Nobleza Hotel mu dushya twinshi ku bakiliya bayo mu mwaka wa 2020

Nobleza Hotel yateguriye abakiliya bayo udushya dutandukanye mu rwego rwo kubafasha kuryoherwa n’umwaka mushya wa 2020 bagerwaho na serivisi nziza.

Nobleza Hotel ni imwe mu mahoteli ari mu Mujyi wa Kigali, iherereye Kicukiro Centre ku muhanda ujya i Nyamata (hafi ya Gare ya Nyanza). Ifite umwihariko mu gutanga serivisi nziza kandi yimakaza ubuziranenge.

Umuyobozi wa Nobleza Hotel, Dereva Joseph, yavuze ko intego yayo mu 2020 ari ugukomeza guharanira ko ibyifuzo by’abakiliya bikomeza kubahirizwa bahabwa serivisi nziza.

Yagize ati "Dufite ahantu heza ku bakeneye kuruhuka, ibyumba byo kuraramo, iby’inama n’iby’ubukwe. Dufite Piscine, aho gukorera imyitozo ngororamubiri (gym tonic) n’imikino y’abana kandi serivisi nziza n’ubuziranenge ni byo bituma abantu bakomeza kwishimira Nobleza Hotel.’’

Yongeyeho ko uramutse uri Iburasirazuba wifuza izi serivisi, wazisanga no muri Dereva Hotel (Rwamagana mu mujyi).

Ushaka ibindi bisobanuro wakwifashisha telefoni igendanwa ya Nobleza Hotel) Tel: (+250) 784 752 496, email: [email protected] cyangwa ugasura website www.noblezahotel.com.

Nobleza Hotel yifurije abakiliya n’Abanyarwanda bose umwaka mushya Muhire wa 2020.

Icyumba cyo kuraramo cy'umuntu umwe
Icyumba cyo kuraramo cyakira abantu babiri
Igice cy'aho abakiliya bafatira amafunguro
Ibyumba by'inama bitegurwa uko umukiliya abyifuza
Nobleza ifite ibyumba by'inama bitandukanye
Nobleza Hotel itegura ibirori n'inama mu buryo umukiliya abyifuza
Kimwe byumba bikorerwamo ubukwe muri Nobleza Hotel
Nobleza Hotel bategura amafunguro uko abakiliya babyifuza kandi abategurwa n'abahanga
Nobleza Hotel ishyira imbere kunyurwa kw'abakiliya
Umwe mu bakiliya yishimiye serivisi yahawe na Nobleza Hotel
Abakunda Siporo bahasanga Gym Tonic irimo ibikoresho bitandukanye bibafasha
Aho abana bakinira
Kimwe mu byumba by'Inama muri Nobleza Hotel

Kwamamaza