Uhisha umunyafurika amuhisha mu gitabo: Imigozi iduhambiriye igomba gucika

Yanditswe na Hategekimana Richard
Kuya 25 Gicurasi 2020 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Afurika ni umwe mu migabane igize Isi, Afurika ni umugabane mwiza, ukize kuri byose. Uyu mugabane wa Afurika ufite Abahanga benshi bashoboye kwandika ibitabo, Abatuye Afurika ntibashobora kubura umwanya wo gusoma ibitabo, ntibashobora kandi kubura ubushobozi bugura igitabo.

Uyu mugabane wa Afurika wahuye n’ibibazo by’inzitane bikomeye byazanywe n’abakoloni harimo ubucakara, gusahurwa imitungo, guteshwa agaciro, kwandikirwa nabi amateka mu bitabo, gucibwamo ibice n’ibindi.

Abakoloni bakomeje kuzirikisha imigozi ikomeye Abanyafurika kugeza aho bavuga ngo"Ushaka guhisha Umunyafurika, amuhisha mu gitabo". Bivuze ngo Abanyafurika ntibazi ko isoko y’iterambere rirambye, isoko y’ubuzima bwiza, isoko y’ubumwe biba mu gusoma ibitabo.

Ba gashakabuhake, bafataga Abanyafurika nk’injiji, nk’abantu batagira ubwenge, abantu badatekereza, abantu batazi iyo bava n’iyo bajya, abantu bashobora kuyoborwa buhumyi.

Zimwe mu ngaruka mbi zatewe n’ubukoroni Afurika igihura nayo zigikomeza kuyiboha, ni umuco wo gusoma, kwandika ndetse no kugura ibitabo udateye imbere. Iyo Abanyafurika bamwe babonye ibitabo byanditswe n’Abanyafurika benewabo biri mu ndimi zabo kavukire bumva bidasobanutse, bumva batabigura, bumva batabisoma, bumva ari bibi: Tugomba kwibohora iyo migozi.

Abanyafurika dukwiye gukomeza guca iyo migozi yose, tukibohora turushaho gushyira imbaraga mu kwandika ibitabo bivuga amateka nyakuri yacu, tukarangwa no gusoma ibitabo byanditswe mu ndimi kavukire zacu ariko tukanasoma n’ibiri mu zindi ndimi.

Uyu muco mwiza uzadufasha kubaka Afurika twifuza, Afurika yunze Ubumwe, Afurika itekanye, Afurika iteye imbere, Afurika ifite amateka y’umwimerere, Afurika ifite abaturage bafite imyumvire myiza.

Dushyireho gahunda zinyuranye zihesha agaciro igitabo nka Gendana igitabo Munyafurika, Umugoroba w’igitabo, Ruhukana igitabo, impano nziza ibe igitabo.

Igitabo ni ubutunzi bukomeye, ni ubuzima bwiza, ni umurage ukomeye, ni impano y’Ubuzima buzira umuze. Igitabo ni umusingi w’ubumwe, ni indorerwamo, igitabo ni urumuri,igitabo gica ubukoroni, igitabo kibohora uboshye!

Twibohore nyakuri, twandikira Afurika, twandikira u Rwanda,tuzaba dusize umurage mwiza tuzaraga abazadukomokaho bose. Tugure ibitabo byo butunzi budashira, ubutunzi buduteza imbere,.. duce imigozi yo kuduhisha mu bitabo kuko ako ni agasuzuguro.

Twibohore dukunda Afurika, dukunda u Rwanda, dusoma, twandika ndetse tugura ibitabo.

Ibi ni ibitekerezo bya HATEGEKIMANA Richard,
Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda.
E-mail: [email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .