00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko wa Great Hotel Kiyovu, iwabo w’abashaka gusohoka no kuryoherwa na Weekend

Mu mpera z’icyumweru benshi basigaye baba basiganwa bajya gufatira icyo kunywa no kurya muri Great Hotel igezweho mu mujyi hose.

Ni hoteli imaze amezi atatu gusa ariko imaze kwigarurira imitima ya benshi bakunda kwishima no gusabana na bagenzi babo ndetse no gutangirira cyangwa gusoreza Weekend ahantu hari umudendezo.

Iyi hoteli iherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge ku muhanda KN50 st. Yegeranye na Impact Hub.

Nishimwe Justine uhagarariye iyi hoteli yabwiye IGIHE ko mu gihe imaze itangiye gukora batanga serivisi nyinshi kandi bakaba bafite ibanga ry’uko ibiciro byabo binogeye buri wese.

Ati “Mu gihe hoteli yacu imaze ikora dufite serivisi nziza zitandukanye. Mu gihe gito tumaze, turishimira uko twakiriwe n’abakiliya. Baratugannye natwe turabizeza serivisi nziza. Mu gihe tumaze twatunguwe n’umubare munini w’abantu bakomeje kutugana gusa nta rindi banga dukoresha uretse gutanga serivisi nziza no kuba ibiciro byacu buri wese yisangamo.”

Yakomeje avuga ko iyi hoteli iherereye ahantu heza ku buryo buri wese byamworohera kuhagera. Ati “Great Hotel Kiyovu iherereye ahantu heza buri wese ashobora kwibonamo rwagati mu Mujyi wa Kigali.”

Muri iyi hoteli hari ibyumba by’ubwoko bwose. Bafite ibyumba by’umuntu umwe (Self contained), icyumba gifite saloon (Suite Room), icyumba kinini gishobora kuraramo umuntu umwe (Double room), icyumba gito (Single room) ndetse n’icyumba kijyamo ibitanda bibiri (Twin room).

Harimo kandi ‘Coffee shop’ irimo ibintu by’ubwoko bwose bibarizwa muri za coffee shop birimo jus, snacks n’ibindi. Igikoni cya Great Hotel Kiyovu kirimo ibyo kurya birimo ibyokeje by’ubwoko bwose ndetse n’ibitetse.

Bafite parking ebyiri ndetse n’ahantu hirengeye umuntu yicara yitegeye Umujyi wa Kigali wose. Great Hotel Kiyovu ishamikiye ku rindi shami i Remera ahitwa ku cya Mitsingi ryitwa Great Apartment Hotel.

Ubu izindi serivisi bafunguye nyuma yo gukomorerwa zirimo akabari, piscine, sauna na massage, ibyumba byo gukoreramo inama na salle z’ubukwe n’inama.

Mu masaha y'umugoroba benshi baba bagiye gufatira icyo kurya no kunywa muri iyi hoteli
Mu gihe gito imaze itangiye gukora, imaze kumenyekana cyane muri Kigali
Uwinjira muri iyi hoteli abanza gupimwa umuriro no gukaraba intoki mu kwirinda COVID 19
Iyi hoteli ifite ahantu umuntu yicara akaba yitegeye Umujyi wose wa Kigali
Iruhande rwa piscine hari umwanya abamaze koga bicaramo ndetse hakaba n'undi abashaka gufata kamwe bicaramo
Abagana iyi hoteli bafite aho bakirirwa hafite isuku
Iyi hoteli ifite ahantu umuntu yicara akaba yitegeye Umujyi wose wa Kigali
Mu byumba biberamo ibikorwa bitandukanye ni uku haba hameze
Mu kabari ka Great Hotel nta kinyobwa waburamo
Muri Great Hotel bagira ubwoko bw'ibinyobwa bitandukanye
Uyu yamaze gutunganya ibintu byose agiye kwinjira aho abonera serivisi za massage cyangwa sauna
Ahatangirwa serivisi za sauna na massage
Abashaka kuganirira ahantu hiherereye barazirikanwe
Aho batangira serivisi za sauna na massage umuntu abanza kwakiranwa urugwiro

Indi nkuru wasoma: http://igihe.com/ubukerarugendo/hirya-no-hino/article/ibyo-nabonye-muri-great-hotel-kiyovu-iherutse-gufungura-imiryango-mu-mujyi-wa


Special pages
. . . . . .