Orange Electronics and Computer Ltd yagabanyije 50% ku biciro by’ibikoresho bitandukanye

Ikigo Orange Electronics and Computer Ltd gicuruza ibikoresho by’Ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali, cyahanantuye ibiciro kuri 50%, ku bikoresho bitandukanye gicuruza mu rwego rwo korohereza abakiliya.

Orange Electronics & Computer Ltd ikorera ruguru y’isoko rya Nyarugenge hafi ya Feux Rouge, mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Ni ikigo kimaze imyaka 15 gicuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye birimo mudasobwa, moteri, televiziyo za rutura, ibyuma itanga ubuhehere mu nyubako, camera zirimo z’umutekano n’izifata amafoto, ameza n’intebe bigezweho byo mu nzu n’ibyo mu biro.

Haboneka kandi imashini zimesa, amatara atandukanye nk’ayagenewe gukoreshwa mu nzu bogosheramo, mikoro, ibyuma bisohora inyandiko ku mpapuro n’ibindi.

Umukozi wa Orange Electronics and Computer Ltd, Muhayemariya Claudine, yabwiye IGIHE ko bahisemo kugabanya ibiciro ho 50%, mu rwego rwo korohereza abakiliya.

Yagize ati “Tugira ibikoresho byiza kandi bihendutse bibereye buri munyarwanda.”

Iki kigo kandi kinafite irindi duka ririmo ibikoresho bitandukanye byo mu nzu riherereye mu Karere ka Kicukiro.

Muhayemariya asaba Abanyarwanda n’abandi bakeneye ibikoresho bigezweho kandi biramba, guhahira mu maduka ya Orange Electronics and Computer Ltd, kuko ibiciro byamanuwe kandi batanga serivisi nziza kandi zihuse.

Muri iri duka uhasanga moteri zitandukanye
Haboneka indangururamajwi zigezweho
Muri iri duka wahasanga amatara y'ubwoko bwose, nk'ayo mu nzu bogosheramo
Haboneka na mikoro (microphone) zijyanye n'igihe
Uhasanga moteri z'ubwoko butandukanye
Uhasanga n'ibyuma bisohora inyandiko ku mpapuro by'amoko atandukanye
Ni iduka ribarizwamo ibikoresho byinshi birimo iby'ikoranabuhanga n'indi myuga

Kwamamaza