Iyi salon iherereye ku Gishushu mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu nyubako ya Bodifa Mercy House ahazwi nko kuri SIMBA .
Yakira ingeri zose haba abana, abakuru, abagabo n’abagore,abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kuko bafite abakozi bazi indimi zitandukanye.
Mu gihe u Rwanda n’isi yose bigihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, Umuyobozi w’abakozi muri La Familia Barber Shop, Dusabemungu Jean Pierre uzwi ku izina rya Mike, yabwiye IGIHE ko bashyizeho uburyo bw’ubwirinzi ku buryo yaba umukozi cyangwa umukiliya badashobora guha urwaho Coronavirus.
Ati"Iyo umukiriya aje atugana akigera aho bamwakirira, hari ahantu agomba gukaraba intoki. Ikindi umukiriya agomba kuba yambaye agapfukamunwa, hanyuma iyo amaze kwisukura intoki bamupima umuriro bakoresheje imashini zabugenewe, bakamwereka ibipimo bye, bakamwereka aho aba yicaye mu gihe bataramuha servisi.”
Dusabemungu yavuze ko iyo Salon ifite umwihariko wo kuba no mu gihe umuriro wagiye bo bakomeza gukora kubera ibikoresha bibika umuriro bafite.
Ati" La Familia Barber Shop Saloon, umwihariko wacu dufite imashini zidashobora ku guteza ikibazo mu gihe umuriro ubuze. Dufite kandi abakozi babigize umwuga mu buryo bwo kogosha, ntabwo ari wa muntu uzakogosha akubwira ngo imashini irandya. Hano tugerageza uburyo umukiriya ahabwa serivisi nziza kandi agataha yishimye kuko umukiriya ni umwami" .
Uretse kuba baratekereje serivisi y’ibijyanye n’ubwiza, yavuze ko banatekereje ku mibereho y’abakozi , aho kugeza ubu mu bakozi 12 bafite babahembwa neza kandi n’ukeneye inguzanyo ayihabwa .
Ati" Icya mbere ni ukugira ngo dufatanye mu buryo bw’imibereho. Mu byukuri iyo umuntu adafite akazi ntabwo aba ameze neza, rero iyo umuntu atanze akazi aba afashije umuntu n’igihugu muri rusange."
Dusabemungu yasabye abatuye muri Kigali kugana La Familia Barber Shop Salon, bakirebera itandukaniro. Ati “Icyo umukiriya asabwa ni ukutugana, akareba ibyo dukora nawe akaduha ibitekerezo akurikije ibyo dukora ".
Mu bindi Barber Shop Salon yihariye nuko ifite ahantu hihariye hita ku bagore n’abakobwa (Face 2face la Familia salon) bagatunganywa mu bijyanye no guca inzara, kubatunganyiriza imisatsi y’ubwoko bwose bakoresheje ibikoresho bigezweho n’abakozi babizobereyemo.
La Familia Barber Shop Saloon ifite intego yo kuba inzu ya mbere mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba itanga serivisi z’ubwiza no gutunganya imisatsi.
Umuntu mukuru wiyogoshesha ni 3000 Frw naho umwana ni 2000 Frw mu gihe abagore n’abakobwa bo hagenwa ibiciro bitewe na serivisi bashaka.
Ushaka ibindi bisobanuro wahamagara kuri telefoni 0788509719/ 0785830204 .














