StarTimes yashimiye abafatabuguzi babanye na yo muri poromosiyo ya Noheli

StarTimes yashimiye abafatabuguzi bayo babanye na yo muri poromosiyo ya noheli yise ‘Dabagira n’ibyiza bya StarTimes’, yarangiye taliki 31/01/2020.

Abanyamahirwe benshi babashije gutsindira ibihembo bitandukanye birimo Television Digital, amakayi n’amakaramu, ibikapu, imipira yo kwambara ya StarTimes, ndetse n’amakarita yo guhamagara ya MTN.

StarTimes kandi yatangaje ko ubungubu ibiciro bya dekoderi byasubiye uko byari biri, aho Decoderi ya DTT (Antenne)iri ku mafaranga 29,000 FRW, hanyuma StarTimes ikaguha n’ukwezi kwa Classic bouquet ku buntu.

Decoderi ya DTH (Dish/Parabolique), iri ku mafaranga 30,000 Frw, StarTimes ikaguha n’ukwezi kwa Super bouquet ku buntu.

Naho ibiciro bya Televisiyo Digital za StarTimes, bikaba bikiri kuri poromosiyo nk’inyongera y’ubunani.

24”TV iri kugura 139,000 Frw, 32”TV iri kugura 179,000 Frw naho 43”TV iri kugura 299,000 Frw.

StarTimes kandi yibukije abakiriya bayigana ko bagura abonnement y’umunsi, icyumweru cyangwa se ukwezi.

Uko ibiciro bya abonnement bihagaze

Bino biciro byafasha buri wese bijyanye n’icyo ashaka kureba dore ko muri iyi minsi hari na za shampiyona nyinshi za ruhago StarTimes irimo kwerekana.

Zirimo; The Emirates FA Cup, UEFA Europa League, Coppa Italia, Copa Del Rey ndetse na Bundesliga, hari umukino wifuza kureba ushaka wagura abonnement y’umunsi, icyumweru, cyangwa se Ukwezi.

StarTimes yerekana imikino ya shampiyona zitandukanye n'ibindi bikombe by'umupira w'amaguru
Abanyamahirwe bahabwa ibihembo muri poromosiyo ya StarTimes

Kwamamaza