo bakeneye muri ibi bihe bari mu ngo zabo bashyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

eMall ikugezaho ibiribwa n'ibinyobwa bitandukanye

Yavuze ko kugeza ibicuruzwa ku mukiliya aho ari hose mu Mujyi wa Kigali, babishyize ku 1000 Frw. Umwihariko wa eMall ni uko umuntu atuma ibintu byinshi ahantu hatandukanye ariko ikiguzi cyo kubimugezaho kigakomeza kuba kimwe.

Ati “Ni ukuvuga ngo umukiliya ashobora gutuma (ordering) ibyo kunywa ku mucuruzi wa liqueur, ibyo guteka, imboga ahandi hantu, byose akabitumira hamwe tukamuca ikiguzi cyo kubimugezaho kingana n’igihumbi (1000 Frw).”

Ibyo ngo bitandukanye n’uburyo izindi mbuga zikora kuko ziha umukiliya guhitamo umucuruzi umwe aguriraho, yakenera guhahira ku bacuruzi batandukanye kuri urwo rubuga, bikamusaba kwishyurira buri kintu ukwacyo bikamuhenda.

Ingamba zafashwe na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) zo gukuraho ikiguzi uwishyuye akoresheje ikoranabuhanga acibwa, abakiliya ba eMall bishimira kwishyura bakoresheje Afripay ( Mobile Money, VISA card na master card) kubera ko ikiguzi cya 3% umukiliya yarenzagaho yishyura ubu cyakuweho.

Kitarakurwaho byatumaga abakiliya bahitamo kwishyura na kashi, bikaba imbogamizi ku cyerekezo u Rwanda rusanzwe rufite cyo guteze imbere kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Maniragena Epimaque yizeza abakiriya ko urubuga rwabo rufite umutekanokuburyo amakuru y’umukiriya nayo umucuruzi aba arinzwe bisesuye.

Ati "Iyo urubuga rw’ubucuruzi nk’uru rufasha abantu batandukanye rumaze kubakwa, haba hakenewe umutekano warwo. Turizeza Abanyarwanda n’abandi bose batugana ko uru rubuga rwacu rwizewe by’umwihariko mu kurinda amakuru y’umuntu ku giti cye nk’ijambo ry’ibanga (password), n’umwirondoro w’ikarita y’uwishyura."

Yavuze ko bemeye guhendwa bakagura ikoranabuhanga ryabahesheje icyangombwa cy’ubudahamgarwa bwo kurinda umutekano w’abakiliya (SSL Certificate).

Komisiyo itangwa n’abafite ibicuruzwa kuri urwo rubuga ku byacurujwe nayo yagabanyijwemo kabiri, byatumye abacururiza kuri uru rubuga bagabanya ibiciro byabo ngo abakiliya barusheho guhaha kuri make.

Ni mu gihe ikiguzi cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 Frw yishyurwaga mu gufungura konti ku bashaka gucururiza kuri uru rubuga www.emall.rw nacyo cyakuweho.

Ati “Ni ukuvuga kugira ngo umucuruzi abashe kugurisha ku rubuga rwacu twamucaga 50 000 Frw yo gufunguza konti ariko ubu ni ubuntu akaba yemerewe kugaragazaho ibicuruzwa byose afite. Ibi birafasha abacururizaho biyongera , nanone bikongera amahitamo y’ibicuruzwa ku bakiriya.

Ibyo umuntu aguze kuri urwo rubuga, rukorana n’ibigo birenga 40 byiyongera buri munsi, ibicuruzwa bimugeraho hagati y’iminota 20 n’isaha imwe bitewe n’aho aherereye i Kigali. Guhahira kuri eMall biroroshye kuko buri wese yabyikorera.

Ati "Yaba ufite telefoni cyangwa mudasobwa abasha kugura bitandukanye n’izindi mbuga zimwe na zimwe ubanza kujya gushyira application muri telefoni yawe. Ikindi nuko udafite internet cyangwa smartphone abasha gutuma ibyo akeneye ahamagara kuri nimero y’ushinzwe abakiliya (+250788385830)."

Mu busanzwe urubuga www.emall.rw rucuruza ibintu bitandukanye birimo no kuranga inzu n’ibibanza n’indi mitungo itandukanye kuri murandasi.

Umuntu yishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi 15 na 20 agahita abona amakuru yose y’umutongo birakarangira adasohoye amafaranga menshi yagombaga kwishyura komisiyoneri. Muri iki gihe, ruri gucuruza ibiribwa n’ibinyobwa nkuko amabwiriza ya Guverinoma abivuga muri ibi bihe byo kwirinda Coronavirus.

E_Mall ltd yatubwiyeko, iri gushiraho uburyo buhuza abacuruzi barangura n’abaranguza, eMall supplier. Ikindi ni uko nyuma y’ibihe bya coronavirus eMall izafasha abajyana ndetse n’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga na Serivisi z’ubukerarugendo, zirimo guteganya amahoteli, amacumbi, imodoka amatike y’indege n’ibindi binyuze muri eMall global.

Mu bindi bicururizwa kuri urwo rubuga; harimo imyenda y’amoko yose, ibikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda), ibikoresho byo mu rugo no mu biro, ibitabo n’ibindi. Rufasha abifuza kubaka imbuga zabo (web design and development) ndetse kuri ubu ruri gutanga poromosiyo ya 50% ku bifuza gukorerwa imbuga by’umwihariko za eCommerce.

Emall Ltd ifite urubuga rw’ubucuruzi www.emall.rw ifite icyicaro cyayo Kigali-Rwanda, ku muhanda wa KG 578 St 10, Kacyiru. Ikoresha imbuga nkoranyambaga zose nka “emall Rwanda”. Ukeneye ubufasha wahamagara cyangwa ukabandikira kuri WhatsApp: +250788385830, cyangwa email: [email protected] .

Ibitabo, Made In Rwanda, imyambaro ibikoresho byo mu biro n'iby'ikoranabuhanga wasanga muri eMall

Special pages
. . . . . .