00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikoranabuhanga, umuvuno mushya wo kongera ubumenyi bukenewe mu gihe cya Covid-19

Umwaka n’amezi ane birirenze icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda, aho ibikorwa bitandukanye bihuza abantu benshi byahise bihagarara birimo n’ibijyanye n’uburezi mu nzego zinyuranye.

Iki cyorezo cyatumye ibigo byinshi bitanga ubumenyi ku ngeri zitandukanye bihagarika imirimo ndetse n’urubyiruko rwinshi rwahabwaga amahugurwa ku mirimo itandukanye rubuzwa ayo mahirwe.

Ibi ntibyabaye umwihariko w’u Rwanda gusa ahubwo byageze hirya no hino ku Isi. Mu kwishakira inzira, benshi bahisemo kuvoma ubumenyi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri iyo nzira y’inzitane ni ho Talent Match, Ikigo gifasha urubyiruko mu kurwongerera ubumenyi, cyihutiye gushaka inzira ziboneye zo gukomeza umurongo wo gufasha abakiri bato kubona ubumenyi.

Ni muri urwo rwego Talent Match ikomeje guhamagarira ibigo bitandukanye bitanga uburezi, byaba ibya Leta n’ibyigenga, amashuri y’ubumenyi ngiro n’abandi bose bifuza guhugurwa no kongera ubumenyi kubagana bagafaswa kandi mu buryo burambye.

Mu gihe guhura kw’abantu bitari gukunda byatumye batekereza uburyo hashyirwaho amahugurwa atangwa hifashishijwe ikoranabuhanga cyane ko hari n’abanyeshuri basaga 500 biga muri Kaminuza y’u Rwanda bari gufashwa.

Talent Match yahisemo gutangiza urubuga rugamije gutanga amahugurwa, urubyiruko rukagira amahirwe yo guhabwa umurongo mu mwuga rwifuza gukora, hibandwa kandi kugukora ingendo shuri mu rwego rwo kubafasha kugira ubumenyi bwihariye mu mwuga.

Nubwo ubukungu bw’igihugu buri gushegeshwa cyane na Covid-19, ubushomeri nabwo bukiyongera, urubyiruko rusoza amashuri ni rwo ruri kugirwaho ingaruka cyane na Covid-19.

Birakwiye ko Guverinoma n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere, abikorera n’imiryango itari iya Leta bahagurukira hamwe mu gushaka igisubizo amazi atararenga inkombe.

Nk’uko intego y’u Rwanda ari ukubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi muri 2030, kubaka iterambere rirambye harimo kuba abantu babasha kubona uburezi bufite ireme, amahugurwa, n’ubumenyi ngiro nk’inzira yo kurema amahirwe menshi y’imirimo n’ishoramari ryisumbuyeho.

Umunsi mpuzamahanga w’ubumenyi bw’urubyiruko uba buri mwaka ni amahirwe ku rubyiruko, amashuri y’ubumenyingiro, leta n’inzego z’abikorera bakwiye kwishimira akamaro ko gufasha urubyiruko barutegura kuvamo abakozi na ba rwiyemezamirimo beza.

Uyu mwaka mu kwizihiza uyu munsi Talent Match iri gutegura inama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga, izahuriza hamwe abanyeshuri biga muri Kaminuza, abashoramari bato n’abayobozi b’imishinga itanguaknye hirya no hino mu gihugu. Izaba ifite insanganyamatsiko igira iti “Kongera gutekereza ubumenyi bw’urubyiruko mu bihe bya Covid-19.”

Talent Match ivuga ko byinshi kuri iki gikorwa bizatangazwa binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Iki ni igihe cyo gushakira hamwe igisubizo cyirambye ku rubyiruko ruri kugirwaho ingaruka n’icyorezo cya Covid-19.

Ndetse inzego zose zikwiye gukorera hamwe mu kuziba icyuho no gukoresha imbaraga nyinshi kurusha uko byari bisanzwe mu rwego rwo guharanira iterambere rirambye.


Special pages
. . . . . .