Uyu murasire wahawe izina rya ‘MySol Boss’ witezweho gutanga umusanzu mu kugabanya ikiguzi ibigo binini bikoresha mu kwishyura amashanyarazi no gukomeza kubyaza umusaruro ingufu z’imirasire y’izuba.
Uyu murasire wamuritswe ku mugaragaro ubwo hatangizwaga ku nshuro ya kane, inama igaruka ku bijyanye n’iby’ingufu z’imirasire ikomeje kubera i Kigali yateguwe n’ Urugaga rw’Abikorera ruhagarariye ba rwiyemezamirimo bakora mu bijyanye n’ingufu z’amashyanyarazi [EPD].
Kuri iyi nshuro iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Kwihutisha imikoreshereze y’ingufu zisubira mu Rwanda.’
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, watangije iyi nama yavuze ko u Rwanda ruri gufata ingamba zituma buri wese yoroherwa no gukoresha ingufu ariko zitangiza, hanashyirwa ingufu mu guhagarika imikoreshereze y’inkwi n’ibindi byangiza, hakimakazwa umuco wo gukoresha neza ingufu z’imirasire mu nzego zose.
Abafite inyubako zo guturamo, iz’ubucuruzi, amashuri, abafite ibikorwa byo kuhira, ibigo nderabuzima, za koperative, ububiko, inganda, amahoteli n’abandi bari mu bazungukirwa no gukoresha uyu murasire mushya wa MySol Boss kuko wifitemo ingufu zo kubahaza ku mashanyarazi bakenera gukoresha.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Engie Energy Access Rwanda, Mugabo Patrick, yagaragaje ko hashyizweho n’uburyo bworoshye bwo gutunga ‘MySol Boss’ aho umukiliya azaba afite n’amahirwe yo kuyishyura mu byiciro mu gihe cy’amezi 36.
Patrick Mugabo, yavuze ko “MySol ifite uruhare rukomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zashyizweho binyuze mu gushyiraho ibicuruzwa bigezweho bibyaza umusaruro imirasire y’izuba.”
Kugeza ubu 80% by’ingo zo mu Rwanda zifite amashanyarazi, aho 57% byazo zikoresha imirasire ikomoka ku izuba. U Rwanda rwiyemeje kugeza kuri bose umuriro, nk’uko bikubiye mu ntego z’iterambere rirambye [SDG 7].
Umuyobozi Mukuru wa EPD, Serge Wilson Muhizi, yavuze ko kuva mu 2017 hategurwa icyumweru cyahariwe ingufu, hari impinduka nyinshi zagaragaye, ndetse abanyamuryango batanga umusanzu ku guharanira ko gahunda ya guverinoma yo guteza imbere urwego rw’ingufu yagerwaho.
Ati “Tuzakomeza guteza imbere ishoramari, guteza imbere politiki no guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga, no gushimangira ubufatanye butuma habaho iterambere muri uru rwego rw’ingenzi.”
Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST2, Guverinoma yifuza kugeza ku Banyarwanda bose umuriro ku rugero rwa 100%.