Ibidasanzwe ku mwimerere w’ibikoresho by’ubwiza bizwi nka “KASO” bibarizwa muri Aroma Glam Ltd

Gusa neza no kugaragara mu buryo bushamaje biraharanirwa, si ibintu byizana. Bisaba gukora amahitamo meza, kuva ku mavuta aberanye n’uruhu rw’umuntu kugeza kuri wa mwambaro aserukana bose bakamuhanga amaso.

Ibigo byinshi bitunganya ibikoresho by’ubwiza bikomoka ku buhinzi. Nka Aroma Glam, ni ikigo kimaze imyaka ibiri gifasha abantu kwita ku bibazo by’uruhu (skin treatment), umusatsi (hair treatment) ndetse n’umubyibuho ukabije (body detox program) hifashishijwe ibikomoka ku buhinzi by’umwimerere.

Iki kigo gifite intego yo guteza imbere no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, gifite bimwe mu bikoresho by’ubwiza birimo amavuta meza yo kwisiga, ayo mu misatsi ndetse n’ayo guteka.

Aya mavuta yose akorwa mu bihingwa bitandukanye byiganjemo imbuto, imboga ndetse n’ibindi bikomoka ku bworozi birimo nk’ubuki n’amata.

Ni amavuta agirira abayakoresha akamaro kuko akozwe mu buryo butuma arinda uruhu rw’uyakoresheje ndetse no gusana urwari rwarangiritse.

Mu buhamya bw’abayakoresheje bavuga ko amavuta ya Aroma Glam yabatuye umutwaro wo kugendana uruhu batishimiye.

Umunyamideli wo muri Nigeria, Akinbo Dayo, wari utewe ipfunwe n’uruhu rwe ndetse runabangamiye umwuga we avuga ko ubu amateka yahindutse.

Ati “Mbere nari mfite uruhu ruriho ibiheri byinshi cyane; njye rwanteraga ipfunwe, rero mu kazi kacu ko kumurika imideli bisaba ko uba usa neza ugasanga hari abandeba ntibanyurwe n’uruhu nari mfite bikabangamira akazi kanjye.”

“Nari naragerageje ibintu byinshi ariko byaranze nyuma nza kugerageza ibikoresho byo muri Aroma Glam. Ntushobora kubyizera ko nyuma y’ibyumweru bitandatu gusa nari nahindutse undi wundi nakize. Ubu mfite uruhu rwiza nishimira.”

Iri shimwe arihuje na Gwiza Rosette wari ufite ikibazo cy’uruhu rwangiritse bitewe n’izuba ariko amavuta yayobotse akamubera igisubizo mu gihe gito.

Ati “Nari mfite uruhu rwangiritse kubera izuba ryari ryarantwitse bitewe n’amavuta nari narisize; nari naragerageje kubikuraho byaranze ariko aho namenyeye Aroma nahise ngira uruhu rwiza cyane mu kwezi kumwe gusa.”

Usibye amavuta y’uruhu, muri Aroma Glam hanatangirwa serivisi ifasha abafite umubyibuho ukabije kugabanya ibilo mu gihe kigera ku minsi 10 gusa.

Umuyobozi wa Aroma Glam Ltd, Umutibagirana Annick, yavuze ko mu mbogamizi bagiye bahura nazo harimo iy’imyumvire aho hari abantu batarakangukira kwifashisha ibikoresho by’umwimerere (organic products).

Ati “Ubwira umuntu ko hari ibikoresho byiza akagusubiza ngo njye nkoresha ibivuye i Burayi kandi ugasanga hariya akenshi baba barakoze amavuta agendanye n’uruhu rwabo kandi ntiruhuye n’urwacu. Ugasanga akubwira ko atakwisiga cyangwa ngo arye amavuta atavanzemo ibindi bintu kuko ngo biyongerera umusaruro kandi mu by’ukuri ibintu by’umwimerere ni byiza kuko nta bintu byinshi ashyira mu mubiri wawe.”

Yavuze ko bikwiye ko abantu bizera ko ibikorerwa mu Rwanda bifite ubwiza bukenewe bwo gushyirwa ku isoko.

Ati “Haracyari ikibazo ko abantu batekereza ko kuba amavuta akorerwa mu Rwanda n’ibindi nta buziranenge biba bifite kandi ko bidashobora no kubaha ubwiza bifuza ariko ni ukwibeshya kuko n’ibikorerwa hano bikora neza cyane.”

Aroma Glam Ltd ifite amashami atatu mu Rwanda icyicaro gikuru cyayo kiri ku Gisimenti ku muhanda wa KN5 hafi no kwa Lando mu muturirwa wa KCB mu nyubako ya kabiri. Ukeneye ibindi bisobanuro wahamagara kuri +250789619756/ 0787281207.

Irindi shami rya Aroma riherereye mu nyubako y’ubucuruzi ya CHIC ku igorofa rya mbere aharebana na KT Radio. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri +250784195324/ 0785282655.

Aroma kandi ifite ishami mu Karere ka Rubavu, iruhande rw’umuturirwa wo kwa Ngarambe winjira mu gahanda ka mbere ahateganye na Fort Bet urenze ku musigiti. Ukeneye ibisobanuro wabahamagara kuri +250787701732 / 0788290000.

Utabashije kugera kuri aya mashami kandi wanyura ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye nka Instagram: @aromaglam_Ltd; Email: [email protected] na website: www.aromaglam.com .

Akinbo Dayo, umunyamideli wo muri Nigeria wari utewe ipfunwe n’uruhu rwe mbere yo kumenya Aroma
Amavuta yo guteka ya Aroma akorwa muri karoti
Bimwe mu bikoreshwa n'umuntu ukeneye kugabanya ibilo
Bimwe mu bikoresho by'ubwiza bikorwa na Aroma Grum
Gwiza Rosette wari ufite ikibazo cy’uruhu rwangiritse ubu arishimira uko ameze
Ibikoresho bya Aroma Grum byose ni umwimerere
Umuntu watangiye gahunda yo kugabanya ibilo abigeraho mu minsi icumi gusa

Special pages
. . . . . .