Inkuru Ziheruka

1 | 2 | 3 | 4
.

AMAKURU YA CORONAVIRUS

| Cyamunara

Inkuru zamamaza

Amatangazo

.

Inkuru Nyamukuru

.

Wari uzi ko

  • Uziko video ya mbere yanyujijwe kuri MTV yitwa ’Video killed the radio star’ ya Buggles

  • Ingona ntishobora kuzunguza ururimi rwayo

  • Imbata ntishobora kugenda itazunguza umutwe wayo

  • Uzi ko umunsi wavutseho uwuhuriyeho n’abandi bantu miliyoni icyenda ku isi

  • Ururimi nicyo gice cy’umubiri gikira vuba iyo cyakomeretse

  • Wari uzi ko kimwe cya kane cy’amagufa agize umuntu aba mu kirenge?

  • Inzovu niyo nyamabere idashobora gusimbuka

  • Ibikeri ntibishobora kugira icyo bimira amaso yabyo afunguye

  • Inzovu isinzira amasaha hagati y’ane n’atanu ku munsi

Bahagaze Bate

BAHAGAZE NEZA
.
Victor Rukotana

Yaririmbiye IGIHE

.
Kayitesi Alice

Yagizwe Guverineri w’Amajyepfo

BAHAGAZE NABI
g
Nsabimana ‘Sankara’

Aracyaburana ku byaha ashinjwa

g
Nkubiri Alfred

Yatawe muri yombi

Sondage/Poll

Mu Mateka: Tariki 9 Nyakanga

Tariki ya 9 Nyakanga ni umunsi w’ijana na mirongo icyenda n’umwe mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo irindwi n’ine uyu mwaka, ukagera k’umusozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

455: Umuyobozi w’ingabo z’Abaromani witwa Avitus, yatangaje ko abaye Umwami w’Abami w’Uburengerazuba bwa Roma.

1357: Umwami w’abami Charles IV yitabiriye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ku kiraro cyamwitiwe, cyashyizwe ahitwa Prague mu gihugu cya Repubulika ya Czech.

1540: Umwami w’u Bwongereza Henry VIII, yasheshe umuhango wo gushyingiranwa ku mugaragaro yari afitanye n’umugore we wa kane witwa Anne of Cleves.

1815: Charles Maurice de Talleyrand-Périgord, yabaye Minisiteri w’Intebe w’igihugu cy’u Bufaransa.

1816: Igihugu cya Argentine cyatangaje ubwigenge bwacyo, kibohora ubukolini bwa Espagne.

1850: Perezida Zachary Taylor yapfuye atararangize manda ye, dore ko yari amaze igihe kigera ku mezi cumi n’atandatu ku butegetsi, yasimbuwe na visi Perezida we Millard Fillmore.

1989: Ibisasu bibiri byo mu bwoko bwa bombe, byaturikiye ahitwa Mecca(Soma Maka), umujyi wo mu gihugu cya Saudi Arabia, bihitana umuntu umwe, abandi cumin a batandatu barakomereka.

1991: Igihugu cya Afurika y’Epfo cyongeye kwemererwa gusubira mu mikino ya Olimpiki, nyuma y’imyaka mirongo itatu yarahagaritswe.

1999: Ku munsi w’imyigaragambyo y’abanyeshuri mu gihugu cya Iran, polisi yagabye ibitero mu macumbi yabo muri Kaminuza ya Tehran.

2002: Hatangijwe Afurika Yunze Ubumwe (AU), ifite icyicaro mu gihugu cya Ethiopia mu mujyi wa Addis Ababa.

Thabo Mbeki, wari Perezida wa Afurika y’Epfo, ni we wabaye umuyobozi wawo mukuru, bwa mbere.

Afurika Yunze Ubumwe, igizwe n’ibihugu mirongo itanu na bine, wongeyemo Sudani y’Amajyepfo igihugu kitawurimo ni Maroc. Afurika Yunze Ubumwe yasimbuye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe witwaga OUA (Organisation of African Unity).

2006: Abantu barenga ijana na makumyabiri na babiri bapfiriye mu mpanuka y’indege Sibir Airlines Airbus A310, iyi ndege yari itwaye abantu basaga magana abiri, ikaba yarakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Irkutsk muri Siberie.

Bamwe mu bavutse uyu munsi

1753: William Waldegrave, umuyobozi w’intara ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza.

1932: Donald Rumsfeld, wabaye umunyamabanga mukuru wa Minisiteri y’Ingabo.

1973: Enrique Murciano, umukinnyi w’amafilimi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi

1706: Pierre Le Moyne d’Iberville, umushakashatsi ufite ubwenegihugu cya Canada n’u Bufaransa.

1850: Zachary Taylor, Perezida wa cumi na kabiri wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Twitter

g
g
g

Events

  • igihe_event1
    Rwandan edition4 Modesty fashion show
servicemag
Rwandan edition4 Modesty fashion show

Inkuru z'amajwi

g
g
Special pages
. . . . . .