Kinazi Cassava Plant yashyize igorora abitabira Expo i Gikondo

Uruganda rwa Kinazi Cassava Plant rumaze kwamamara mu gukora ifu y’imyumbati, rwitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Gikondo aho rwagabanyije ibiciro mu buryo budasanzwe.

Ifu ya Kinazi Cassava Plant imaze kubaka izina ku isoko ry’u Rwanda bitewe n’uburyohe igira ndetse ikaba yararenze n’u Rwanda cyane ko byagaragaye ko ikundwa n’abanyamahanga.

Mu rwego rwo kwegereza abantu ibicuruzwa byabo, uru ruganda rwahisemo kwitabira iri murikagurishwa aho ifu yarwo icuruzwa ku giciro gito.

Ishobora kuvamo ibintu byinshi birimo nk’ubugari, imigati, amandazi, capati n’ibindi kuko yakwifashishwa nk’ifarini.

Iboneka mu mapaki atandukanye harimo kuva kilo kimwe, bibiri, icumi ndetse n’ibiro 25, bisobanuye ko buri wese mu bushobozi bwe ashobora kuyibona.

Umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Kinazi Cassava Plant, Yvon Nkurikiyumukiza, yavuze ko bahananuye ibiciro kugira ngo babashe kwishimana n’abakiliya babo muri izi mpera z’umwaka.

Ati “Twashatse kwifuriza abakiliya bacu impera z’umwaka nziza no kuzatangira umwaka utaha neza, barya neza, kandi ibintu bisukuye bifite n’ubuziranenge, niyo mpamvu twashyize ku kiranguzo kugira ngo buri muntu wese abashe kubona ibi byiza.”

Imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Gikondo ryatangiye ku ya 11 Ukuboza rizageza ku ya 31 Ukuboza 2020.

Ifu ya Kinazi iri kuboneka mu imurikagurisha ku kiranguzo
Iyi fu ishobora gukorwamo ibintu bitandukanye nk'ubugari, amandazi na capati
Kinazi Cassava Plant yitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera i Gikondo

Special pages
. . . . . .