Iby’ingenzi byo kuzirikana igihe umuntu ahitamo umwuga

Yanditswe na Turikumana Etienne
Kuya 5 Mata 2020 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Umwuga niryo shingiro ry’ubuzima, ariko amahitamo umuntu akora mu gutoranya uwo mwuga niyo agena ahazaza he, yaba meza akamuyobora ku buzima bwiza kandi yishimiye, yaba mabi akamubera ikigusha mu buzima akajya ahora yicuza.

Ndakeka ko iyi nkuru hari abo izafasha dore ko twese tubeshejweho n’umwuga runaka nubwo bwose atari ko wasanga twese tuyishimiye cyangwa se tuyikora neza uko bikwiye.

Ku bataragira amahitamo y’umwuga wasanga igihe ari iki kugira ngo batangire bategure neza ah’ejo hazaza habo. Muri iyi nkuru nabahitiyemo kuvuga ku bintu bitatu by’ingenzi byagufashamo mu guhitamo umwuga.

Muri make, guhitamo umwuga ni kimwe mu byemezo by’ ingenzi umuntu afata kandi bigira uruhare runini mu mibereho ye y’ igihe kirekire. Abantu benshi bahitamo umwuga bagendeye ku marangamutima yabo y’ igihe gito kandi akenshi ntibaba bafite amakuru ahagije ku birebana n’umwuga bahisemo. Umuntu uhitamo umwuga akwiriye kwibanda kuri ibi bikurikira.

1. Kumenya amakuru ahagije ku myuga yose ishoboka

Nta mwuga uruta uwundi mu myuga yose ibaho. Abantu benshi betekereza ko hari imyuga igeza abantu ku bukire hakabaho n’ imyuga idashobora kugeza abayihisemo ku bukire ariko iyo urebye neza usanga nta mwuga utagira abakire n’ abakene.

Mbere yo guhitamo umwuga birakwiriye ko ubanza ukagira amakuru menshi ashoboka ku myuga myinshi itandukanye. Kumenya amakuru ahagije ku myuga itandukanye biguha amahirwe yo kwisanzura mu mahitamo yawe. Umwuga wose ugira ibyiza kandi ukagira n’ ingorane bitewe n’ imiterere yawo. Ukwiriye kumenya ibyiza biboneka mu mwuga ndetse n’ingorane ziwubonekamo kugira ngo ubashe guhitamo uzi neza ibyiza n’ ingorane uzahurira na byo mu mwuga wahisemo.

2. Ibyo ukunda hagendewe ku miterere kamere (personality) yawe

Imitere y’umuntu igira uruhare rukomeye mu bunyamwuga bwe. Urugero: niba uri umuntu ukunda gusabana n’abantu cyane, umwuga w’ uburezi cyangwa ubuyobozi muri sosiyete ni umwuga uzakorohera kandi ukanezezwa no kuwukora. Niba uri umuntu ugira amatsiko ndetse ukaba ukunda kugira amakuru ahagije kuri buri kintu cyose (attention to details), umwuga w’ubushakashatsi uzakorohera kandi ukunezeze igihe uzaba uwukora. Ni ingenzi kumenya imiterere yawe kandi ugahitamo umwuga ukurikije imiterere yawe, bizakubashisha guhora unezerewe kandi wishimiye ibyo ukora mu mwuga wawe.

3. Impano karemano zawe (natural talents)

Impano karemano ( natural talents) zimeze nk’ imbuto tuvukana zitubashisha gukora ibintu runaka bitworoheye. Ijwi ryiza, imbaraga z’umubiri, uburanga…. ni zimwe mu ngero z’ impano karemano umuntu avukana.

Impano umuntu afite imufasha mu kwiga ndetse no gukora ibintu bijyanye n’iyo mpano mu buryo bumworoheye. Urugero, nk’umuntu ufite impano y’indimi n’ ijwi ryiza, bizamworohereza kwiga ndetse no gukora umwuga w’itangazamakuru. Ni ingenzi kumenya impano zawe kandi ugahitamo umwuga hakurikijwe impano ufite.

Ni ingenzi kuri buri wese kwita kuri ibi bintu bitatu byavuzwe haruguru mu gihe uhitamo umwuga cyangwa se ufasha umuntu mu mahitamo ye y’umwuga. Guhitamo neza umwuga bituma umuntu ajya mu mwuga umushimishije, umwohoreye kandi umuteza imbere mu buryo butagoranye.

Turikumana Etienne,
Umujyanama mu bijyanye n’umwuga n’ubushobozi mu kazi
Muri Kaminuza y’ u Rwanda- Koleji y’ Uburezi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .