Umwihariko wa “Comment Rwanda”, urubuga nkoranyambaga rwakozwe n’Abanyarwanda

Mu gihe cy’iterambere ry’ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu byifashishwa n’abantu benshi mu buzima bwa buri munsi haba ku kuganira, kumenya amakuru, kwamamaza ibikorwa bitandukanye n’ibindi.

Imbuga nkoranyambaga zatumye Isi ihinduka nk’umudugudu kuko amakuru akwira vuba kandi akagera ku bantu benshi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akurikirwa n’abantu basaga miliyoni 63 ni ukuvuga inshuro esheshatu z’abatuye u Rwanda kuri Twitter. Iyo yanditse ubutumwa kuri uru rubuga mu mwanya nk’uwo guhumbya Isi yose ihita ibimenya.

Kylie Jenner ni umugore w’imyaka 22 wo muri Amerika wabashije gutunga miliyari y’amadorali abikesha ubucuruzi bwe bw’amavuta n’ibindi byongerera ubwiza abagore.

Iyi ashyize ifoto y’igicuruzwa kuri Instagram akurikirwaho n’abagera kuri miliyoni 144, batangira kugura ku bwinshi nk’abagura amasuka.

Nsengiyumva François wamamaye nka Igisupusupu, ubu ari mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda. Nta mwaka urashira uyu mugabo wari rubanda rwa giseseka yirirwa acurangira mu masoko yo mu Karere ka Gatsibo bakamwishyura udufaranga tudashyitse.

Amashusho ye yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga niyo yatumye Mukuralinda Alain yiyemeza kumushaka akamufasha, akamuhindura icyamamare.

Comment Rwanda, urubuga nkoranyambaga rwakozwe n’Abanyarwanda

Kugeza ubu imbuga nkoranyambaga zikunzwe kandi zifashishwa n’Abanyarwanda bose zakozwe n’abahanga mu by’ikoranabuhanga bakomoka ibwotamasimbi.

Izi mbuga kandi usanga ziriho amakuru, indirimbo, urwenya n’ibindi ku buryo ibitekerezo bigamije guhindura sosiyete bitaba byinshi cyane.

Ikigo gikora ibijyanye n’Ikoranabuhanga cyitwa “Ever Page House” cyashinzwe n’Abanyarwanda cyatangije urubuga nkoranyambaga rwitwa Comment.rw rwagenewe Abanyarwanda kandi ruri mu Kinyarwanda.

Umuyobozi wa Ever Page House, Manzi Ernest, yavuze ko uru rubuga rwashyizweho mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda guhana ibitekerezo bishobora kubagirira akamaro.

Ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo Abanyarwanda bajye babasha guhanahana ibitekerezo ku kintu runaka kiri kuba mu gihugu mu rwego rwokugiteza imbere bijyanye n’imibereho y’Abanyarwanda.”

Abatangije urubuga rwa Comment Rwanda ni bo bahitamo ingingo bashyiraho, ubundi Abanyarwanda bagashyiraho ibitekerezo byose bayifiteho ndetse bagasoma n’ibyatanzwe n’abandi.

Manzi avuga ko uru ari urubuga ruzafasha Abanyarwanda kwisanzura mu gutanga ibitekerezo kurusha izindi mbuga nkoranyambaga ndetse ibitekerezo bikagera kure.

Ati “Ikintu cyiza uru rubuga ruzaniye Abanyarwanda ni uko bazabona aho kwisanzurira kandi bagatanga ibitekerezo bazi neza ko kigera kuri benshi. Bitandukanye n’izi mbuga nkoranyambaga zindi kuko kugira ngo ubone igiterekerezo bisaba kuba ukurikira umuntu mu gihe twebwe atari ngombwa, icyo usabwa ni ugukurikira urubuga rwacu.”

Mu rwego rwo kongera ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ntabwo umuntu asabwa kubanza gutanga imyirondoro ye kugira ngo agire icyo yandika, dore ko hari bamwe batinya ingaruka zishobora kubazaho bitewe n’ibyo bavuze.

Gusa ku rundi ruhande ntabwo ibitekerezo byose bihita byemererwa gutambuka kuko habanza kugenzurwa niba bitari mu murongo wo gusubiza inyuma Abanyarwanda aho kubateza imbere.

Mu minsi mike bazaba bashyize ku mugaragaro porogaramu yo muri telefeni y’uru rubuga ku buryo bizorohera abantu kurukoresha.

Ever Page House kandi ifite urubuga rwitwa Tender.rw rufasha ba rwiyemezamirimo kubona amasoko yo gupiganwa byoroshye kuko imbuga nyinshi ziri mu Rwanda zibanda ku kuranga imirimo gusa.

Comment Rwanda ni urubuga nkoranyambaga rwo gutangiraho ibitekerezo mu bwisanzure
Manzi Ernest uyobora Ever Page Rwanda yatangije urubuga nkoranyambaga rwahariwe Abanyarwanda

Kwamamaza